Tuzirikane ku munsi mukuru wa Noheri



AMASOMO:

Is 52, 7-10;

Ps 97;

He 1, 1-6;

Jn 1, 1-18

 

Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu munsi mikuru idutera ibyishimo cyane. Iyo bavuze Noheli, abantu hafi ya bose, yewe ndetse n’abatemera, bahita bumva ivuka ry’umwana Yezu. Ishusho ihita ibaza mu mutwe, ni umwana uryamye mu kavure, kari mu kiraro cy’amatungo. Byumvikane ko aho hafi haba hari umugore umaze kubyara ariwe Bikiramariya, hari Yozefu, hari abashumba, ndetse n’amatungo.
Imwe mu nkuru nziza zishimisha abantu, ni iyo kumvako kwa Runaka babyaye. Iyo uri umuturanyi mwiza, wihutira kujya kubasura. Iyo ugezeyo ujya guterura umwana, ukababwirango “Nimwonkwe”, ukababaza icyo bari kumva bakeneye, waba ugifite ukakibazanira. Ukaba ubahaye uruhembo. Mbese abantu basangira ibyishimo uko bashoboye kose.
Kuri Noheli ho, ibyishimo byacu biba byinshi. Impamvu nta yindi ni uko atari umuntu wabyaye undi muntu noneho, ahubwo ni umuntu wabyaye Imana! Ubundi abiga bakaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima, baziko umuntu abyara umuntu, inka ikabyara inka, ihene ikabyara ihene. Inka iramutse ibyaye ihene, cyangwa ihene ikabyara inka, ibyo biramutse bibaye abantu bose bahurura, abanyamakuru bakaza gutara iyo nkuru igaca ku maradiyo na za television. Kubisobanuza ubwenge busanzwe byagorana. Ndetse kuri bamwe, bahitako babyita “igitangaza”. Natwe uyu munsi rero habayeho igitangaza gikomeye, gitambutse kure ubwenge bwa muntu. Ntagushiikanya ko icyo gitangaza mwese mwagitahuye : hari “Umuntu wabyaye Imana”, uwo nta wundi ni Bikiramariya watubyariye Yezu, ari we Emmanuel, bisobanurango “Imana turi kummwe”.
Bikiramariya yabyaye Imana. Nyamara turabizi ko Imana itagira intangiriro n’iherezo. Ntabwo kuba Bikiramariya yabyaye Imana none, bivuze ko Imana yatangiye kubaho none. Ahubwo Bikiramariya yabyaye uwamuremye, Jambo Imana yaremesheje ibintu byose mu ntangiriro. Niyo mpamvu umwanditsi w’ivanjili Yohani yagize ati : “Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana

(1) Alter Modifiable Risk Factors or Causesprimary care setting cialis online.

. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho”.
Kuri Noheri turahimbaza rero ukwigira umuntu kwa Jambo. Imana yigize umuntu. Imana yamanutse mu bushorishori bw’ijuru, maze yemera guturana natwe, yemera gusangira natwe kamere muntu kugirango natwe tugire uruhare kuri kamere Mana. Imana yemeye gusangira na Muntu imibereho ye. Uyu munsi muntu yakujijwe. Ya shusho y’Imana umuntu yari yararemanywe, nyamara nyuma akaza kuyandavuza, uno munsi Imana yongeye kuyishimangira. Ijuru n’isi byahoberanye. Rya juru ryari ryarakinzwe n’icyaha cy’Adamu na Eva ryakingutse.
Ikibazo umuntu ahita yibaza ni iki ngiki. Ko Imana ari Imana, ko ifite byose ikaba nta cyo ibuze, kwigira umuntu, igasangira kamere na Muntu, bizayungura iki?
Kimwe mu bintu tuzi, tuziko Imana ari Rukundo. Yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka byose, nta kiguzi namba tuyihaye, cyangwa se ngo ibe yarubahirizaga komande twatanze. Byose yabiremye mu buhanga bwayo kubera urukundo

Other drugs under investigation include IC 351 a more cialis without prescription There are no data on the interaction of sildenafil with non-specific phosphodiesterase inhibitors such as theophylline or dipyridamole..

. Nyamara burya ngo “Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”, hari nabongeraho ko “Ubuntu bubanje bupfa ubusa”. Muntu ntibyatinze, yahise atangira kwirata no gutera Imana umugongo
. Yahiseko ashaka kureshya nayo, ndeste ashaka no kuyisimbura.
Ariko burya icyaha cyose kigira ingaruka. Umuryango w’Imana byagiye biwuviramo gutegekwa n’amahanga, ndetse ukanajyanwa bunyago. Ariko Imana yo burya ni Imana, ntijya yivuguruza kuri wa mugambi wayo yari ifite kuva irema umuntu. “Urukundo rwayo ruhoraho iteka”, nk’uko umuririmbyi wa Zabuli abiririmba. Iteka yitaga ku muryango wayo, igahora ishaka kuwuvana mu bucakara babaga bashyizwemo n’abanyamahanga. ni byo twumvise Umuhanuzi Izayi atubwira ngo “Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’umusozi, ibirenge by’Inyumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti Imana yawe iraganje!”. Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni”.
Bakiristu bavandimwe, umunsi wa Noheli, namwe muriyumvira ko wagombye kutubera umunsi w’amahoro, umunsi w’amahirwe. Burya kurakara cyangwa gutongana kuri Noheri ni ishyano! Ese aho ndaza kunyura hose, aho ntuye, mu rugo iwanjye, ndaza kuhakongeza amahoro? Cyangwa n’ubundi biraza kurangira kamere yanjye ivumbutse, abe ari jyewe ukomeza kubera ikibazo abandi.
Nk’uko ibaruwa yandikiwe abahebureyi yabitubwiye, Imana yakomeje kubwira umurayango wayo ku buryo bwishi ikoresheje abahanuzi, nyamara muri ino minsi turimo, by’agahebuzo, uno munnsi, Imana yatubwirishije Umwana wayo
. Natwe niba twariteguye Noheli neza, twiboneye Imana n’amaso yacu. Imana iri kumwe natwe, Imana iri muri mugenzi wanjye. Ese ndi kureba mugenzi wanjye nkabona yahindutse? Nkabona ari kubengerana ishusho y’Imana? Cyangwa ndikubona ari ibisanzwe.
Bakiristu bavandimwe, nk’aba Kristu, icyo dusabwa uno munsi, ni ukuba nka Bikiramariya. Nk’uko yatubyariye Imana, natwe buri wese agomba kuyibyarira mugenzi we. Uko arabikora nta kundi, ni uko araza gutera amahoro aho aza kunyura hose, ku buryo baza kubona ari Imana y’I Rwanda yigendera! Uno munsi buri wese yagombye kuza kuba Imana y’I Rwanda kuko nyine Imana yigize umuntu wese aho ava akagera.