AMASOMO:
Is 61, 1-2a.10-11;
Ct : Lc 1 , 46-48s;
1Thes 5, 16-24;
Jn 1, 6-8.19-28
Tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Adiventi. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo y’IBYISHIMO
complicated. There is a statistical decline of testosteroneminutes. buy cialis.
.
Muntu wese aho ava akagera, iteka aba aharanira icyamushimisha. Nta muntu n’umwe uharanira kubabara ; aka wa muhanzi waririmbye ngo “Iyo nishimye ndanyurwa, nababara ngashavura”. Ibyo byishimo kandi bishobora kuba iby’akanya gato kimwe nuko bishobora kuramba. Bishobora kugaragara inyuma kimwe nuko bishobora kuguma imbere mu mutima. Cyakora kwa kino gihe, hari ubwo ushobora kugenda umunsi wose utarahura n’umuntu wishimye cyangwa se useka. Uba ubona abantu hafi ya bose bari muri rwinshi, buri wese yihugiyeho, ndetse akenshi anahangayitse. Hari nabibaza niba abantu bazongera kwishima koko.
Hejuru y’ibyo byose, kino cyumweru cya gatatu cya adiventi bakita icyumweru k’ibyishimo. Umuntu akaba yahita yibaza ati se haba hari icyumweru kitari icy’ibyishimo? Ese kuki mu byumweru byose ari kino bahisemo kwita “icyumweru cy’ibyishimo?” Ese ibyo byishimo byaba ari bya bindi dusanzwe tuzi? Mu byukuri ibyo byishimo ni ibihe? Byaba biteye bite?
Ubusanzwe muziko igihe cya Adiventi, aricyo gihe cyo kwitegura kwakira Imana kuri buri muntu wese wemera. Imana izaza itugana, Imana yemera kwicisha bugufi kugera n’aho yemera kwigira umuntu nkanjye, nkawe. Icyo gihe cya adiventi kigira ibyumweru bine. Icyumweru cya gatatu ari cyo kibanziriza icya nyuma, ni iki duhimbaza none, ni cyo cyumweru cy’ibyishimo. Impamvu bakita icyumweru cy’ibyishimo, yaba ari iyihe?
Iyo umuntu yakoze urugendo rurerure n’amaguru agiye gusura inshuti cyangwa se agiye gusenga, abajya bajya I Kibeho n’amaguru cyangwa se ku Gasozi k’ibanga ry’amahoro, mubizi kundusha. Umuntu aragenda yageraho akaruha, akarambirwa, agacika intege, ndeste agatangira no kwicuza icyamuhagurukije. Nyamara iyo atangiye kubonera hafi aho hantu agiye, wa munaniro urashira, akumva agize akabaraga, ndetse agatangira kwishima. Urundi rugero rw’ibishimo umuntu yatanga ni nk’ibyo twagiraga kera, amatelefone ataraza ngo umushyitsi uje kudusura ajye atubwira aho ageze. Iyo twabaga twiriwe tumwiteguye, tukabona aratinze tutazi impamvu yamutindije, twageragaho tukarambirwa, tugacika intege. Nyamara kera kabaye, iyo twabonaga wa mwana twatumye ku nzira kumutegereza aje yiruka atubwira ngo aramubonye, twahitagako twishima, ntitumenye aho akanyamuneza gaturutse. Ibyo byishimo maze kuvuga, nibyo twagereranya n’ibyishimo bya kino cyumeru cya Adiventi. Natwe tumaze ibyumweru bitatu twitegura umushyitsi, dukora ya myitozo yo guhinduka ngo azasange dukeye ku mutima, nyamara ntitugomba kurambirwa ngo ducike intege, kuko ari hafi kuza.
Ibyo byishimo nibyo Umuhanuzi Izayi yari afite ndetse anashyiriye ba bantu b’I Yeruzalemu, bamwe bari baratwawe bunyago I Babiloni, ubwo bari batahutse, nyamara n’ubundi bakaguma gushavura kubera ko basanze umugi wabo warahindutse amatongo, bagomba kuwubaka
. Yagize ati “ Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta: yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, no kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho.”
