« Ntitukiri abacakara, ahubwo turi abavandimwe »
1.Mu ntangiriro y’umwaka mushya, umwaka dukwiye kwakira nk’ingabire n’impano by’Imana ku
batuye isi , ndifuza kugeza ku bantu bose, ku miryango yose n’ibihugu byose byo ku isi, ku bakuru
b’ibihugu na za Leta no ku bakuru b’amadini anyuranye, ubutumwa bwanjye bubifuriza amahoro
kandi buherekejwe n’isengesho ryanjye nsaba ko intambara zihagarara, kimwe n’amakimbirane
n’imibabaro itagira ingano ikururwa na muntu ubwe, ituruka ku byorezo by’akarande n’ibyadutse
muri ibi bihe, kimwe n’ingaruka zikomeye zikomoka ku biza.
Ndasenga ku buryo bwihariye, nsaba ko, mu kwakira umuhamagaro rusange wacu wo gufatanya
n’Imana n’abantu bose b’umutima ukunda, ubwumvikane n’amahoro bisagamba ku isi, tukamenya
gutsinda igishuko cyo kwitwara ku buryo budakwiye kameremuntu yacu.
Mu butumwa bw’amahoro bwo ku wa 1 Mutarama umwaka ushize, nagaragaje ko « ku cyifuzo cyo
kugira ubuzima bwuzuye..…hiyongeraho n’inyota idashira y’ubuvandimwe iganisha ku busabane
n’abandi, ntitubabonemo abanzi cyangwa abo duhanganye, ahubwo abavandimwe tugomba
kwakira no gushyikirana nabo ».
Muntu waremewe kubana n’abandi, kugira ubuzima busesuye mu mibanire ye n’abandi bishingiye
ku butabera n’urukundo, ni ngombwa ko iterambere rye rimenya kandi rikubahiriza agaciro ke,
ukwishyira ukizana kwe n’ubwigenge bwe. Birababaje ariko kubona ukuntu icyorezo cyo gukoresha
abantu nk’abacakara gikomeza gukwira hose, kirushaho kubangamira bikomeye imibereho rusange
n’umuhamagaro wo gukomeza imibanire y’abantu bishingiye ku kubahana, ku butabera no ku
rukundo. Icyo gikorwa kibi cyane kigeza aho kitubahiriza agaciro n’uburenganzira shingiro bw’undi
muntu, kikanaburizamo ubwigenge n’icyubahiro bye, kiragenda cyigaragaza mu buryo bwinshi, ari
na bwo nshaka ko dutekerezaho mu magambo make kugira ngo tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana,
tubashe kubona ko abantu bose « batakiri abacakara, ahubwo abavandimwe».
2
Gutega amatwi Imana ngo twakire umugambi ifitiye abantu
2. Ingingoremezo nahisemo guha ubu butumwa, yibutsa Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye
Filemoni, aho Pawulo intumwa asaba uwo mufasha we mu iyogezabutumwa kwakira Onezimi
wahoze ari umucakara, ubu akaba yarahindutse umukristu, akaba akwiye kwakirwa
nk’umuvandimwe nk’uko Pawulo abivuga. Bityo rero, Pawulo intumwa y’amahanga yandika agira
ati: « Wenda wamubuze igihe gito kugira ngo uzamuhorane iteka. Uzasanga atakiri umucakara,
ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda » (Filem 1, 15-16).
Onezimi uwo, guhinduka umukristu byatumye aba umuvandimwe wa Filemoni. Bityo rero,
kugarukira Kristu, ni byo ntangiriro y’ubuzima bw’umwigishwa muri Kristu, ni ivuka rishya (reba 2
Kor 5, 17 ; 1 Pet 1, 3) ribyara ubuvandimwe nk’ishingiro ry’ubuzima bw’umuryango n’imibanire
y’abantu n’abandi.
Iyo mu gitabo cy’Intangiriro (reba 1, 27-28), dusomye uko Imana yaremye umugabo n’umugore
maze ikabaha umugisha, kugira ngo bagwire kandi bororoke, tubona ko Adamu na Eva, mu kuzuza
uwo umugisha w’Imana wo kugwira no kororoka, yabagize ababyeyi batangije ubuvandimwe ubwo
babyaraga Kayini na Abeli. Abo bana bombi babaye abavandimwe babikesha ko bavutse mu nda
imwe, bityo bakaba basangiye inkomoko, kamere imwe n’agaciro kamwe n’ababyeyi babo,
baremwe mu ishusho y’Imana no mu misusire yayo.
