AMASOMO:
Iz 63, 16-64, 2-7;
Ps 79;
1Cor 1, 3-9;
Mk 13, 33-37.
Ku muntu wakurikiye neza uko twagiye tugenda tugana ku musozo w’umwaka wa Kiliziya, amasomo liturgiya yakunze kutugezaho yadusabaga kuzirikana ku bijyanye n’iminsi ya nyuma n’amaherezo y’ubuzima bwa Muntu, cyane cyane ku bemera, abakiristu
Physiological cell death is regarded as apoptotic and organized programmed cell death (PCD) that is mediated by active and intrinsic mechanisms.f . Depression cialis online.
. Muri byinshi amavanjili yakunze kudusaba, icy’ingenzi ni ‘kuba maso’, turangwa n’ibikorwa byiza, ibikorwa by’urumuri, by’urukundo. Kuri iki cyumweru cya mbere cy’Adventi (Umwaka B), amasomo matagatifu agaruka kuri iyo ngingo yo ‘‘kuba maso turindiriye ihindukira ry’Umwana w’Umuntu.’’ Igihe cy’Adventi rero kikaba kije kudukangurira kuzirikana kuri izi ngingo ebyiri zuzuzanya: kuba maso no guharanira kurangiza neza ibyo dushinzwe.
Ni koko ya Mana yacu Yezu wigize umuntu akabana natwe, agapfa agahambwa akazuka agasubira mu ijuru, azagaruka mu ikuzo kujyana abe amaze kubacira urubanza, abeza bagororerwe, naho ababi bahanwe. Kandi kuko tutazi umunsi n’isaha ibyo bizabera, Yezu asaba abigishwa be guhora biteguye, guhora bari maso
. Mu Ivanjili ya Mariko twumvise Yezu agira ati: ‘‘Mwitonde mube maso, kuko mutazi igihe bizabera
possible should be considered prior to initiating therapy.Both sildenafil and the metabolite have terminal half lives of about 4 hours. cialis prices.
. Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso. Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko cyangwa mu gitondo, kugira ngo atazaza abatunguye, agasanga musinziriye’’ Uku kuba maso kandi, ngo hato tutazatungurwa n’umunsi w’imperuka, Yezu abibwira abigishwa be bo mu bihe byose, natwe turimo.
Bakristu bavandimwe, tuzirikanye neza kuri uyu mugani twasanga uyu muntu wagiye mu rugendo agasigira abagaragu be inshingano buri wese ku rwego rwe, ashushanya Yezu ubwe, umwe waje kubana natwe, agapfa nyuma akazuka agasubira mu ijuru, mu gihugu cy’ikuzo. Nyamara kandi akaba yarasigiye abamukurikiye bose inshingano, buri wese, hakurikijwe ingabire yahawe, akabasaba kuba maso kuko batazi igihe azagarukira gusarura isi. Ese tujya twemera ko iri sezerano rya Nyagasani rizasohora? Iyo batubwira ko isi n’ibyayo bizashira, ko Imana izaza idutunguye kandi ko itazihanganira ubugiranabi bwacu, ibyo tujya tubyemera? Ntitujya tubifata nk’amasezerano yaheze mu magambo adateze kuzaseruka mu bikorwa? Byaravuzwe bishyira kera, ngiyi imyaka irasaga ibihumbi bibiri ibyo bitabaye, ni uko tukabifata nk’igikangisho.
Ibyo abahanuzi bavuze, ibyo Imana yivugiye, nta kabuza bizasohora. Yezu agira ati: ‘‘Ndababwira ukuri iki gisekuru (génération: ab’iki gihe) ntikizashira ibyo byose bitabaye.’’ (Mk 13, 30) Ibi akaba atabivugira kudutera ubwoba, hamwe tugera tukanakeka ko yaba yaratubeshye – hari n’abakabya byo gutebya ngo niba atazi icyo yaboneye ku isi azahagaruke! – igihe Yezu avuze ibyo, icyo yari agamije ni ukutumenyesha ko amaza ye azatungura benshi, cyane cyane ababi, kandi ko buri wese mu kigero cye ashobora guhura n’uwo munsi atabikekaga. Nta mukuru nta mwana, nta musaza nta ruhinja, amaza ya Nyagasani twese ashobora kudutungura, icyo dusabwa ni uguhora turi maso, guhora twiteguye.
Hari abajya bibaza impamvu Yezu atahishuriye abigishwa be iby’umunsi n’isaha azagarukiraho, akemeza ko ibyo bizwi n’Imana Data yonyine. None se Yezu nk’Imana azabe atazi iby’amaza ye, umunsi n’isaha azagarukira mu ikuzo? Ese kubiduhisha hari ikiza kirimo?
Koko Yezu ni Imana, azi byose, azi kamere muntu, azi uko Muntu ateye, azi ukuntu arangwa n’ubwoba
. Yezu twamugereranya na wa muganga ureba umurwayi, n’ubwo yaba abona bigiye kurangira, arakomeza akamuhumuriza, ntamuce intege, kuko amubwiyengo ntateze gukira, na kagahe yari buzamare, ntiyaba akikamaze, yahita yicwa n’ubwoba. Na Yezu rero atubwiyengo ndaza ku gicamunsi cya none cyangwa ejo, yasanga tutakiriho kubera kwicwa n’ubwoba.
Icyo Yezu adusaba nk’abigishwa be ni uguhora twiteguye, tukaba maso. Ibyo kandi tukabigira turangwa no kumubera abahamya, dukoresha neza ingabire z’Imana twahawe, nk’uko Mutagatifu Pawulo Intumwa yabitugiriyemo inama mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti. Kuko na none iyo Yezu agira ati nzaza ku munsi uyu n’uyu, isaha iyi n’iyi, twabara tukabona hasigaye imyaka myinshi ngo aze, hari ubwo twari kwicara tukadamarara nk’abagashize batagira icyo bikanga ngo aha tuzitegura ku munota wa nyuma. Ibyo bihira bake. Tuzi gusa cya gisambo cyiza, ariwe Disimasi, umwe waragororewe ijuru ku munota wa nyuma,ku musaraba. Nta rwitwazo na rumwe dushobora kuzagira imbere y’Imana kuko igihe ari iki cyo gukora ugushaka kwayo, nk’uko ibyanditswe bitagatifu bihora bibitwibutsa.
Bakristu bavandimwe, kuba maso, guhora twiteguye Nyagasani adusaba ni ukumenya ko Imana yaturemye idushyira hano ku isi kuko idufiteho umugambi. Bityo rero tugasabwa kumenya gukoresha neza ingabire (amatalenta) cyangwa ubushobozi n’imbaraga Imana yaduhaye; tukabikoresha kandi duharanira ingoma y’ijuru, duharanira ko imibereho yacu hano ku isi irushaho kuba myiza, cyane cyane twita ku baciye bugufi. Ni koko ku munsi wa Nyagasani ntituzabazwa umubare w’abadukunze, ahubwo tuzabazwa umubare w’abo twakunze tukabitaho nta ngororano tubategerejeho hano ku isi. Ntituzabazwa umubare w’imyaka twbayeho hano ku isi ahubwo tuzabazwa icyo twabyaje amahirwe yose twahawe mu buzima. Ntituzabazwa imigambi myiza twifitemo, imwe yaheze mu bitekerezo, tuzabazwa ibikorwa bifatika, nubwo byaba bike, twabashije gukora tubyaza umusaruro ingabire twahawe. Mutagatifu Agusitini niwe wagize ati: « Imana yaturemye itatubajije, nyamara ntizadukiza tutabigizemo uruhare, tutayifashije ».
Ni koko mu kuba maso turindiriye ihindukira rya Nyagasani, Yezu adusaba kurangwa n’ibikorwa bifatika, ibikorwa bihamya rwa rukundo rwa kivandimwe, bimwe bidufasha guhamya ko turi abavandimwe ba Yezu, umwe utazanywe no kugaragirwa ahubwo kugaragira bose cyane cyane abaciye bugufi, intamenyekana, kugira ngo ahari ubukene yagwirizwe ibintu, ahari urwango habe urukundo, ahari akarengane hagere ubutabera, ahari umwijima hagere urumuri… Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tumubwire twunze mu magambo y’umuhanuzi Izayi, tuti: ‘‘Tugarukire, turi abagaragu bawe, turi n’imiryango y’umunani wawe.’’ Muri iki gitambo cy’ukaristiya dusabirane ingabire yo kutita ku by’isi bimwe biduhuma amaso, bityo duhore turi maso, duhore twiteguye turindiriye ihindukira mu ikuzo ry’Umwana w’Umuntu.
Amen.
Padiri Fidèle Nshimiyimana
Paruwasi Nkanka