Ng’ibyo natwe ibyagombye kudutera ibyishimo. Imana igiye kutugenderera nta kindi kiyizanye usibye kudukiza. Ije kuduha amahoro mu ngo zacu, mu baturanyi, mu bo tubana. Ije kuduha ibyishimo nyabyo, ije kutuvana ku ngoyi n’ubucakara bw’icyaha, ingoyi y’inzangano, y’ubuhemu, yo kwikunda gukabije gutuma twirengagiza abandi. Ariko kugirango ibyo bishoboke, ni uko tuzaba twemeye guhinduka, twemeye kuyakira iwacu, nemeye ko ivukira mu mutima wanjye. Ni uko nanjye nzaba nemeye kugira icyo marira abandi bababaye
Laboratory Studies- spinal cord injury buy tadalafil.
. None aho jyewe, muri iki gihe cya Adiventi, haba hari umurwayi nabashije gusura? Haba hari uwo nagemuriye?Haba hari umuntu urengana nabashije kuvugira? Haba hari umuntu uri kungoyi y’inzangano n’amakimbirane nabashije kubohora? Haba hari imbohe y’ingeso mbi naba narabohoye?
Pawulo mutagatifu nawe yunzemo ati “ Mujye muhora mwishimye, musenge ubudahwema, mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu”.
Bakiristu bavandimwe, ibyishimo dusabwa kugira kuri kino cyumweru, ni ibyishimo bitangwa n’Imana. Ni ibyishimo dukomora ku isengesho ryiza. Ni ibyishimo Imana iduhera mu ijambo ryayo. Ni ibyishimo iduhera mu masakaramentu. Ni ibyishimo iduhera muri Yezu Kristu, nk’uko Pawulo mutagatifu amaze kubivuga, ati “Mujye muhora mwishimye ….muri Yezu Kristu”.
Ibyo byishimo si bya bindi rero nterwa n’uko mfite agafaranga ku mu fuka, kubera ko nabonye akazi ; kubera ko imyaka yanjye yeze neza, cyangwa se nacuruje nkunguka ; kubera ko natsinze amatora ngahabwa ubuyobozi, cyangwa se nagize amahirwe yo gutombora ikintu runaka, n’ibindi byinshi umuntu atarondora ngo arangize. Bene ibyo byishimo aba ari igicagate, kuko iyo ibyo bintu ejo bishize, iyo ubukene bugarutse, mera nk’utarigeze ubitunga, bya byishimo birayoyoka, kuko icyo byari bishingiyeho kitakiriho. Ibyishimo rero byo kwa kino cyumweru, si nk’ibyo by’uwo mugabo, ushimishijwe n’uko urugo rwe rugiye gutunga imodoka abikesha umugore we. Kuko n’ubundi iyo modoka nisaza, azongera ahinduke umugore, yongere ahozwe ku nkenke n’inkoni
. Ibyishimo birambye si ibitangwa rero n’ibintu, imitungo, amafaranga, n’ibindi. Ibyishimo biramba ni ibitangwa n’Imana. Ni ibyo tuvoma mu ijambo ryayo. Ni ibyo tuvoma mumasakaramentu. Ni ibyo tuvoma mu isengesho. Ese jyewe, wowe, aho tujya dushimishwa no gusenga? No kumva ijambo ry’Imana? No guhabwa amasakaramentu? Cyangwa bitubera umutwaro?
Burya rero nta muntu ushobora kwishima, ngo abihishe bimukundire. Iyo wishimye wumva iteka wahita ubibwira inshuti yawe. Nk’abakiristu dufite ibyishimo dukomora ku Mana, tugomba kubigeza ku bandi bakiri mu icuraburindi ry’akababaro. Ibyo byishimo turonka muri Yezu, tugomba kubibera abahamya nka Yohani Batisita twumvise mu ivanjili. “Yohani uwo ngo yari yarazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urumuri, kugirango bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri”.
Urwo rumuri nta wundi rero ni Yezu. Yezu niwe rumuri rw’amahanga. Umukurikira ntateze kuyoba.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka