Tuzirikane amasomo y’icyumweru cya 2 cy’Adiventi


AMASOMO :

Is 40, 1-5.9-11;

Ps 84;

2P3, 8-14;

Mc 1, 1-8
Tugeze ku cyumweru cya kabiri cya Adiventi. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo yo GUHINDUKA, aribyo bamwe bita “kwisubiraho”, “kwivugurura” cyangwa “kwihana”
.
Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, burya buri wese aba yumva yatera intambwe agana imbere mu bijyanye n’imibereho. Ibyo umuntu ashobora kubigeraho ahindura uburyo bw’imyitwarire, imikorere cyangwa umwuga yakoraga kugira ngo akore uwisumbuyeho wamuteza imbere kurushaho. Nk’urugero rufatika rwa hafi, umuntu ashobora kuba yakoraga umwuga w’ubuhinzi, ejo agahindura agakora uw’ubwubatsi cyangwa uw’ubworozi; ashobora kuba yari umwarimu, ejo akaba umuganga, umucamanza n’ibindi. Akenshi umuntu ahindura imyitwarire, imikorere cyangwa umwuga yakoraga agamije gutera indi ntambwe agana imbere, ntawakwifuza guhindura agamije gusubira inyuma, iyo ibyo bibaye aba ari amaburakindi.
No mu buzima bwa gikiristu, muri wa mubano wacu n’Imana, uko guhinduka tumaze kuvuga kuracyenewe cyane, ariko by’umwihariko muri kino gihe cya Adiventi, igihe twitegura kwakira umushyitsi ukomeye cyane, ya Mana yemeye kuva mu bushorishori bw’ijuru, ikemera kwigira umuntu, ikaba igarutse kuvukira mu mutima wa buri wese witeguye kuyakira. Aha umuntu akaba yakwibaza uko twiteguye kwakira uwo mushyitsi ukomeye, iyo Mana yiteguye kutugenderera.
Kwakira abashyitsi ni umuco mwiza twisanganiwe hano iwacu i Rwanda, tukakira bose tutarobanuye, kabone na bamwe batugezeho bataduteguje, badusuye badutunguye. None rero ubwo tumenyeshejwe ko umushyitsi ukomeye, Imana, yiteguye kudusura, ibyo ntibyakagombye kutubera umuzigo. Ni koko n’umunyarwanda yabishimangiye agira ati “umushyitsi akurisha imbuto’’ cyangwa ‘‘umushyitsi ni (nk’) umukwe’’. Igisigaye ni ukwibaza tuti uwo mushyitsi udasanzwe witeguye kutugenderera tuzamwakira dute? Tuzamwakiriza iki? Umuhanuzi Izayi yabitubwiye muri ano magambo ubwo yagiraga ati “Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga
. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya”.
Ubundi ijambo “Ubutayu” muri Bibiliya rivuga ahantu h’agasi, ahantu hatagira amazi, ahantu hatagira ikimera cyangwa ikindi kinyabuzima na kimwe kihaba, mbese hahandi ushobora no kuvugako Imana yaba yaribagiwe, hamwe hatari ubuzima. Kandi twibukeko wa muryango w’Imana wamaze imyaka igera kuri 40 aho mu butayu, ubwo wavaga mu Misiri werekeza mu gihugu cy’isezerano. Ubutayu ni iryo shuri ry’ubuzima banyuzemo. Nta we ushobora rero kuva mu bucakara bwa Misiri ngo agere mu gihugu cy’ubwisanzure atabanje kunyura mu Butayu, atabanje guca muri iryo shuri. Twebwe twakwibaza tuti ko twateye amashyamba ahantu hose, ko nta butayu tugira, tuzahurirahe na bwo?
Ubutayu kuri twebwe rero bushushanya cya gihe njya mpura n’ikibazo, ikigeragezo cyangwa se ibyago, bikambuza epfo na ruguru, ngatangira gutuka Imana, ndetse nkanavuga ko itakibaho
. Ubutayu bushobora kuba uwo twashakanye tutakivuga rumwe, tukaba tubana mu nzu turebana ay’ingwe. Ubutayu bushobora kuba wa muturanyi mfite wamaze ku rubyaro, umwe wampekuye, umwe nabuze aho mpungira. Ku rubyiruko, ubutayu bushobora kuba bwa bwigunge ndimo, bwo kuba maze imyaka isaga mirongo itatu nkiri umukobwa iwacu mu rugo nyamara nta musore n’umwe uraza kumbaza izina. Ubutayu bushobora kuba ya ndwara mbana nayo, ya yindi yaburiwe umuti. Ubutayu bushobora kuba ubushomeri n’ibindi.
Buri wese, byanze bikunze, afite ikintu kimuhangayikishije, buri wese afite ubutayu bwe. Bikagera ndetse n’aho twumva ko Imana yadukuyeho amaboko. Nyamara aho niho Imana idusaba kuyitegurira inzira, kuko ije kutuzahura, kudukiza. Mu yandi magambo iransaba guhinduka, iransaba kwiyunga n’uwo muvandimwe wanjye tutakijya imbizi, iransaba kwiyakira mu kibazo mfite cyose, niba nshaka koko kuyakira mu mutima wanjye, bimwe birenze ibyo kuzayakira kuri Noheri. Twa tununga twose tuntandukanya n’abandi, iransaba kudusiza. Ya manga intandukanya n’abo tudasangiye inyungu bose, ndasabwa kuyihindura ikibaya. Ese jyewe, wowe, turi intungane ? ese aho nta muntu n’umwe twaba dufitanye akantu nyamara nkaba naranangiye, nkaba numva ntakeneye kwiyunga nawe? Ese aho jyewe, mbere yo kumvako ari abandi bandenganya, aho jyewe ntabo njya ndenganya, bya bindi by’uko “utunga mugenzi wawe urutoki rumwe, nyamara wiyerekejeho izindi enye zisigaye zose”?
Ibijyanye no guhinduka, Mutagatifu Petero nawe ni byo yagarutseho ubwo yagiraga ati: “Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho bakamugarukira”. N’umwanditsi w’ivanjili Mariko nibyo yashimangiye mu ivanjili ubwo yatwerekaga Yohani Batisita, wa wundi waje ari integuza ya Yezu. Yagize ati: “Ni uko Yohani Batisita atunguka mu Butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha”.
Bakiristu bavandimwe, kuba amasomo yose ya kino cyumweru yagarutse ku ngingo yo kwisubiraho, ni uko ari ngombwa cyane, kandi igihe nta kindi ni iki, umunsi ni uyu. Akenshi mu gihe cya Adiventi dukunze kugwa mu gishuko cyo kwitegura gusa ku mubiri: usanga duhugiye mu guhaha ibyo tuzambara kuri Noheri, ibyo tuzarya ku bunani dore ko binegeranye cyane, nyamara ibya Roho tukabyibagirwa. Burya rero iyo Adiventi irangiye nta mwitozo na mba nakoze wo guhinduka, nta sakaramentu ry’imbabazi nahawe, ntarigeze nigorora na mugenzi wanjye dufitanye ikibazo, burya mba natunganyije ibintu byose uvanyemo icy’ingenzi. Burya ngo hari n’uwanga guhabwa isakaramentu ry’imbabazi kubera ko aba avuga ati n’ubundi se ko nimara kurihabwa ntarareka kariya kageso ndi kurushywa ni iki? Ibi bikaba nk’ibya“cya kirura ngo rimwe cyicaye kikumva nacyo gikeneye padiri ngo nacyo kicuze. Ni uko kirakugendera kireba padiri kiratangira kiricuza kiti abaturanyi nta n’umwe ukigira agatama, zose ni jye wazimaze. Mu gihe padiri akikigira inama, cyumva n’ubundi hanze ikintu gihumura nk’intama. Niko kubwira padiri kiti oroshya numve : iyo si intama? Padiri ataragisubiza cyungamo kiti uraramuka untindije nkasanga igiye, urabyirengera; nako reka mbanze njye kuyifata, mbone kugaruka uncire icyiru hamwe!” Hari abakiristu usanga tumeze gutyo. Usanga twakwiberaho uko twishakiye gusa, ngo tuzicuriza hamwe, ngo tuzicuza ku munota wa nyuma. Nyamara umunsi n’isaha byo kwisubiraho, ni ibi. Kuko abazagira amahirwe nk’aya cya gisambo cyiza cyari kibambanywe na Yezu, kikagororerwa ijuru ku munota wa nyuma w’ubuzima bwacyo, ntabwo ari benshi. N’umunyarwanda yise umwana we ngo ‘‘Bihirabake!’’.
Bakiristu bavandimwe, icyo umuntu atakwirengagiza na none, ni uko guhinduka ari umwitozo utoroshye. Guhinduka biratugora. Bisaba ubutwari. Kureka ya ngeso maranye igihe, yayindi yanyokamye, bimbera nka ‘‘wa muntu waba ugendera ku mbago amagufa yarahinamiranye, noneho ukamubwira ngo yijugunye ugende. Azabanza kumva bidashoboka, yumve ko atagenda atayifite. N’anagira ngo arayitaye, azabanza kugenda agwa abyuka, kugeza ubwo amenyera kugenda nta mbago. Ibyo bizamusaba igihe kinini no kwihangana bikomeye.’’ Ng’urwo urugamba natwe tugomba kurwana niba dushaka koko guhinduka. Birashoboka ko mu minsi ya mbere natwe tuzajya tubyuka twongere tugwe, ariko icy’ingenzi ni umugambi mwiza wo guhinduka tuzaba twamaze kwiyemeza. Burya Imana ni inyampuhwe n’inyambabazi

EMEA 2005 physico-chemical data such as potentiometric titration, UV absorption spectra, dissociation constants, thermal studies, hygroscopicity and solubility studies provide further supportive evidence of chemical structure. cialis without doctor’s prescriptiion • Discuss with the patients, and if.

. Itinda kurakara. Imana si nkatwe abantu, Imana ntizi kubika inzika. Igihe cyose twayigarukira iratwakira. Nibyo twumvise ubwo Imana yatumaga umuhanuzi Izayi guhumuriza umuryango wayo. Imana yagize iti : “Nimumenyeshe Yeruzalemu ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe.’’ Ngiyo ya Mana y’impuhwe zahebuje, imwe ihora iteka yiteguye kutugenderera ngo iduhanagure ubwandu bwose, itugire abantu bashya.

Padiri Fidèle Nshimiyimana
Paruwasi Nkanka