Ingingoremezo: « Gukunda Yezu kuruta byose ! Isomo rya mbere: 2 Abami 4, 8-11.14-16a. Zaburi 89 (88), 2-3,16-17, 18-19. Isomo rya 2: Abanyaroma 6, 3-4.8-11. Ivanjili: Matayo 10, 38-42.
Nshuti z’Imana, amasomo Kiliziya umubyeyi wacu yadutegurire kuri iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku ngingo igira iti “Gukunda Yezu kuruta byose”
satisfied Rather cialis online If you were.
Inshinga ya 1: Gutanga: Rya jambo rya Pawulo Mutagatifu yabwiye abanyefezi ati “Utanga arahirwa kuruta uhabwa :il ya plus de joie à donner qu’à recevoir” (Intu 20, 35). No mu isezerano rya kera iri jambo turabona umumaro waryo, uyu munsi mu isomo rya mbere twumvise uburyo umugore wari ukize afite umutima mwiza w’urugwiro yitaye ku muhanuzi w’Imana Elisha, akajya amugaburira, amuha icumbi none gutangana umutima mwiza no kwakira neza abantu b’Imana bimuviriyemo umugisha ukomeye nta mwana yagira none Elisha aramubwiye ati Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu. Amen. Ni kangahe Imana idushyira imbere bagenzi bacu bakeneye ubufasha bwacu, abakene, abarwayi, indushyi, impfubyi, abapfakazi, abari mu bibazo ese ujya ubamenya? Yezu, mukungu kuri byose akenshi aza mu ishusho y’abo baciye bugufu hari ubwo ushobora kubirukana ukaba wirukanye Yezu utabizi. Ni koko usuzuguye intumwa aba asuzuguye n’uwayitumye; Yezu azi agaciro ko gutanga ati Ubakiriye neza nijye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye uwantumye, uwakiriye umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri abo baciye bugufi kuko ari umwigishwa wanjye, ntazabura ingororano ye. Ikintu cyose watangiye none mu kuboko kw’ibumoso n’umutima mwiza ejo kizakugarukira iburyo ndetse kikubye inshuro nyinshi, ya neza igutanga imbere.
Inshinga ya 2 : Kwakira. Iyo umaze kwakira imigisha y’Imana iturutse ku neza n’urugwiro wagize nibwo wumva agaciro gakomeye ko gutanga bityo ukirinda ubugugu, kugundira, kwikunda, kwishyira, kwihugiraho ibi byose bituzirika ni byo Yezu atubuza uyu munsi kugira ngo umutima wacu waguke adusaba “ le detachement” kwibohora, kwizitura ku miryango n’inshuti tukamwegukira wenyine. Mu isakramentu ryo gushyingirwa umwe asiga iwabo, ababyeyi be akegukira undi bombi bakaba umubiri umwe, urwo urukundo rwo kwigomwa ku bashakanye rushushanya rwa rukundo Yezu akunda Kiliziya akayitangira, ahara ubuzima bwe akabuha abantu; ntiwaba rero warashatse, warahisemo umwe muzabana ngo ugaruke inyuma usubire gucudikana n’abandi, ubwo ni ubuhemu no guca inyuma biranga abahisemo babeshya. Iri jmabo rya Yezu ryo gusiga imiryango tukamwegukira twaryumva neza mu rupfu n’izuka bya Yezu: Aho Yezu yavukiye i Nazareti agahakurira agahakora ibitangaza byinshi ariko yaje gupfa arazuka, amaze kuzuka nibwo natwe abatuye imigabane y’isi yose yatugezeho aribyo isomo rya kabiri ryatwibukije bati bavandimwe ntimuzi se ko twese ababatijwe muri Kristu Yezu ari mu rupfu rwe twabatirijwemo. Bityo namwe mumenye ubwanyu ko mwapfuye ku cyaha, mukaba mubereyeho Imana muri Krstu Yezu. Ng’ubu bwa buzima bw’uwihaye Imana usiga byose agasanga byose yigomwe kubyara abana by’umubiri kugira ngo abe umubyeyi wa bose kuri roho, yigomwe ubuzima bwe kugira ngo yitangire abandi, ubuzima bwe bube incungu ya benshi yigana kandi akurikiza Kristu; Yezu rero ntakiri uw’i Nazareti gusa ahubwo uw’isi yose, nawe niba wiyemeje kwitanga koko ntukiri uw’ababyeyi bawe cyangwa uw’umuryango wawe gusa ahubwo uw’Imana, uwa Kiliziya, uwa bose. Mu gukurikira Yezu no kumuhitamo wenyine bisaba kwigomwa byibuze ibintu 3: Abantu, ibintu n’icyubahiro hanyuma ugafata icy’ingenzi aricyo “umusaraba”. Akenshi ubuzima buradushuka tukagundira ibyo bitatu gusa icyo cyakane cy’ingenzi tukacyirengagiza kandi umusaraba ari ikirango cya Yezu.
