Inyigisho y’ icyumweru cya 26 gisanzwe

Amasomo:

Ez 18, 25-28;
Ps 24;
Ph 2, 1-11;
Mt 21, 28-32.
Tugeze ku cyumweru cya 26 gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya
. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo yo GUHINDUKA.

Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, umuntu ashobora guhindura umwuga yakoraga kugirango akore umuteza imbere kurushaho. Umuntu ashobora kuba yari nk’umuhinzi, ejo akaba umwubatsi; ashobora kuba yari umwarimu, ajo akaba umuganga, umucamanza n’ibindi. Akenshi umuntu ahindura umwuga atera imbere, ntahindura umwuga asubira inyuma.
No mu buzima bwa gikiristu, guhinduka birashoboka kandi ni biranakenewe. Ku bakirisitu, guhinduka ni ugutera intambwe mu kwemera, ni ukurushaho kunogera Imana n’abantu, ni ukurushaho kuba mwiza. Ni ukuva mu icuraburindi ry’urupfu riterwa n’icyaha, umuntu akagana urumuri rw’ubuzima, ni ukwakira Yezu. Rero nta muntu wagombye guhinduka aba mubi.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeri, Uhoraho yagize ati “ Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze”. Kuno gupfa bashaka kutubwira, ni ugupfa mbere na mbere ku mutima, ni ugupfa kuri roho, ni ugutera Imana umugongo kandi ariyo itanga ubuzima. Ni ukumva wihagije, ni ukumva nta Mana ukeneye. Kwa kino gihe, hari abantu basigaye biberaho nk’aho Imana itabaho
. Bahora biruka inyuma y’ibintu, amafaranga, amasambu, amashuri, ubutegetsi, ibyubahiro, ku buryo byageze aho bibabera ibigirwamana. Ubu ku cyumweru, ni wo munsi mwiza abantu bamwe basigaye barabonye wo kujya kwiga muri za kaminuza, ni wo mwanya abantu basigaye barabonye wo kuruhuka, gukora imyidagaduro, gukora siporo nk’aho iminsi itandatu y’icyumweru iba itabahagije muri ibyo byose. Ese twebwe nta bintu twaba twariziritseho ku buryo twaba twarageze aho twabisimbuza Imana? Ese aho amafaranga, imitungo, amashuri, ubutegetsi ntibyaba byaradutwaye ku buryo dusigaye tubaho nk’aho Imana itabaho? Ku buryo kugirira nabi umuvandimwe wacu kubera amafaranga baduhaye bitakiri ikibazo? Ku buryo guhemuka bakatwishyura bitakiri ikibazo? Tumaze iminsi twumva ku maradiyo ngo umugabo yishe umugore amuziza amafaranga igihumbi. Wenda twebwe hano iwacu ntibirahagera, ngo ariko burya “Iyo umuturanyi arwaje, ibinyoro ugura ikirago”. N’aho ubundi guhinduka amasomo matagatifu ari kutubwira uno munsi, ni uguhinduka tuba beza. Uhoraho yabivuze muri aya magambo agira ati “Niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugirango akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. Niba yanze ibicumuro bye byose ntabwo azapfa, ahubwo azabaho”.

Bakiristu bavandimwe, ese twebwe turi intungane ku buryo nta kintu na kimwe twagombye kwisubiraho? Ese nta muntu n’umwe naba nararenganyije? Naramuhuguje utwe? Ese nta muntu naba naravuze nabi? Cyangwa naramugambaniye?
Mu ivanjili, Yezu yakomeje gushimangira akamaro ko guhinduka ubwo yatubwiraga ya nkuru y’umugabo wari ufite abahungu babiri. Ngo ni uko asanga uwa mbere aramubwira ati “Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu. Ni iko aramusubiza ati ndanze. Nyamara yisubiraho ajyayo. Ngo abwira uwakabiri nawe ati jya gukora mu mizabibu, arasubiza ati yego Mubyeyi, nyamara ntiyajyayo”

consider direct intervention therapy even in this patient cialis prices • “What has been the effect of your sexual difficulties.

. Yezu akabaza ati muri abo bombi ni nde wakoze icyo Se yashakaga? Ngirango twese igisubizo turacyumva. Yezu ni ko kubwira abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango ati “Abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu ngoma y’ijuru”.

Bakiristu bavandimwe, kimwe na bariya batware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, natwe hari igihe usanga ubukiristu bwacu ari ubwinyuma gusa, cyangwa ari ubwo ku cyumweru gusa. Yezu aradusaba guhinduka. Yezu aduha urugero rw’abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi, ntabwo ari kuduhamagarira kwiga imico yabo, ahubwo arabaduhaho urugero nk’abanyabyaha bahinduka, bakagarukira Imana.
Kwa kino gihe, usigaye usanga abantu bose barahagurukiye gusenga. Ubu ntiwagenda iminota 30 n’amaguru, utaraca ku rusengero. Ariko se amakimbirane avahe mu bantu? Ubugome buturukahe? Hari umusaza twari duturanye, nta dini yagiraga. Yari umusaza ariko w’inyangamugaayo, wa wundi wakemuraga impaka zavutse ku musozi. Akenshi babaga bamutumiye nk’ahantu bagize abashyitsi. Yakundaga kubaza abantu bahateraniye ati : ko kuri uno musozi ari jye mupagani uhaba gusa, ko ku cyumweru ari jye mupagani wirirwa ku mbuga jyenyine abandi mwagiye gusenga, ibitoki byanjye bicibwa na bande? Ibiti byanjye mu ishyamba byamazwe na bande? Ese ikawa zanjye zirisoroma? Iyo akiza kuba uwo ku Nkanka yari no kubaza ati: “abantu bandogera ni bande?” Iyo yatubazaga ibyo, twaratsindwaga.

Bakiristu bavandimwe, burya gusenga tuvuga amasengesho byonyine ntibihagije. Uno munsi yezu aradusaba gusengera mu kuri. Aradusaba guhinduka. Cyakora icyo tutakwirengagiza, ni uko guhinduka bidakorwa umunsi umwe. Ni urugendo. Ni ingabire y’Imana. Nyamara iyo ngabire twese turayihabwa, ahubwo ni uko twese tutayakira. Guhinduka ni umwitozo utoroshye. Bisaba kwicisha bugufi. Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri yabitubwiye muri ano magambo agira ati “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ashyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwireko abandi bamuruta”. Guhinduka biratugora
. Kureka ya ngeso maranye igihe, yayindi yanyokamye, bimbera nka wa muntu waba ugendera ku mbago amagufa yarahinamiranye, noneho ukamubwirango nayijugunye agende. Abanza kumva bidashoboka, abanza kumva ko atagenda atayifite. N’iyo agizengo arayitaye, abanza kugenda agwa abyuka, kugeza ubwo amenyera kugenda nta mbago. Ng’urwo urugamba natwe tugomba kurwana niba dushaka koko guhinduka. Birashoboka ko mu minsi ya mbere natwe tuzajya tubyuka twongere tugwe, ariko ikingenzi ni umugambi wo guhinduka tuzaba twamaze kwiyemeza.
Niba tutemeye rero ngo duhinduke, nta bwo tuzigera tubona Imana. Tuzahora mu icuraburindi ry’icyaha, rya rindi riganisha mu rupfu. Mu kanya turaza guhabwa yezu mu karistiya ntagatifu, mu kimenyetso cy’umugati. Nyamara ntidushobora kuzigera tubonera Yezu mu karistiya, niba tutemeye ngo duhinduke. Niba dushaka kumubona, biradusaba byanze bikunze kugira akantu tuza kwigomwa. Nituza kumuhabwa rero, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka, aduhe kuva mu kibi, cya kindi cyaduhumye amaso y’umutima, maze tubashe kumubona uko ari.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi ya Nkanka