Icyakora, ubuvandimwe bugaragara na none mu bintu byinshi kandi bitandukanye birangwa hagati
y’abavandimwe, kabone n’ubwo basangiye amavuko, kamere n’agaciro. Nuko rero, abantu bose ku
bwa kameremuntu ni abavandimwe bafitanye isano. N’ubwo bafite ibibatandukanya, ntibibabuza
gusangira inkomoko imwe, kamere imwe n’agaciro kamwe. Ngiyo impamvu ituma ubuvandimwe
buba inzira y’umubano shingiro mu kubaka umuryango w’abantu baremwe n’Imana
.
Ikibabaje ariko, ni uko hagati y’iremwa rya mbere twabonye mu gitabo cy’Intangiriro, n’ivuka rishya
muri Kristu, rigira abemera abavandimwe « b’umuvukambere mu bavandimwe benshi » (Rom 8,
29), hari icyaha kidahwema gusenya ubuvandimwe bukomoka ku iremwa kandi kigahora cyanduza
ubwiza n’agaciro by’uko kuba abavandimwe mu umuryango w’abantu. Kayini ntiyishe murumuna
we Abeli kubera ko atamushaka gusa, ahubwo yamwishe kubera ishyari maze akora atyo icyaha cya
3
mbere cyo kwica umuvandimwe we
. « Icyaha cya Kayini cyo kwica Abeli, kigaragaza nta shiti ko
yanze bidasubirwaho umuhamagaro wo kuba abavandimwe. Inkuru yabo (reba Intg4, 1-16)
igaragaza umurimo utoroshye abantu bose bahamagariwe wo kubaho bunze ubumwe, buri wese
yita kuri mugenzi we. »
Kimwe no mu nkuru idutekerereza iby’umuryango wa Nowa n’iy’abahungu be (reba Intg 9, 18-27),
ubwigomeke Kamu yagiriye se Nowa bwatumye amuvuma nk’umuhungu utagira ubupfura maze
abandi bamwubashye abaha umugisha, arema atyo ubusumbane hagati y’abavandimwe.
Mu nkuru ivuga iby’intangiriro y’umuryango w’abantu, icyaha cyo kwitandukanya n’Imana, kwanga
umubyeyi n’umuvandimwe, bigenda bihinduka uburyo bwo kwanga ubumwe kandi bikigaragaza
cyane mu muco wo guhindura undi umucakara (reba Intg 9, 25-27), kimwe n’ingaruka zawo
zikomeza kwigaragaza uko ibisekuruza bigenda bisimburana, ari zo izi : kwanga mugenzi wawe,
kwica abantu urubozo, ukutubahiriza agaciro n’uburenganzira shingiro, kwimakaza ubusumbane
mu bantu. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa gukomeza kugarukira Isezerano ryujurijwe mu
gitambo cya Kristu ku musaraba, mu kwizera ko « aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho
kuhasendera … muri Kristu Yezu Umwami wacu » (Rom 5, 20. 21). Kristu, We « Mwana, Imana
ikunda cyane» (reba Mt 3, 17), yaje guhishura urukundo Imana Data afitiye abantu. Umuntu wese
utega amatwi Ivanjili kandi akisubiraho, ni we Yezu avuga ko ahinduka «umuvandimwe we, mushiki
we na mama we» (Mt 12, 50), bityo akaba umwana Imana Se yishingiye kibyeyi (reba Ef 1, 5)
.
Nyamara ntabwo Imana ikoresha igitugu mu guhindura abantu abakristu n’abana bayo muri Kristu,
hatabayeho ubwigenge bw’umuntu ubwe, ari byo kuvuga kwisubiraho nta gahato muri Kristu
on the level 3-4 cialis without doctor’s prescriptiion Studies have been performed in accordance with GCP standards..
.
