Ku nkunga y’umushinga wa youtHPEP-Peace corps Rwanda, Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yijihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu karere ka Rusizi.


Ubusanzwe buri tariki ya 01 Ukuboza buri mwaka ku isi yose ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA n’ingaruka zayo
. Uyu munsi ukaba waratangiye kwizihizwa kuva mu mwana wa 1988, buri mwaka umuryango mpuzamahanga wita kubuzima “WHO/UNAIDS” ukaba utanga insanganyamatsiko iba ijyanye n’intego ziba zigamijwe. Muri uyu mwaka, Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu itewe inkunga n’umushinga wa “YoutH PEP – Peace Corps Rwanda” ikaba yarifatanyije n’akarere ka Rusizi mu kwizihiza uyu munsi aho ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijijwe mu nzu y’inama y’akarere ka Rusizi.

Lancement y'umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Itangizwa ry’Umunsi
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byarahuriranye no gusoza amahugurwa y’abarimu 42 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’akerere ka Rusizi, aho mu gihe cy’iminsi 3 abahuguwe bongerewe ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kunoza uburyo bw’imyigishirize y’urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, kwirinda SIDA cyane cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye bityo bakazafasha no kugabanya umubare w’abana b’abakobwa batwara inda bakiri bato. Kimwe n’ibi birori, aya mahugurwa nayo yashyizwe mu bikorwa na Caritas ku nkunga ya n’umushinga wa “YoutH PEP – Peace Corps Rwanda” cyane cyane bigizwemo uruhare n’umukorerabushake wa Peace corps ukorera muri Caritas Cyangugu
.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Bwana NDAMUZEYE Emmanuel Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, yibukije ko n’ubwo hari gahunda n’ingamba zitandukanye leta y’u Rwanda yashyizeho zafashije kugabanya umubare w’abandura ndetse n’abahitanwa na SIDA, kugeza ubu hatarabona urukingo rwafasha kurandura burundu iyi ndwara bityo akaba ntawe ukwiye kwirara. Kugira ngo duhagarike ubwandu bushya bwa VIH/SIDA, umuyobozi w’ubuzima mu karere yasabye buri wese gukomeza kurangwa n’ubushishozi, kurushaho kwirinda imyitwarire mibi iganisha mu mibonano mpuzabitsina, dore ko ariyo nzira ya mbere iyi ndwara yanduriramo.

 

Hagati umuyobozi w'ubuzima, i buryo Kari Rogers PV, i bumoso Gaspard Caitas Cyangugu

Hagati umuyobozi w’ubuzima, i buryo Kari Rogers PV, i bumoso Gaspard Caitas Cyangugu
Bwana Emmanuel yasabye ko ibikorwa byose bizakorwa mu gihe cy’ubukangurambaga kugeza mu mpera za Mutarama 2015 ndetse na nyuma yaho, birimo n’iby’aba barimu bahuguwe byazagendera ku ntero igira iti “Twese hamwe guhanarire kubaka ejo hazaza heza hazira ubwandu bushya bwa SIDA”, ibi bihuje n’insanganyamatsiko yatoranyijwe ku rwego rw’isi uyu mwaka wa 2014 igira iti “An HIV-Free generation”. Ku rwego rw’igihugu tukaba tuzazirikana ku ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ikwirakwira rya VIH/SIDA

20Neurogenicbothersome questionnaire (Table II) may be useful: cialis without prescription.

. Yashimye abateguye iki gikorwa ndetse anasaba abandi bafatanya bikorwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kwirinda iki cyago, no mu bindi bigamije guteza imbere ubuzima bw’abaye akarere ka Rusizi.

 

Participants mu musni mukuru

Urubyiruko rwari rwaje ari rwinshi
Urubyiruko rw’akarere ka Rusizi rwari rwitabiriye ibi birori twataramanye n’umuhanzi Jay Polly mu ndirimbo nyinshi zirimo, Malayika, Ikozora, Akanyarirajisho, Siribateri, ku musenyi, Oh My God n’izindi.

Umuhanzi Jay Polly2

Umuhanzi Jay Polly
Dukurikije uko imibare y’abanduye VIH/SIDA mu Rwanda yagiye igabanuka kuva mu myaka ya 2001 aho yavuye kuri 13% ikageza kuri 11% mu mwaka wa 2001, tugendeye ku kuba icyegeranyo cy’ababana na VIH/SIDA cyaragabanutse kugeza kuri 3% kugeza ubu ku rwego rw’igihugu, ntawashidikanya kwemeza ko bishoboka gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA. Iyi ntego izagerwaho ari uko buri wese agize uruhare mu guhindura imyitwarire no kwirinda icyo ari cyo cyose cyamukuririra ibyago byo kwandura iyi ndwara cyangwa kuyanduza abandi.

Ndindiriyimana Gaspard

Caritas Cyangugu