Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yahuguye abarimu 42 ku kwirinda SIDA n’inda zititeguwe mu mirenge yose y’akarere ka Rusizi.



Ku bufatanye n’akarere ka Rusizi, Caritas ya Diosezi ya Cyangugu itewe inkunga na programu ya “Youth HIV/AIDS PEP’s” yatanze amahugurwa ku abarimu 42 bahagarariye abandi mu mirenge y’akarere ka Rusizi, agamije kubongerera ubumenyi ku ndwara ya SIDA, ubuzima bw’imyororokere cyane cyane kugabanya umubare w’abana batwara inda zititeguwe, nka kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri rusange.

Hagati Padiri Jean Robert RUBAYITA uyobora Caritas, aratanga certificat

Hagati Padiri Jean Robert RUBAYITA uyobora Caritas, aratanga certificat
Aya mahugurwa akaba yaritabiriwe n’abarimu nibura 2 muri buri murenge, nyuma y’iminsi 3 bahugurwa ku ngingo zinyuranye, aba barimu bakaba bemeza ko bagiye kuba intumwa zishinzwe ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, kwirinda SIDA cyane cyane bijyanye no kwihesha agaciro, kwirinda kwiyandarika. Ikibazo cy’abana batwara inda bakiri mu mashuri bigaragara ko kigenda kiyongera hirya no hino mu bigo by’amashuri, iyi ikaba ari imwe mu ngingo aba barimu bazibandaho by’umwihariko. Nyuma y’amahugurwa, buri mwarimu akaba afite intego yo guhugura nibura amatsinda 2 y’urubyiruko mu bigo by’amashuri 2 bitandukanye azajya afasha mu bukangurambaga bw’urungano. Nyuma yaho hakazategurwa ibikorwa bigenewe ibindi byiciro by’abaturage

currently under investigation at the time of writing. cialis without doctor’s prescriptiion Trauma.

.
Aya mahugurwa aje akurikira ibindi bikorwa by’ubukangurambaga bikorerwa mu bigo by’amashuri asaga 8, harimo 6 yo mu karere ka Rusizi. Buri kimwe muri ibi bigo, gifite club anti SIDA yahuguwe ndetse inahabwa ibikoresho by’ibanze mu gufasha abantu guhindura imyumvire n’imyitwarire ku ndwara ya SIDA. Bitewe n’umusaruro mwiza ugenda utangwa n’aya matsinda, byabaye ngombwa ko iki gikorwa kigezwa mu mirenge yose y’akarere ka Rusizi

efficacy and safety criteria but also should be compared to buy cialis online regarding the magnitude and longevity of these potential.

.

Bashoje amahugurwa
Atangiza aya mahugurwa, Padiri Jean Robert RUBAYITA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi Cyangugu yibukije aba barimu ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko gukurana uburere n’ubumenyi bizarufasha kubaka icyizere cy’ejo hazaza
. Bityo abasaba gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga bategerejweho mu mirenge
.
Umwe mu bitabiriye aya maguhurwa, MUKAKARANGWA Francine, wo mu murenge wa Kamembe akaba ari umurezi mu rwunge rw’amashuri ya Gihundwe B yashimiye aya mahugurwa, avuga yungutse ubumenyi buzamufasha kurushaho gusobanurira abanyeshuri yigisha ibijyanye no kwirinda SIDA no kurushaho gufahsa ababana na VIH/SIDA bari mubo yigisha. Avuga ko mu bukanguramba bwimbitse bagiye gukora mu mirenge biyemeje gufasha akarere ka Rusizi gukomeza guteza imbere imbireho y’abaturage by’umwihariko gukumira icyorezo cya SIDA n’inda zititeguwe mu rubyiruko.

Bashoje amahugurwa2
Nk’uko byari biteganyijwe, aya yashojwe n’ibikorwa byo gutangiza ubukangurambaga bujyanye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu karere ka Rusizi. Ku rwego rw’isi hatoranyijwe insangamatsiko igira iti “An HIV free generation bivuze ngo : Twese hamwe duharanire kubaka ejo hazaza heza hazira ubwandu bushya bwa SIDA. Naho mu Rwanda, ibikorwa by’ubukangurambaga bizakorwa hazirikanwa ku ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya SIDA n’ingaruza zayo.

DSCN0862

Abari bitabiriye amahugurwa

 

Byegeranijwe na Gaspard Ndindiriyimana

Caritas Cyangugu