Urubyiruko rurasabwa kwirinda no kurwanya amakimbirane kuko andindiza iterambere rya kiliziya n’iry’igihugu.



 

IMG_20130601_102242Musenyeri hamwe n’urubyiruko

 

 

Mu birori byo gusoza ingando z’urubyiruko rw’abanyeshuri zizwe “Weekend des jeunes pour la paix” by    aberaga muri TTC/MURURU kuva tariki ya 05 kugeza kuya 07 Ukuboza 2014 hagamijwe kubumbatira amahoro n’ubworoherane ndetse no kubungabunga ubuzima, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu Mgr Jean Damascene BIMENYIMANA yasabye urubyiruko rugera kuri 382 rwari twitabiriye izi ngando kugira uruhare mu kuvanano ibiteza amakimbirane kuko bindindiza iterambere rya kiliziya n’iry’igihugu muri rusange.

IMG_20130601_102431
Hashize imyaka 3 ingando nk’izi zitegurwa na komosiyo zuranye za Diyosezi ya Cyangugu zirimo Caritas, komisiyo y’ubutabera n’amahoro, komosiyo y’urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa barimo AGH mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukoresha neza ibiruhuko birinda ibibarangaza

• “Many men of your age start to experience sexual cialis online never or.

. Nk’uko byemeza n’urubyiruko, ibi biganiro byabafashije kwagura ubucuti n’ubuvandimwe n’abandi, bibongerera ubumenyi ku kurinda ubuzima bwabo ndetse bikanabongerera imbaraga mu gusenga

and their partner tadalafil generic variety of methods. Many patients and health care providers.

.

A.Diogene atangiza ihuriroPadiri Dufatanye Diogèneatanga ikiganiro

 
Muri uyu mwaka wa 2014 hateguwe ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko twimakaze ubutabera n’amahoro, duharanira ubuzima bwiza n’iterambere rya kiliziya n’iry’igihugu cyacu”. Uru rubyiruko 382 rwahuriye muri TTC/MURURU ni uruturuka mu maparuwasi ya Nkanka, Cyangugu, Mashyuza, Nyabitimbo, Mwezi, Mibilizi, Mushaka, na Rasano. Mu gihe cy’iminsi 3, urutse ibikorwa byo gusenga n’imyidagaduro, uru rubyiruko rwahawe ibiganiro binyuranye birimo: Kubumbatira umuco w’ubutabera n’amahoro; Frère Protais RUDASINGWA Ukuriye umuryago w’aba frères Maristes, yasabye uru rubyiruko kurangwa n’imigenzo ya gikristu n’indangagaciro zirimo kwitangira abandi, gukunda umurimo, kwifata kwihesha agaciro no kubahana mu rubyiruko, kubahana no gusigasira umuco nyarwanda.

Frere protais atangaFrère Protais atanga ikiganiro

 
Mu kiganiro cya kabiri kijyanye n’imyitwarire mbonezabitsina no kwirinda SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Gaspard NDINDIRIYIMANA, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA muri Caritas ya diyosezi ya Cyangugu, yasabye urubyiruko kwirinda kwiyandarika no kwishora mu mibonano mpuzabitsina kuko ingaruka zirimo ari nyinshi cyane cyane kwandura SIDA n’izindi ndwara, gutwara cyangwa gutera inda utabyiteguye, guhagarika amasomo n’ibindi. Iki kiganiro cyanahuriranye n’ibikorwa by’ubukangurambaga bujyanye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA aho twifuza ejo hazaza heza hazira SIDA mu rubyiruko cyane cyane rubyiruko.

ImyidagaduroImikino

Urubyiruko rwaridagaduye

 
Ikindi kiganiro cyahawe uru rubyiruko kivuga ku iterambere n’ubukristu, aha urubyiruko rukaba rwasabwe guharanira kuba umusemburo w’iterambere rya kiliziya n’iry’igihugu babifashijwemo no kuba abakristu nyabo. Padiri Athanase KOMERUSENGE akaba yarasabye urubyiruko kutemera ko inabi yaganza ineza, kutemera ko ikibi cyaganza ikiza, kwirinda ibikorwa bibi nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi ahubwo bakitabira umurimo unoze wo musingi w’iterambere.

Padiri Athanase atanga ikiganiro
Padiri Athanase KOMERUSENGE aganiriza urubyiruko

 
Mu rwego rw’ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, uru rubyiruko rukaba rwaranaganirijwe ku kurwanya akarengane na ruswa kuko imunga iterambere ry’igihugu

. Iki kiganiro kikaba cyaratanzwe n’urubyiruko rugize ihuriro CAJED rikorera mu karere ka Rusizi.
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura Noheli, abitabiriye iri huriro bose bakaba barahawe isakramentu rya penetensiya.

Umushumba waDiyosezi akaba yarasabye uru rubyiruko gukurkiza amategeko yose y’imana n’aya kiliziya. Akaba yarashimangiye insanganyamatsiko y’iri huriro avuga ko umukristu nyawe akwiye no kuba umuturage w’intangarugero mu bandi aho atuye no mu byo akora byose.

EvequeNyiricyubahiro Musenyeriatura igitambo cy’Ukaristiya

 

 
Biteganyijwe ko ibi bikorwa by’ukukangurambaga mu rubyiruko muri ibi biruhuko bizakomereza muri GS St Joseph Nyamasheke guhera tariki ya 12 kugeza kuya 14 Ukuboza 2014 bikazahuza abanyeshuri basanga 350 bo muyandi maparuwasi cyane cyane ayo mu karere ka Nyamasheke.