Kwitwa umwana w’Imana bijyana n’itegeko ryo kwisubiraho: « Nimwisubireho, buri muntu muri
mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu, kugira ngo ababarirwe ibyaha bye kandi muhabwe
ingabire ya Roho Mutagatifu » (Intu 2, 38). Abantu bose bakiriye iyo nyigisho ya Petero ku
bw’ukwemera no ku bw’imibereho yabo, binjiye mu buvandimwe bw’ikoraniro rya mbere
ry’abakristu (reba1 Pet2, 17; Intu1, 15.16 ; 6, 3 ; 15, 23) : baba Abayahudi cyangwa Abagereki,
abacakara cyangwa abigenga, (reba 1 Kor 12, 13 ; Gal 3, 28), ugasanga rero imitandukanire
y’inkomoko n’imibereho by’abantu bidashobora gupfobya agaciro bwite ka buri muntu, cyangwa
kumwambura umwanya we mu muryango w’Imana. Bityo rero, umuryango w’abakristu ni ahantu
4
hari ubumwe burangwa n’urukundo hagati y’abavandimwe (reba Rom12, 10 ; 1 Tes 4, 9 ; Heb 13, 1
; 1 Pet 1, 22 ; 2 Pet 1, 7).
Ibyo byose byerekana ko n’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, ku bw’Imana « igira ibintu byose bishya»
(Hish 21, 5), ifite ububasha bwo kugarura umubano hagati y’abantu ndetse no hagati y’umucakara
na shebuja, ikagaragaza muri rusange ibyo abo bombi bahuriyeho: ukwishingirwa kibyeyi
n’ubuvandimwe muri Kristu. Yezu ubwe yabwiye abigishwa be ati: « Jye sinkibita abagaragu, kuko
umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo
numvanye Data byose » (Yoh 15, 15).
Amoko menshi y’ubucakara mu gihe cyahise no mu gihe kizaza
3. Kuva mu bihe bya kera cyane, mu miryango hakunze kugaragara ibikorwa by’ubucakara abantu
bakorera abandi. Mu mateka y’abantu, habayeho ibihe usanga ubucakara bwari bwemewe kandi
bugashyirwaho n’itegeko. Iryo tegeko ryagenaga abavukaga ari abigenga, naho abandi bakavuka ari
abacakara, cyangwa uburyo umuntu uvutse yigenga ashobora gutakaza ubwigenge cyangwa
kubusubirana. Mu yandi magambo, itegeko ryemezaga ko abantu bamwe bashobora cyangwa
bagomba gufatwa nk’umutungo w’undi muntu, akawigengaho; ku buryo umucakara yashoboraga
kugurwa cyangwa gucuruzwa, guhabwa undi muntu cyangwa gufatwa nk’aho ari igicuruzwa.
Muri ibi bihe turimo, biturutse ku ku iterambere mu kumenya agaciro k’ikiremwamuntu, ubucakara
bufatwa nk’icyaha kibangamira uburenganzira bwa muntu, bityo bwaramaganywe ku isi yose.
Uburenganzira bwa buri muntu bwo kudakoreshwa ubucakara cyangwa imirimo y’agahato,
bwashyizwe mu mategeko mpuzamahanga nk’itegeko rikomeye.
Nyamara n’ubwo umuryango mpuzamahanga washyizeho amategeko menshi ugamije gukuraho
burundu ubucakara iyo buva bukagera, no gushaka inzira zinyuranye zo kurwanya iyo migenzereze,
no muri ibi bihe turimo haboneka abantu batabarika – abana, abagabo n’abagore bo mu byiciro
byose – bavutswa ubwigenge kandi bahatirwa kubaho nk’abacakara.
Ndatekereza abakozi batabarika, ndetse barimo n’abana bato, bakoreshwa agahato mu mirimo
itandukanye, haba mu buryo buzwi cyangwa butazwi, mu mirimo yo mu rugo cyangwa mu buhinzi,
5
mu nganda no mu binombe by’amabuye y’agaciro, haba mu bihugu bifite itegeko rigenga umurimo
ritari ku uwego mpuzamahanga, cyangwa mu bihugu usanga batubahiriza itegeko rigenga umukozi.
Ndatekereza kandi imibereho y’abimukira batabarika, usanga muri urwo rugendo rubabaje bicwa
n’inzara, bavutswa ubwigenge bwabo, bacuzwa ibyabo cyangwa bakoreshwa imirimo y’agahato
kandi bagashorwa mu busambanyi. Ndatekereza bamwe muri bo, nyuma y’urugendo rwabo
bagiriyemo imibereho iteye agahinda kandi yaranzwemo guhora ku nkeke n’umutekano muke,
usanga bakomeza kubaho mu buzima bubi. Ndatekereza na none bamwe muri bo, mu bihe
binyuranye bijyanye n’imiterere y’ubuzima mbonezamubano, politiki n’ubukungu bituma babaho
batazwi imbere y’amategeko, kimwe n’abandi bemera kubaho no gukorera mu mibereho idakwiye
kugira ngo bakurikize amategeko y’aho bakiriwe, cyane cyane igihe amategeko yaho ateganya
cyangwa yemerera umukoresha gukandamiza umukozi we w’umwimukira, mbese nko kwandika
iminsi azamara mu gihugu mu masezerano y’umurimo, n’ibindi… Ndatekereza rwose « umurimo
w’umucakara ».
Ndatekereza abantu bashorwa mu buraya kubera ubwoba, bamwe muri bo abenshi usanga ari
abana bato, ndetse n’abakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato; abagore bahatirwa
gushyingirwa, abagurishwa hagamijwe kubashyingira ku gahato cyangwa abahabwa umwe mu
bagize umuryango nyuma y’urupfu rw’abagabo babo, kandi bakaba nta burenganzira bafite bwo
gutanga cyangwa kudatanga icyemezo cyabo bwite.
Sinabura kandi gutekereza ku bantu bose, baba abato kimwe n’abakuru,bagurishwa kugira ngo
bakurwemo imyanya y’umubiri, bashyirwe mu basirikare, bakoreshwe ibikorwa bigamije inyungu
bwite, cyangwa bitemewe n’amategeko nko gukora cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, cyangwa
ibindi bikorwa byose bitemewe mu gihugu.
Hanyuma ndatekereza abantu bose bashimuswe n’udutsiko tw’iterabwoba, bakoreshwa bucakara
nk’abarwanyi, ariko kandi ngatekereza cyane cyane abakobwa n’abagore bashorwa mu mibonano
mpuzabitsina ku gahato. Benshi muri abo bagera ubwo baburirwa irengero, abandi akenshi
baragurishwa, bicwa urubozo, bacibwa imyanya y’umubiri cyangwa bakicwa.
Zimwe mu mpamvu shingiro z’ubucakara
6
4. Muri ibi bihe turimo kimwe no mu bya kera, mu mizi y’ubucakara hari imyumvire ya muntu
imutera gufata mugenzi we nk’igikoresho. Igihe umutima wa muntu wari umaze kwanduzwa
n’icyaha, kikanatuma yitandukanya n’Uwamuremye kimwe na bagenzi be, kuva ubwo abo bagenzi
be ntiyongeye kubabonamo abantu banganya agaciro, mbese nk’abavandimwe be, ahubwo abafata
nk’ibikoresho. Umuntu waremwe mu ishusho y’Imana no mu misusire yayo, ku bw’igitugu,
ibinyoma cyangwa iterabwoba rishingiye ku mbaraga cyangwa ku mitekerereze, yavukijwe
ubwigenge bwe, aragurishwa, ahinduka umutungo bwite w’undi muntu, afatwa nk’igikoresho aho
kuba indunduro y’ibiremwa
Iruhande rw’iyo mpamvu nyamukuru– ituma muntu mu mutima we yumva yanze mugenzi we –
hari n’izindi mpamvu nazo zidufasha kumva imiterere y’ubucakara muri ibi bihe turimo. Muri izo
mpamvu ndatekereza cyane cyane ubukene, gusigara inyuma mu majyambere no guheza abandi,
cyane cyane mu gihe bivanze no kutagira uburenganzira mu bireba uburezi cyangwa kuba ari
abanyantegenke, bariho basa n’abatariho cyangwa batagira umurimo. Usanga akenshi abagwa mu
kaga ko kugurishwa no gukoreswa imirimo y’ubucakara, ari abantu bashakisha uburyo bwo kuva
mu bukene bukabije, bizezwa kenshi imirimo idafashe, ari na yo ntandaro yo kugwa mu maboko
y’abagome bakora ubucuruzi bw’abantu. Abo bagome bakoresha mu buryo bwa gihanga
ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho kugira ngo bashukashuke urubyiruko, ndetse n’abana bato
ku isi hose.
Byongeye kandi, ruswa ihabwa abahora biteguye kwikubira byose kugira ngo bikungahaze, na yo
igomba kubarwa mu mpamvu zikurura ubucakara. Koko rero, ubucakara n’igurishwa ry’abantu
ubisangamo ubugambanyi akenshi buhuma amaso abayobozi b’inzego z’ibanze, bamwe mu
bashinzwe umutekano, abakozi ba Leta cyangwa ibigo binyuranye, byaba ibya Leta cyangwa ibya
gisirikare. « Ibyo bibaho igihe mu micungire y’ubukungu hashyirwa imbere ifaranga, aho kuba
ikiremwamuntu. Koko rero, mu bireba imibereho myiza y’abaturage cyangwa ubukungu hagomba
kuba mbere na mbere umuntu, ishusho y’Imana, waremewe kuba umugenga w’ibyaremwe byose.
Igihe rero umuntu yigijweyo, hakimikwa ifaranga, ni bwo haba iryo hinduranya ry’indangagaciro ».
Izindi mpamvu zikurura ubucakara ni intambara, urugomo, ibyaha byibasira inyoko muntu
n’iterabwoba. Abantu benshi barashimutwa kugira ngo bagurishwe, bashyirwe mu basirikare
7
cyangwa bakoreshwe imibonano mpuzabitsina, naho abandi bagahunga kubera ubwoba bagata
ibyabo : amasambu, amazu, imitungo ndetse n’imiryango yabo.
Abasigaye na bo bagomba gushakisha ukundi babaho muri ibyo bihe bikomeye, ku buryo ndetse
bashobora gutakaza agaciro kabo n’ibyabo, bituma binjira batyo mu buzima bubi bakicwa
n’ubukene, ubwinazi n’ingaruka zabyo zikomeye.
Gushyira hamwe twese ngo dutsinde ubucakara
5. Akenshi iyo witegereje icyo cyago cy’igurishwa ry’abantu, ndetse n’icuruzwa rinyuranyije
n’amategeko rikorerwa impunzi n’abandi bantu, baba abazwi cyangwa abatazwi bashorwa mu
bucakara, umuntu yatekereza ko muri rusange ibyo bikorwa bisa nk’aho ntawe ubyitayeho.
Nyamara n’ubwo mu by’ukuri ahanini ari uko biri, ndashaka kwibutsa umurimo utoroshye ukorwa
n’Imiryango y’abiyeguriyimana n’ubwo bikunze gukorwa mu ibanga, cyane cyane imiryango
y’ababikira, bitanga kuva kera bagirira abo bantu bakoreshwa imirimo y’ubucakara. Iyo miryango
y’abiyeguriyimana ikora mu buryo bugoranye, burimo ndetse no kugirirwa urugomo, mu gihe
bashaka gusenya iminyururu itagaragara ihuza abo bari mu kaga n’ababagurisha cyangwa
ababacuruza ; iminyururu irimo amapfundo yakoranywe ubuhanga atuma abo bantu bari mu kaga
bigarurirwa n’abishi babo bakoresheje ubushukanyi n’iterabwoba, haba kuri bo ubwabo cyangwa
ababitaho, bakifashisha kandi n’ibindi bikorwa bifatika nko guhisha ibibaranga no kubica urubozo.
Umurimo w’iyo Miryango y’abiyeguriyimana wigaragariza muri ibikorwa uko ari bitatu : mu
kugoboka abari mu kaga, kubahumuriza mu buryo bubafasha kugarura ubwenge no kubigisha,
kubasubiza mu buzima busanzwe haba mu gihugu barimo cyangwa icyo bakomokamo.
Uwo murimo utoroshye usaba ubutwari, ukwihangana n’ubudacogora, ukwiye gushimwa na Kiliziya
yose kimwe n’abantu bose. Icyakora nk’uko bigaragara, uwo murimo ntushobora ku bwawo
wonyine guhagarika burundu icyo cyago gikururwa n’abantu bagira abandi abacakara. Hagomba
rero ubwitange bwikubye gatatu mu rwego rw’imiryango, mu gushaka inzira zo kubikumira, kurinda
abari muri ako kaga no gushyikiriza inzego z’ubutabera ababigizemo uruhare. Byongeye kandi,
nk’uko utwo dutsiko tw’abagome dukoresha inzira zishoboka zose kugira ngo bagere ku ntego
8
zabo, ni ko n’ubwitange mu gutsinda icyo cyago busaba imbaraga rusange kandi z’ibyiciro byose
by’abantu bitangira uwo murimo ku isi yose
Ibihugu bigomba kuba maso kugira ngo mu mategeko yabyo ku byerekeye impunzi n’abimukira,
umurimo, kwemera abinjira mu gihugu, imishinga n’ubucuruzi bw’umusaruro ukeshwa umurimo,
yubahirize rwose agaciro ka muntu. Amategeko aboneye ni ngombwa, ashingiye kuri muntu ubwe,
arengera uburenganzira shingiro bwe no kubumusubiza igihe yabuvukijwe, gusubiza mu buzima
busanzwe uwahohotewe no kumwizeza umutekano, no gushyiraho uburyo bwizewe bwo
kugenzura ishyirwa mu bikorwa ritunganye ry’ayo mategeko, ridaha urwaho umuco wo gutanga
ruswa no kudahana uwakosheje. Ni ngombwa kandi kumenya uruhare rw’umugore mu muryango,
mu isesengurwa rikozwe ku rwego rw’umuco no ku rw’itumanaho kugira ngo haboneke imyanzuro
yizewe.
Imiryango Igengwa na Leta, hakurikijwe ihame ry’ubufatanye, ihamagarirwa gufata iya mbere mu
kurwanya uburyo ndenga-mipaka bukoreshwa mu ikorwa ry’icyo cyaha cy’igurishwa ry’abantu
n’icuruzwa ry’impunzi. Ubufatanye bw’inzego zinyuranye ni ngombwa, zirimo n’imiryango ikorera
mu gihugu ndetse na mpuzamahanga, kimwe n’Imiryango Itagengwa na Leta n’amashyirahamwe
y’abakozi n’abakoresha.
Koko rero, ibigo bitanga imirimo bigomba kwizeza abakozi babyo imibereho itunganye mu kazi no
kubaha imishahara ikwiye, ariko bagomba no kuba maso kugira ngo muri iryo tangwa ry’akazi,
hativangamo uwo muco mubi w’ubucakara cyangwa igurishwa ry’abantu. Inshingano y’abakoresha
ku bakozi, ijyana n’inshingano bagomba abaguzi. Koko rero, buri muntu agomba kwiyumvisha ko
« kugira icyo ugura atari igikorwa kigamije ubukungu gusa, ahubwo ko kizahora ari n’igikorwa
mbonezabupfura ».
Imiryango Itagenwa na Leta, ku ruhande rwayo, ifite inshingano yo gushishikaza no gukangura
abantu, kugira ngo bakore ibishoboka byose ngo barwanye kandi basezerere burundu umuco mubi
wo gushyira abandi mu bucakara.
Muri ibi bihe bishize, Ubuyobozi Bukuru bwa kiliziya Gatolika mu kwakirana urugwiro ugutakamba
kw’abahuye n’icyo cyago cy’igurishwa ry’abantu, hamwe n’imiryango y’Abiyeguriyima
9
babaherekeza muri iyo nzira yo kwibohora, ntibwahwemye gutakambira umuryango
mpuzamahanga kugira ngo haboneke abafatanyabikorwa batandukanye bashyira hamwe imbaraga
zabo kandi bafatanya guhagarika burundu icyo cyorezo. Byongeye kandi, hateguwe inama zigamije
kugaragaza icyo gikorwa cy’urukozasoni cy’igurishwa ry’abantu no koroshya ubufatanye
bw’abafatanyabikorwa, barimo impuguke z’inararibonye n’imiryango mpuzamahanga, abashinzwe
umutekano mu bihugu binyuranye izo mpunzi zikomokamo, ibyo zinyuramo n’ibyo zibamo,
abahagarariye imiryango ya Kiliziya ifite mu nshingano zayo kwita kuri abo bantu bahuye n’icyo
cyago cyo kugurishwa. Ndifuza ko ubwo bwitange bwakomeza kandi mu myaka itaha bukarushaho
gushyigikirwa.
Kwimakaza ubuvandimwe, kwamagana ubucakara no kwirinda kuba « Ntibindeba »
6. Mu butumwa bwayo bwo «kwamamaza ukuri k’urukundo rwa Kristu mu bantu », Kiliziya
yitangira ubudahwema ibikorwa by’urukundo ihereye ku mibereho nyakuri ya muntu. Kiliziya ifite
inshingano yo kwereka abantu bose inzira yo kwisubiraho, ibageza ku kurebana impuhwe mugenzi
wabo no kumwitaho bagirira ko ari umuvandimwe basangiye kameremuntu, kumubonamo agaciro
shingiro mu kuri no mu bwisanzure, mbese nk’uko tubibona mu nkuru idutekerereza
iby’umukobwa witwa Yozefina Bakhita, umutagatifukazi ukomoka mu ntara ya Darfour muri
Sudani, washimuswe n’abakora ubucuruzi bw’abacakara maze akagurwa na ba shebuja b’abagome
afite imyaka icyenda, hanyuma binyuze mu bubabare bukomeye ahinduka « umukobwa wigenga
w’Imana » ku bw’ukwemera akesha kwiyegurira Imana no mu kwitangira abandi, cyane cyane
abaciye bugufi n’abanyantegenke. Muri iki gihe, uwo mutagatifukazi wabayeho hagati y’ikinyejana
cya cumi n’icyenda n’icya makumyabiri, ni umuhamya n’urugero rw’ukwizera ku bantu benshi
bazahajwe n’ubucakara, kandi ashobora no gushyigikira ibikorwa by’abantu bose bitangira
kurwanya icyo « gikomere kiri mu mubiri w’umuntu muri iki gihe, igikomere kiri mu mubiri wa
Kristu ».
Kubera iyo mpamvu, ndashaka gushishikariza buri muntu, mu murimo we no mu nshingano ze
bwite, kugaragaza ibimenyetso by’ubuvandimwe afitiye abantu bose bari mu mibereho
y’ubucakara. Ngaho twibaze, haba mu ikoraniro cyangwa umuntu ku giti cye, ukuntu twumva
ishingano zacu, igihe buri munsi duhura cyangwa tuziranye n’abantu bashobora kugwa mu bishuko
10
by’abakora icuruzwa ry’abantu, cyangwa mu gihe tugomba guhitamo kugura ibikoresho bishobora
nta shiti kuba byarakozwe n’abantu bakoreswa imirimo y’ubucakara. Bamwe muri twe, kubera ko
bigize « ba ntibindeba » cyangwa kubera ko batwawe n’imihihibikano ya buri munsi, cyangwa
babiterwa n’impamvu z’ubukungu, bafunga amaso. Nyamara abandi bahitamo gukora igikorwa
gifatika, nko kujya mu mashyirahamwe y’abaturage cyangwa gukora ibikorwa bito bya buri munsi –
kandi ibyo bikorwa bifite agaciro gakomeye – mbese nko kuganiriza abo bantu, kubasuhuza,
kubabwira ngo « mwaramutse » cyangwa kubasekera, ibikorwa bitagize icyo bidusaba ariko
bishobora gutanga icyizere, gufungura amayira, guhindura imibereho y’umuntu uba mu mwijima
w’icuraburindi, no guhindura imibereho yacu ku bw’icyo gikorwa.
Tugomba kumenya ko duhanganye n’icyago cyugarije isi yose kandi kirenze ubushobozi
bw’umuryango umwe cyangwa igihugu kimwe. Kugira ngo tukirwanye, ni ngombwa gushyiraho
inzego zifite ubushobozi nk’ubw’icyo cyago ubwacyo. Ni yo mpamvu nshishikariza nkomeje abantu
bose b’umutima ukunda, ari aba hafi kimwe n’abari kure, ntibagiwe n’inzego zikomeye mu
butegetsi bw’ibihugu, bo bahamya b’icyo cyago cyugarije isi muri ibi bihe turimo, kudaha urwaho
icyo cyago, kutiregangiza ububabare bw’abavandimwe babo bavutswa ubwigenge n’agaciro,
ahubwo bakagira ubutwari bwo kwegereza ikiganza ku mubiri ubabara wa Kristu, wigaragariza mu
bantu batabarika na We ubwe yita « abaciye bugufi » (Mt 25, 40.45).
Tuzi ko Imana izabaza buri muntu muri twe iti: « Murumuna wawe ari hehe ?» (reba Intg 4, 9-10).
Umuco w’ubwironde utuma ndetse abantu bageza n’aho kuba « ba ntibindeba », ushikamiye
abavandimwe benshi muri ibi bihe turimo, uradusaba twese guhagurukira icyarimwe tukimakaza
ubufatanye n’ubuvandimwe, bishobora kubagaruramo icyizere no kubongerera imbaraga mu nzira
yo guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe, no kugaragaza imigambi mishya yo kubigeraho kandi
Imana yabishyize mu biganza byacu.
Bikorewe i Vatikani, ku wa 8 Ukuboza 2014.
PAPA FRANSISKO