Umunsi umwe ngo umugabo w’umukire yari afite abagore 4: Nyiramuhimbo, Zaninka, Murorunkwere na Mujawayezu. Yakundaga cyane Nyiramuhimbo akamuhahira, akamwambika neza akamwitaho birenze; Yakundaga Zaninka kuko yari mwiza ariko agahora amucungacunga ngo hatazagira undi mugabo umumutwara mbese akamufuhira; naho Murorunkwere we yari umujyanama we, uyu mugabo yaba yagize ikibazo akamwegera, Murorunkwere akamufasha nubwo yamufashaga ntabwo yamukundaga cyane; uwa nyuma Mujawayezu we yari intabwa, mu gihe abandi babaga mu mazu akomeye agezweho Mujawayezu we yabaga mu karuri, muri nyakatsi birumvika umugobo ntiyari kuba mu myotsi mu nzu isuzuguritse nk’iyo, ariko Mujawayezu niwe mugore wakundaga cyane umugabo kurenza abandi bose; gusa ntiyahabwagaga amahirwe yo kubimugaragariza . Umunsi umwe wa mugabo aza kurwara kanseri y’amaraso nuko agiye gupfa atangira kwibaza uko azasiga ba bagore 3 dore ko uwa 4 yari yaranamwanze ntiyamubaraga ahitamo ko yabatwara bose bakazapfana nibwo atangiye kubabaza niba babyemera. Nyiramuhimbo ati genda wenyine sinemerewe kujyana nawe. Zaninka ati gira vuba ugende nuppfa abandi bazahita bantwara narimaze no kukurambirwa; Murorunkwere ati cyakora nupfa nzaguherekeza nkugeze kumva nindangiza kuguhamba usigare nigarukire ugende wenyine. Mu gihe wa mugabo agahinda kamwishe ko bose uko ari 3 bamukujeho, Mujawayezu aza kumusura amuzaniye ingemu nuko aramuhumuriza ati nubwo wantaye kandi arijye mugore wawe w’isezerano ariko njye ndagukunda bikomeye sinzaguhemukira waba muzima cyangwa urwaye ari mu mahoro n’ibyishimo nzagukunda kugera gupfa, turi kumwe aho uzajya hose tuzajyana. Wa mugobo isoni ziramwica atangira kurira nk’umwana ati Muja iyo nkizakumenya singute, umbabarire uce inkoni izamba wongere unyakire! Bavandimwe muri iyi nkuru, uyu mugabo udafite izina, nawe uhashyire iryawe, arashushanya buri muntu wese uri ku isi ariko uzahava, Nyiramuhimbo ni umubiri wacu twitaho tukawambika tukawugaburira ariko ntuduherekeza mu buzima bwo ha kurya y’imva, Zaninka ni ubutunzi ubukire, amafranga, ibintu twirundaho nyamara tukazabisigira abandi batanabivunikiye naho Murorunkwere ni imiryango yacu ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bazatugeza ku irimbi kubera icyubahiro batugomba bakadusigayo bakigarukira; ha nyuma Mujawayezu izina niwe muntu! ni roho yacu akenshi tutitaho tukita ku bintu n’abantu n’imyanya y’icyubahiro y’isi ariko roho ikumirana ikaba muri nyakatsi nta sengesho, nta kumva ijambo ry’Imana, nta gutuza ngo twiherere n’Imana, tukirirwa mu miguruko, imirimo y’urudaca yadutwaye, gushakashaka amafranga, kwiruka mu iraha ry’isi, ubusambanyi, ubusinzi, ubusambo, kwirirwa dusebanya no gukwirakwiza ibinyoma mbese gahunda zose tukazitunganya abantu bakanadushima ariko tukaburira Yezu umwanya. Mu gutanga no kwakira nk’uko itegeko ry’Imana ridusaba gukunda: habanza Imana hagakurikiraho mugenzi wacu hanyuma natwe ubwacu ariko kubera ubugugu no kwikunda hari ubwo tubicurika tukiheraho tugakurikiza abantu Imana ikaza nyuma. Muvandimwe “vivre c’est choisir, chosir c’est renoncer” kubaho ni uguhitamo, guhitamo ni ukuzinukwa, nukunda Yezu kuruta byose uzaba ufite byose; nuko rero gahunda zawe z’umunsi, z’icyumweru, z’umwaka ntukaburiremo Yezu umwanya dore ko n’ubwo byose byagushiraho, abantu n’ibintu bikakuvaho, ugatakaza inshuti n’ababyeyi, ugatakaza akazi n’amafranga, ugatakaza ubutunzi Yezu we nta kuvaho aragukunda kubera impuhwe ze kugeza ku ndunduro ku musaraba, ku rupfu Yezu akomeza kugukunda. Mugire icyumweru cyiza!
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu