Bvandimwe, ku cyumweru gishize twumvise uko Yezu yohereje ba Cumi na babiri mu butumwa n’inshingano yabahaye kugira ngo barangize neza ubwo butumwa. Uko tumaze kubyumva mu Ivanjili y’iki cyumweru cya 16 gisanzwe cy’uyu mwaka wa Liturjiya, Intumwa zivuye mu butumwa zateraniye iruhande rwa Yezu zimubwira ibyo zari zakoze n’ibyo zari zigishije.
Mutagatifu Matayo yatubwiye ko bwari ubwa mbere Yezu yohereza Intumwa ze mu butumwa. Urebye ukuntu zagarutse zigahita zitanga raporo, ni uko zari zishimiye ubutumwa zakoze. Mu buzima bwacu busanzwe, iyo umuntu akoze nabi ubutumwa cyangwa umurimo yahawe ntiyihutira gutanga raporo. Raporo yagombye gutanga arayitinza ashaka uko ayihimba cyangwa yifuza ko atayibazwa. Intumwa za Yezu zo zihutiye gutanga raporo.
Bakristu bavandimwe, umukristu wakomejwe ahabwa ubutumwa muri Kiliziya. Umwepiskopi cyangwa umusaserdoti yahaye uburenganzira bwo gutanga Isakaramentu ry’ugukomezwa abwira abamaze gukomezwa ati : “Ubu rero mubaye bakuru, muhawe ubutumwa bwo kujya mu bandi bakristu mukamamaza ko Yezu Umwana w’Imana yapfuye abambye ku musaraba, ko yazutse ku munsi wa gatatu maze Imana ikamugira Umutegetsi n’Umukiza” (reba Intu.2, 36). Abamaze gukomezwa bashishikarizwa kugaragara mu miryango remezo, mu miryango y’Agisiyo Gatolika, muri Santrali zabo no mu buzima bwose bwa Paruwasi yabo baba umuntu w’isi n’urumuri (reba Mt.5, 13-16). Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri mu nyandiko yayo yerekeye ubutumwa bw’Abalayiki igaragaza ubwo butumwa muri aya magambo : “Abalayiki bakora ubutumwa bwabo igihe nabo bitangira ibikorwa byo kwamamaza Ivanjili yo gutagatifuza abantu. Babukora cyane cyane iyo baharanira gucengeza Ivanjili mu buzima bwa hano ku isi batuyemo, baharanira amajyambere y’iyi si ariko mu buryo ibikorwa byabo bibafasha kuba abahamya ba Kristu n’abashaka umukiro w’abantu bose. Umuhamagaro w’Abalayiki ni uwo kuba muri iyi si bakora ibikorwa binyuranye, bumva ko nabo bagomba kuba nk’umusemburo w’Ivanjili, bahumeka gikristu, bitwara gikristu kandi bakora gikristu” (Vatikani ya kabiri, Ubutumwa bw’Abalayiki n° 2).
Bakristu ba Paruwasi ya Rasano, iyi Kiliziya nziza ibabere ahantu musanga Yezu maze mukamuha raporo y’ubutumwa bwanyu muri iyi Paruwasi. Yezu ajye abafasha kwisuzuma mureba uko mukora ubwo butumwa; mwibaze niba abababona bakurizaho gusingiza Imana Data no kuyoboka uwo yatumye mu nsi ari we Yezu Kristu Umukiza n’Umwami wacu.
Bakristu bavandimwe, Intumwa zateraniye iruhande rwa Yezu hanyuma Yezu arazibwira ati : “Nimujye ahitaruye hadatuwe, maze muruhuke gatoya” (Mk.6, 30-31). Yezu yifuzaga ko Intumwa ze zimuguma iruhande, zikaruhuka ziri hamwe na We, nta bantu bazirangaza cyangwa ibintu bizirangaza. Nta handi zari gukura umutuzo, ni iruhande rwa Yezu wenyine.
Natwe iruhande rwa Yezu niho tuvana umutuzo, ariko kugira ngo tuhavane umutuzo ni uko tuba twasanze Yezu aho ari, twamuhaye n’umwanya wo kudufasha; ni uko tuba twahagaritse imirimo dusanzwemo tukamugenera umwanya we
. Mboneyeho kubibutsa mwese ko Imana yaduhaye iminsi itandatu yo gukora imirimo ariko ko uwa karindwi ari cyo cyumweru ari umunsi wayo. Ni umunsi wo kuyisanga tukayitega amatwi, tukumva Ijambo ryayo riduha umutuzo. Abacuruza ku cyumweru bamenye ko bidashimisha Imana. Abarema isoko ku cyumweru bamenye ko bidashimisha Imana. Abashyira ubukwe ku cyumweru bamenye ko bidashimisha Imana. Abateganya inama ku cyumweru bamenye ko bidashimisha Imana. Ababuza abana kujya mu misa bakabazindura mu ishyamba kwirirwa batashya inkwi bamenye ko bidashimisha Imana
drug-induced prolonged erections and painful erections.a life-threatening disease. Consequently, it is reasonable to buy cialis online.
. Iyi kiliziya nibe ingoro muzajya musangamo Yezu maze mumugume iruhande. Mwibuke ko ababwira ati : “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, njye nzabaruhura” (Mt.12, 23). Ni muri iyi kiliziya nziza itava, itarimo umukungugu muzamusanga. Ni muri iyi kiliziya muzicaramo neza mumurangamiye muri Taberinakulo maze mukamubwira ikibaziga ku mutima mumusaba kukibakiza. N’ubwo Yezu abona ibyo dukeneye, kubimubwira bikomeza ukwemera n’ukwizera kwacu, bituma atubwira ati : “Genda ukwemera kwawe kuragukijije” (reba Mk.5, 34).
Bakristu bavandimwe, abantu babonye Yezu ajyanye n’Intumwa ze ahantu hadatuwe ntibigumira aho bari bari, nabo bahise bambuka batanga Yezu hakurya y’inyanja. Ntabwo barambiwe kumushakashaka no kumusanga; ntibigeze bibwira ngo “Ese ko ntacyo adukoreye none akaba yigendeye, turacyakurikirana iki?” Natwe ntitukarambirwe gushakashaka no gukurikira Yezu kuko Yezu ubwe atubwira ati : “Mushakashake muzaronka; mukomange muzakingurirwa, kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka n’ukomanga agakingurirwa” (Mt.7, 7-8)
. Ntawe Yezu asubiza inyuma; mu maso ya Yezu umuntu ubwe ni we wisubiza inyuma. Iyi kiliziya ni Ingoro nziza Yezu aje guturamo kugira ngo mujye mumushakashaka hafi, mujye mukomanga azabakingurira. Abatagatifu dufataho urugero twiyemeza kwitwa amazina yabo ntibigeze barambirwa gushakashaka no gukomanga. Yezu yabakinguriye irembo ry’ijuru, ubu bariganjemo hamwe na We. Mukristu ntukavuge ngo hano ntanyumvise reka nigire ahandi. Ni aha yifuza ko umusanga wijarajara. Wirambirwa kuko burya no kutarambirwa bigaragaza aho ukwemera kwawe kugeze.
Bakristu bavandimwe, Yezu abonye imbaga y’abantu yamutanze hakurya y’inyanja yabagiriye impuhwe kuko yabonye bameze nk’intama zitagira umushumba maze atangira kubigisha byinshi (reba Mk.6, 34). Yezu yabagiriye impuhwe kuko bari bamushakashatse. Yezu yatangiye kubigisha kuko bari bamushakashatse akabona bakeneye kumenya Inkuru Nziza. Yezu yujuje ibyo twumvise mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya, aho Umuhanuzi Yeremiya agira ati : “Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira” (Yer.23, 4). Yezu yujuje n’ibivugwa muri Zaburi ikurikira iryo somo, ahavugwa ngo “Uhoraho ni we mushumba wanjye, ntacyo nzabura! Andagira mu rwuri rutoshye. Anshora ku mariba y’amazi afutse, maze akankomeza umutima. Anyobora inzira y’ubutungane, abigiriye kubahiriza izina rye” (Za 23, 1-3).
