Inyigisho y’Icyumweru cya kane cy’Adiventi


AMASOMO:

2S 7, 1-5s;

Ps 88;

Rm 16, 25-27;

Lc 1, 26-38

Tugeze ku cyumweru cya 4 cya Adiventi. Noheri turagenda tuyikozaho imitwe y’intoki. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana k’UBWICISHE BUGUFI BW’UMUBYEYI BIKIRAMARIYA, ariwe Imana yanyuzeho kugirango yigire umuntu.
Muntu wese aho ava akagera akunda icyubahiro. Aba yumva abandi bamuvuga neza. Nta muntu ushimishwa no gusuzugurwa. Buri wese aba yumva abandi bamwubaha, bamufatiraho urugero. Akarusho, iyo umubyeyi yagize amahirwe urubyaro rukamuhira, aba yumva ahantu hose atambutse bajya bamenyako ari nyina cyangwa se wa runaka utambutse. Iyo umwana wanjye yabaye umuyobozi uyu n’uyu, nk’umubyeyi ndatambuka nkumva ndakomeye, nkumva ntawampohotera, nkumva ntacyampungabanya.
Bikiramariya we atandukanye cyane natwe kuri iyo ngingo
. Twumvise ukuntu Malayika Gabuliyeli yaje kumubwira ko “yagize ubutoni ku Mana, ko agiye gusama inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita izina rya Yezu”. Bikiramariya we aho kubyigamba yagize ati “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”.
Abahanuzi bari barahanuye kuva kera ko hari umwana ugomba kuzavuka, kandi ko azaba ikirangirire
. Bikiramariya bamubwiye ko ariwe ugiye kubyara uwo mwana, aho kwikuza ati mwari mwarantindiye, ahubwo we arivugira ati “ndi umuja wa Nyagasani”. Ubundi ijambo “umuja” ntirigikoreshwa kwa kino gihe. Tuvuga nibura “Umukozi”. Ubundi “umuja”, “umugaragu”, “umucakara”, babaga bari hasi y’umukozi wo mu rugo tuzi neza. Murumva namwe uko kwicisha bugufi uko kungana!
Bakiristu bavandimwe, natwe umugenzo wo kwicisha bugufi nka Bikiramariya turawukeneye. Burya ahantu hose hari abantu barenze umwe, byanze bikunze hagomba kugira uwicisha bugufi. Mu rugo umugabo n’umugore, byanga bikunda hagomba kugira uwicisha bugufi kugira ngo ubwumvikane bushoboke. Umubyeyi n’umwana bagomba kubana mu bwicishe bugufi. Abaturanyi bakagombye kubana mu bwicishe bugufi. Ese aho jyewe, wowe, umugenzo wo kwicisha bugufi numva hari icyo umbwiye? Ese aho kwicisha bugufi si ikidashoboka namba kuri jyewe? Kuko burya no mu Kinyarwanda twiyemerera ko “Ushaka amahoro niwe uyatanga”.
Mwa kiriya gihe cya Bikiramariya, hari abakobwa benshi muri Israheli. Umuntu akaba yakwibaza ati kuki ariwe Imana yahisemo ngo ayibyare?
Mu gusubiza kino kibazo biradusaba kuzirikana amagambo Bikiramariya yabajije Malayika Gabulieli agira ati “Ibyo bizashoboka bite kandi nta mugabo mfite?” Hano hagatera umuntu kwibaza ati bishoboka gute ko avuga ngo nta mugabo afite, kandi batubwiyeko Yozefu yamurambagizaga.
Abahanga abagerageje gucukumbura icyo ariya magambo ya Bikiramariya ahatse, batubwirako bishoboka ko Bikiramariya yari yarahisemo kuzabaho ari isugi ubuzima bwe bwose. N’ubwo Yozefu yamurambagizaga, we yari aziko bazabana ari isugi, ko batazigera babana k’uburyo bw’umugabo n’umugore. Bakavuga bati, “umuntu wahaye Imana ibye byose ndetse no kugera ku busugi bwe, ni iki noneho Imana yo yamwima?” Imana yamwituye kumuha byose, kugera n’aho yemera ko ayibyara.
N’umwami Dawudi, ni ko byamugendekeye. Umwami Dawudi yari atuye munzu y’ibiti by’amasederi n’aho ubushyinguro bw’Imana buri mu ihema. Niko gufata icyemezo cyo kubakira Imana inzu. Ibyo byatumye Imana imusezeranya ko izina rye izarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.
Bakiristu bavandimwe, ese twebwe umugenzo wo kwigomwa tujya tuwukozwa? Ese n’iyo ngize ngo ngize icyo mpaye Imana cyangwa se umuvandimwe mbona hafi, sinsigara mbifata nk’igihombo? Sinsigara nibaza igihe nzongera kugaruriza ibyanjye? Ese ubuzima mfite njya nibukako nabuhawe n’Imana ko nakagombye no kubukoresha mukuyikorera? Ese urubyaro mfite njya nibuka ko naruhawe n’Imana? Ese abana banjye njya mbatoza ubukiristu hakiri kare? Nyamara burya umunyarwanda yarabivuze, ngo “Iyo ugiye mu by’Imana nayo ijya mu byawe”.
Bakiristu bavandimwe, niba Imana yarahisemo kunyura ku mubyeyi Bikiramariya ngo itugereho, natwe inzira yizewe yo kugera ku Mana, nta yindi ni ukumunyuraho. Bikiramariya ubwo yabyaraga Yezu, yabaye nk’iteme rihuza Ijuru n’Isi. Bikiramariya niwe ufite urufunguzo rwa rya yobera Pawulo mutagatifu yatubwiraga, rimwe ryari ryaracecetswe kuva kera kose, ubu rikaba ryarahishuriwe abanyamahanga bose, ndetse natwe. Iryo yobera nta rindi ni ukwigira umuntu kwa Jambo. Niba dushaka kumenya Imana, niba dushaka kumenya Yezu, nitunyure kuri Bikiramariya. Bikiramariya azi Yezu kurusha undi muntu wese ubaho, kuko yamutwaye mu nda amezi icyenda yose.
Bikiramariya tumwigiraho na none umugenzo w’ubudahemuka. Aravuga ngo“byose bimbeho nk’uko ubivuze.” Iryo jambo “byose” ryari rihishe byinshi

1. The need for dose titration or substitution ofThe ITT analysis (fixed dose studies) indicated superiority of sildenafil over placebo at all doses in terms of the main endpoints (Table 2). cialis prices.

. Harimo n’uko umunsi umwe azibona ahagaze mu nsi y’igiti cy’umusaraba kibambyeho umuhungu we. Nyamara Bikiramariya ntiyigeze acika intege ngo yisubireho cyangwa ngo asubire inyuma. Ni byo koko yabaye indahemuka, akomera ku isezerano rye kugera kundunduro. Ese jyewe, wowe, bya bindi byose niyemezaga umunsi mbatizwa, umunsi nshyingirwa, n’ubu ngubu ndacyabikomeyeho? Bikiramariya natubere urugero rw’ubudahemuka mu masezerano yose twagiye tugirana n’Imana ku buryo butandukanye.
Bikiramariya ni umubyeyi iteka uba uturebera. Ndetse iyo abona ibintu byageze iwandabaga, arahaguruka agafata inzira akiyizira. Nk’abanyarwanda tugira amahirwe akomeye cyane kubera ko I Kibeho yaradusuye. Kibeho iri mu hantu hatatu ku isi Kiriziya yemeje ko Bikiramariya yahabonekeye. Ese ubutumwa yahatangiye, adusaba ngo niduhinduke, twicuze, ese twarabukurikije? Cyangwa twumva ntacyo butubwiye. Ese agarutse yadushimira ko twumvise? Cyangwa yakongera gusuka amarira.
Bakiristu bavandimwe, Bikiramariya niwe taberinakulo y’ibanze, kuko niwe watwaye Yezu mu nda ye amezi icyenda. Mu kanya nituza guhabwa uwo Yezu, tuze kumusaba aduhe gukomera ku mubyeyi yadusigiye, maze imigenzo y’ubwiyoroshye n’ubudahemuka yamuranze natwe abe ariyo ituranga aho turi hose, mu ngo zacu, mu baturanyi, n’ahandi hose tunyura. Maze natwe ejo bundi kuri Noheri uwo Yezu aho kongera kuvukira mu kiraro cy’amatungo, noneho azavukire mu mutima wanjye, azavukire mu rugo rwanjye, azavukire ku musozi wanjye
. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA