INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’URUGO RUTAGATIFU RW’I NAZARETI, Noheli 2014.


Bakristu bavandimwe,
1. Dukomeje gusangira ibyishimo bya Noheli, duhimbaza ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu.
Nimugire mwese Noheli Nziza! Yezu Kristu watuvukiye, nature mu mitima yacu, mu buzima bwacu,
mu ngo zacu, no mu gihugu cyacu, maze ahasakaze amahoro n’umunezero dukesha agakiza
yatuzaniye.
2. Kuri uyu munsi w’Icyumweru gikurikira Umunsi Mukuru wa Noheli, Umubyeyi wacu Kiliziya
yashatse ko twajya duhimbaza Umunsi Mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti, urugo rwa Yezu,
Mariya na Yozefu. Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu, yavukiye mu rugo rwa Yozefu na
Mariya, arahakurira, kugeza atangiye ubutumwa bwe bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma
y’Imana mu bantu. Yahaye atyo umugisha urugo, kandi anerekana akamaro karwo, rwo umuntu
avukiramo, akarukuriramo, akarutorezwamo imico myiza y’abantu, cyane cyane urukundo
n’ubuvandimwe, ndetse n’ubupfura.
3. Bakristu bavandimwe, ndifuza ko uyu watubera umwanya wo kongera kuzirikana ku ngo zacu muri
rusange, cyane cyane ingo zacu twebwe abakristu, tuzirikana cyane cyane ku buryo zigomba kuba
ingo zibereye Imana koko, kandi zitabira ubutumwa Imana yazihaye.
4. Koko rero, ingo zacu zashyizweho n’Imana, igena ko zigomba kuba zigizwe n’umugabo n’umugore
bashakanye babitewe n’urukundo bafitanye, hamwe n’urubyaro ibahaye kwibaruka. Ni yo mpamvu
abagize urugo bagomba guhora bunze ubumwe na Yo, bayisenga, bazirikana Ijambo ryayo, kandi
bihatira kurikurikiza. Nk’uko uyu munsi twumvise Ivanjili itubwira uburyo Yozefu na Mariya bagiye
gutura Yezu Imana mu Ngoro ntagatifu, ingo zose zari zikwiye guhora zitura Imana, abazigize bose
bagaturwa Imana kugira bose babe abayo, bityo bakareka Imana akaba ari Yo ibarinda kandi
ikabiyoborera muri byose.
5. Abashakanye b’abakristu bo bafite n’akarusho, kuko urukundo rwabo rugomba guhora ari
ikimenyetso cy’urukundo Imana idukunda twese abayo, urukundo rwigaragarije bidasubirwaho mu
Mwana wayo Yezu Kristu watuvukiye, akadupfira ku musaraba agira ngo adukize icyaha n’urupfu.
Ni ubutumwa bukomeye cyane abashakanye b’abakristu bagomba guhora bazirikana, uyu munsi
nkaba mbasaba kongera kubuzirikanaho by’umwihariko. Ese bashakanye, cyane cyane mwebwe
abashakanye b’abakristu, urwo rukundo rwaba rurangwa mu mubano wanyu? Uyu ni umwanya wo
gufata ingamba zo kugira ngo urwo rukundo rukomeze rujye mbere ku bakirufitanye, n’uwo kugira
ngo rwongere ruzuke ku bashakanye baba batakirufitanye. Urwo rukundo ntimushobora kurugeraho
no kurukomeraho by’ukuri mutemeye kwitura Imana buri munsi, no kuyitura ibyanyu n’abanyu bose,
kuko kuyikunda by’ukuri ari byo bidushoboza gukundana hagati yacu uko bikwiye.
6. Kwizirika ku Mana no kugengwa na Yo muri byose, kwihatira kurangwa n’urukundo nk’urwa Yezu
hagati y’abagize urugo, no hagati y’umugabo n’umugore bashakanye by’umwihariko, ni byo soko
y’urukundo nyarwo, n’isoko yibyishimo n’amahoro mu ngo zacu.
7. Nyamara muri iki gihe, haravugwa ingo nyinshi zitakirangwamo urukundo, ahubwo zikaba zirimo
amakimbirane. Mu ngo zimwe na zimwe haravugwamo gucana inyuma hagati y’abashakanye,
n’urwango n’ubwicanyi hagati yabo, ndetse no hagati y’abavandimwe. Ibyo ntabwo bikwiye ingo
zaremwe n’Imana. Ibyo ntabwo bikwiye abakristu basezeraniye imbere y’Imana na Kiliziya yayo
2
kuzabana akaramata, mu rukundo no mu budahemukirana. Urugo nyarwo ni ururangwa n’urukundo,
ubwubahane, ubwuzuzanye, ubusabane n’urugwiro hagati y’abarugize bose nk’uko amasomo y’uyu
munsi, irya mbere ndetse n’irya kabiri, yabitwibukije.
8. Ingo zirangwamo ayo makimbirane, ingo zirangwamo urwango, uyu ni umwanya wo kugira ngo
zisubireho. Abazituye bakaba bafitanye amakimbirane nibabone neza ko ibyo barimo bidakwiye
abantu, ko bidakwiye abana b’Imana, ko kandi nta kindi ayo makimbirane ashobora kubamarira
uretse kubasubiza inyuma, no gusubiza inyuma igihugu na Kiliziya. Amakimbirane atuma mu ngo
haba amahoro make, ndetse byakomera agatuma haba ubugome bukomeye hagati y’abatuye urugo.
Ingo zirangwamo amakimbirane ntizishobora gutera imbere, kuko abayafitanye batigera bafata
umwanya ngo baganire, ngo bungurane ibitekerezo mu bwubahane no mu bwuzuzanye, ngo bajye
inama ku cyazamura ingo zabo. Muri kano kanya, dusabire izo ngo zirimo amakimbirane, kugira ngo
abazituye bahinduke, bababarirane, maze bakire Umukiza watuvukiye, nabo abagezeho amahoro
atanga. Dushimire kandi ingo zikomeje kwitwara neza, zirangwa n’urukundo ruzira amakimbirane
hagati y’abazituye. Nizikomeze zibere icyitegererezo izindi ngo, ndetse n’urugero rwiza ku bifuza
kuzashinga ingo mu gihe kizaza.
9. Buri rugo nirwumve ijwi rya Yezu rigira riti: “Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga.
Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye”
(Hish 3, 20). Nk’uko Yezu yabigenzaga igihe yari akiri hano ku isi, agenda yinjira mu ngo asura
abazituye, n’uyu munsi arashaka kwinjira mu rugo rwa buri wese muri twe. Arashaka kuhinjira agira
ngo adusure, abe umwe natwe, dusangire amateka y’ingo zacu, ibyishimo n’imibabaro, ibigeragezo
n’amahirwe, ndetse ngo tunamuture imishinga yacu myiza y’ejo hazaza, kugira ngo ingo zacu
tuzubake dufatanyije nawe.
10. Bakristu bavandimwe, muri iyi minsi ishize, i Vatikani habereye inama ya Sinodi idasanzwe
y’Abepiskopi bo ku isi, bahuye kugira ngo basesengure ibibazo bibangamiye urugo muri iki gihe.
Bageregeje gutega amatwi ngo bumve uko ingo ziteye muri iki gihe n’ibibazo bizugarije. Hari
ukwikunda, kwireba no kuba nyamwigendaho bisenya ingo. Hari amakimbirane ndetse n’ihohoterwa
ribabaje kuko usanga rikorerwa n’abana. Ibi byose bigaragara ko ari ingaruka y’uko abantu
batakemera Imana uko bikwiye, ngo abe ariyo ibayobora no mu buzima bw’ingo, kugirango bagire
urukundo nyakuri rurangwa no kwitangira urugo.1
11. Iri sesengura ry’ibibazo by’ingo barikoze barangamiye Yezu Kristu kugirango abamurikire, abafashe
gushishoza no kubona uburyo buboneye bwafasha ingo za gikrisitu gutunganira Imana. Yezu yemeye
kuvukira mu rugo, no mu butumwa bwe yahaga agaciro gakomeye n’icyubahiro urugo. Yezu
atwerekako mu mateka yo kurokorwa kwacu urugo rwanyuze mu byiciro bitatu: mu ntangiriro Imana
yaremye umugabo n’umugore ibagira umwe, ariko icyaha cyaje guhungabanya umubano
w’abashakanye, ku buryo, mu gukiza abantu, Yezu Kristu yaje no gukiza urugo, kugirango rugaruke
mu murongo w’Imana, rushobore kuzuza inshingano zarwo. Niyo mpamvu urugo rugomba
kurangamira Kristu no kumukurikira kugirango rutungane.2
12. Iyo nama yabonye ko mu rwego rwo kuvugurura iyogezabutumwa hakenewe byihutirwa kwamamaza
Ivanjili y’urugo. Ikindi nuko urugo rugomba kurangwa n’ibyishimo by’abashakanye, kuko n’ubwo
iyogezabutumwa ryakoranwa ubuhanga, iyo nta buhamya bwurukundo n’byishimo biriherekeje,
1 Relatio no.4-11
2 Relatio 15-16
3
biragora kugirango iyi si yacu yakire Inkuru Nziza y’umukiro. Mu by’ukuri ibibazo by’ingo biterwa
nuko ukwemera kuba gutangiye gukendera no guhubangana. Niyo mpamvu rero kwakira Ijambo
ry’Imana no kurizirikana ariyo soko y’imbaraga n’ubuzima bw’urugo rwa gikristu.
13. Mu byo iyo nama yongeye gufata umwanya wo kuzirikanaho, hari uruhare rukomeye urugo rugira
mu gutoza abarugize imico myiza y’abantu, n’uruhare rukomeye urugo rwa gikristu rufite mu gutoza
abarugize iyobokamana rihamye. Muri iki gihe ingo zikeneye kunganirwa mu murimo w’ubutumwa
butoroshye zifite bwo kurera abana kugirango bakure bamurikiwe n’Ivanjili.3
14. Koko rero, bakristu bavandimwe, niba urugo ari ho hantu h’ibanze buri muntu yigira imico myiza
ikwiye kuranga umuntu wese, urugo rwa gikristu na rwo ni ahantu abantu bagirira uburere bw’ibanze
mu bijyanye n’iyo mico myiza, ndetse n’iyobokamana.
15. Biri n’amahire, kuko abakristu iyo basezerana imbere y’Imana na Kiliziya, kimwe mu byo biyemeza
kuzakora, harimo no kurera neza abo Imana izabaha kwibaruka, babatoza uburere bwa gikristu. Buri
rugo rukwiye guhora ruzirikana ubwo butumwa butagira uko busa, ababyeyi bakamenya ko kurera
abana by’ukuri ari ukubatoza iyobokamana n’imico myiza irikomokaho. Babyeyi rero, nimutoze
abana banyu isengesho, mubatoze gukunda Ijambo ry’Imana, mubafashe guhabwa
amasakramentu babyiteguye neza. Muri ubwo butumwa, mujye muhora muzirikana ko uruhare
rwanyu rukomeye cyane, ku buryo iyo mutabukoze mubukorera ku bana banyu Imana yabahaye,
kubona undi wabikora mu kigwi cyanyu ni ibintu bigoye cyane

EMEA 2005 expected when sildenafil is administered once daily.sexual relationships, details of current sexual techniques, buy cialis usa.

. Uburiye uburere ku babyeyi be,
biramugora kugira ahandi abusanga.
16
. Abana kandi nabo bafite inshingano yo gukora ubutumwa ku babyeyi babo. Koko rero, hari ubwo
usanga abana baragize amahirwe yo kumenya Imana kurusha ababyeyi babo. Ndashishikariza
ababishinzwe gukomeza gutoza abana uwo muco mwiza wo kumenya Ijambo ry’Imana no
kuribakundisha, kugeza n’aho aba ari bo batoza ababyeyi babo iyobokamana. Ndasaba kandi
ababyeyi bagize ayo mahirwe yo kugira abana bazi iby’Imana kujya babatega amatwi, kuko nabo
bashobora kubera ababyeyi babo abahanuzi.
17. Abana bacu kandi, igihe tudashoboye kubona umwanya wo kubigisha iby’Imana, nibura tujye tubaha
umwanya wo kwitabira gahunda za paruwasi zabagenewe. Aha ndavuga cyane cyane nk’akagoroba
k’abana, na misa z’abana batoya, aho usanga abana batozwa kumenya Yezu, kumukunda no
kumubera abahamya kuva bakiri batoya. Hari n’imiryango y’Agisiyo gatolika y’abana itandukanye
mu maparuwasi yacu, yose ikaba ibereyeho kudufasha kurera abana bacu gikristu.
18. Si abana gusa bakeneye ubwo burere. N’abashakanye hagati yanyu, mufite ubutumwa bwo
gufashanya kumenya Imana no kuyiyoboka. Ibyo mutabigezeho hagati yanyu, byabagora kubitoza
abo mwibarutse. Ndabasaba kugira ayanyu by’umwihariko amagambo twumvise mu isomo rya kabiri
agira ati: “ Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane,
mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo
n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye
mubigira mu izina rya Nyagasani, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data” (Kol 3, 16-17).
19. Ibi birashaka kuvuga ko abashakanye muhamagariwe guhora mufashanya kumenya Ijambo ry’Imana,
gukunda isengesho no guhabwa amasakramentu kenshi, maze mwamara kubigira ibyanyu,
mukaboneraho no kubitoza abana banyu.
3 Relatio 61
4
20. Ikibazo gikomeye tutagomba kwirengagiza, nuko abenshi mu bashakanye usanga badafite
ubumenyi buhagije mu bijyanye n’iyobokamana, ku buryo kubabwira kwigishanya Ijambo
ry’Imana hagati yabo, no kuryigisha abo bibarutse usanga ari nko kubasaba ibidashoboka, kuko
ntawe utanga icyo adafite. Ibi birashaka kuvuga ko abashakanye, niba bashaka kwitabira ubutumwa
Imana ibaha bwo gufashanya kumenya Imana no kubitoza ababo, abashakanye bagomba kwihatira
kwitabira inyigisho Kiliziya ibategurira mu buryo butandukanye, bakazikurikira babishyizeho
umutima kandi bakazigira izabo. Paruwasi zacu nazo zirahamagarirwa kujya zigenera ingo umwanya
ukomeye, zikabyitabira zitegurira abagize ingo mu ngeri zabo zitandukanye inyigisha zibafasha
gukomera mu kwmera kwa gikristu no kubana mu ngo uko Imana ibishaka.
21. Abitabira izo nyigisho, bahigira byinshi bibafasha kumenya Imana no kuyisenga. Nimwitabire kandi
gahunda z’imiryango y’agisiyo gatolika n’imiryango y’abasenga. Nayo izabafasha cyane muri urwo
rwego. By’umwihariko, mu maparuwasi menshi, ubu hari hari gahunda zo gufasha ingo mu mibanire
myiza y’abashakanye, no mu burere bw’abana. Ndabasaba kujya mwitabira izo nyigisho uko
mushoboye, kuko muzazigiramo byinshi bizabafasha kubana neza hagati yanyu no kurera neza
nk’uko Imana ishaka.
22. Nanone ubutumwa bwo kwigisha iyobokamana ntabwo urugo rubukorera gusa abarutuye, ahubwo
bukorerwa no ku baje barusanga. Niba turi abakristu koko, abaje bagana ingo zacu bose tujye
tubakiriza Inkuru Nziza ya Kristu, kuba batugendereye bibabere umwanya wo kumenya Imana
kurushaho no kuyisingiza. Nabo ariko bashobora kugenderera urugo rwacu batuzaniye Inkuru Nziza
y’Imana. Igihe tugize abashyitsi nk’abo mu ngo zacu, tujye dushimishwa no kubakira, maze Ijambo
ry’Imana batumenyesheje ridufashe kwivugurura mu bukristu bwacu.
23. Buri rugo rwa gikristu kandi, nirwumve ko rufite ubutumwa bwo kubaka Kiliziya, rwifatanya nayo
mu murimo wo kubaka ingoma y’Imana mu bantu. Abarugize nibumve ko basabwa kwigishanya
iby’iyobokamana hagati yabo, ariko banumve yuko bagomba no kuryigisha abo basanze ku kazi aho
bakora, abo basuye mu zindi ngo, n’abo bahuye nabo ahantu hatandukanye

.
24. By’umwihariko, ndashishikariza ingo zacu z’abakristu gutoza abana bacu urukundo rwo kwiyegurira
Kristu no kumubera abahamya mu miryango itandukanye y’abihayimana. Umwana wiyumvisemo
uwo muhamagaro, ababyeyi bajye bakora uko bashoboye bamushyigikire, bamurinde ikintu cyose
cyamuca intege.
25. Muri byose ariko, kwigisha iyobokamana mu ngo zacu no hanze yazo ntibikabe ibyo ku rurimi gusa.
Ahubwo bijye bigaragarira no mu myifatire myiza y’ubuzima bwacu bwa buri munsi imurikiwe
n’ukwemera kwacu kwa gikristu, kuko burya uburyo tubayeho nk’abana b’Imana byigisha kurusha
amagambo dushobora kuvuga.
26. Ndangije rero mbifuriza umunsi mwiza w’Urugo Rutagatifu, no gukomeza kugira ibyishimo
n’amahoro bya Noheli. Yezu Kristu watuvukiye akomeze abe umukiza mu mitima yacu no mu ngo
zacu.
+Antoine KAMBANDA
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo,
na Perezida w’Akanama k’Abepiskopi Gatolika gashinzwe Umuryango