Namwe rero, muri iyi kiliziya niho muzasanga Yezu akabagirira impuhwe, abigisha Ijambo rye kandi abatagatifurisha amasakaramentu. Aha ni ho azabagirira impuhwe abakize ibyaha akoresheje umusaserdoti; mwitinya kuhamusanga; nimuhamusanga nibwo azabasesekazaho impuhwe ze z’igisagirane. Nimuhamusange namwe mumwigireho kugira impuhwe. Nimufashe abataramumenya kumumenya. Nimufashe abavuye mu bushyo bwe babugarukemo. Nimufashe abaheranywe na Sekibi kwigobotora Sekibi maze basange Yezu abakize. Nimufashe abana babatijwe ariko ntibahabwe Ukaristiya ya mbere kuyihabwa. Nimufashe abahawe Ukaristiya ya mbere ariko ntibakomezwe kwitegura neza kugira ngo bazahabwa Isakramentu ry’Ugukomezwa. Nimufashe abashyingiwe batakibana gusubirana no kongera kubaka urugo rwa gikristu. Nimufashe Yezu kugaragariza abantu bose impuhwe ze.
Bakristu bavandimwe, iyi kiliziya yubakishijwe ibikoresho binyuranye bituma ibyo bikoresho byose uko byashyizwe mu mwanya wabyo bigaragaza iyi kiliziya uko muyiruzi. Buri gikoresho ugishyize ukwacyo ntabwo cyaba cyubatse iyi kiliziya. Iyi kiliziya ijye rero itwibutsa ko twese ababatijwe tugize umuryango w’Imana. Mutagatifu Pawulo Intumwa agereranya umuryango w’Imana n’umubiri w’umuntu. Mu mubiri buri rugingo rufite akamaro, ariko rugira akamaro iyo ruri kumwe n’izindi. Ntabwo wabona umutwe ngo uvuge ko ubonye umuntu. Ingingo zose zigize umubiri muzima kandi umubiri umwe. Iyi kiliziya kimwe n’izindi ijye itwumvisha ko ababatijwe muri Kristu tugize Kiliziya ngari ari yo mubiri mayobera wa Kristu, buri mukristu akaba urugingo rw’uwo mubiri, Yezu akaba umutwe w’uwo mubiri mayobera. Ababatijwe muri Kristu dufitanye rero isano isumba iy’amaraso, isano igomba gutuma twumva ko turi abavandimwe. Ni byo twumvise mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi agira ati : “Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo” (Ef.2, 14).
Abazajya bahurira muri iyi kiliziya bose baje gusenga, kumva misa no guhabwa amasakaramentu anyuranye, bajye bumva ko ari abavandimwe bihatire kurandura mu mitima yabo inzangano zose zirimo. Duhere kuri uyu munsi
Table I (7,8) tadalafil sclerosis and depression have also shown sildenafil to be.
. Buri mukristu uri hano atahe afite umugambi wo kutagira uwo yanga no kujya kwigorora n’uwo yaba yanga. Kristu we Mahoro yacu waje kutwamamazamo Inkuru Nziza y’amahoro kandi akaba azahora atuye muri iyi kiliziya akomeze atubumbire mu muryango umwe, duhore turi abavandimwe. Bikira Mariya Umwamikazi utabara abagenzi ajye ahora abatabara kandi ababa hafi mu rugendo rugana Kristu Umwami uganje mu ijuru.
+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA