Inyigisho y’icyumweru cya 27 gisanzwe


Amasomo :
Is 5, 1-7;
Ps 79;
Ph 4, 6-9;
Mt 21, 33-43.

Tugeze ku cyumweru cya 27 gisanzwe cy’umwaka wa liturigiya. Amasomo matagatitfu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo y’UBUDAHEMUKA.
Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, burya buri muntu wese aba yumva yagira umuntu w’inshuti ye, umuntu basangira akabisi n’agahiye, umuntu utamuvamo, umuntu babana ntaguhemukirana. Ibyo iyo babishoboye, nta kiza nkabyo, ariko iyo havuyemo uhemukira undi, burya nta kintu kibabaza nkabyo
.
No mu mubano wacu n’Imana, burya ni uko bimeze. Twese ntawe ushidikanya ko Imana ari urukundo. Burya ikiranga urukundo, ni ukuzuzanya, ari ukunda, ari n’ukunzwe, buri wese akenera mugenzi we. Burya urukundo ni urujya n’uruza. Imana burya nayo iba idukeneye, iyo tuyihemukiye nayo irababara.
Mu masomo matagatifu twumvise, mu ivanjili twumvise aho Yezu acira umugani abatware b’abaherezabitambo n’abafarizayi b’umuryango, umugani w’umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi maze yigira mu rugendo.
Muri Palesitina kwa Yezu, uwajyaga kuhashakira urutoki cyangwa se inganda zenga inzoga nka Bralirwa, yari kurinda yipfira ntabyo abonye. Ikinyobwa cyabo gihoraho cyari divayi kuberako bahingaga cyane imizabibu, itaboneka hano iwacu. Ubwo bwinshi bw’imizabibu, ni bwo bwatumye ijambo UMUZABIBU rikoreshwa cyane muri Bibiliya, ku buryo ndetse n’umuryango wa Israheri wageze aho ugereranywa n’umuzabibu nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, ubwo umuhanuzi Izayi yatubwiraga ati “Umuzabibu w’Uhoraho Umugaba w’ingabo ni inzu ya Israheli, ingemwe z’indobanure yakundaga zikaba abantu bo muri Yuda”.
Mu ivanjili, uriya nyir’umurima wigendeye mu rugendo, buriya ni Imana. Bakiristu bavandimwe, natwe kwa kino gihe, hari ubwo tujya dufata Imana, nk’umuntu wigendeye mu rugendo rwa kure, udafite icyo atubwiye, utaduteye ubwoba na mba, ku buryo twumva twakwikorera ibyo dushatse byose nta nkomyi. Abantu dusigaye tubaho nk’aho Imana itabaho. Iteka tuba twiruka inyuma y’ibintu, ubutegetsi, n’andi makuzo yose isi itanga, abantu dusigaye dukora amanywa n’ijoro, ku buryo tutakibonera akanya Imana. Nyamara burya ibyo twakora byose, iyo tubivanyemo Imana, n’ubundi byose turahindukira akaba ari natwe tubyisenyera, ngirango amateka y’igihugu cyacu yavuba yarabigaragaje. Imana ni yo soko y’icyitwa ikiza cyose, rero nta kintu na kimwe kiza kirambye twageraho tutagihawe n’Imana. N’aho ubundi rero kuba Imana itureka, tukabaho itaduhagaze hejuru, si uko iba idahari, ahubwo ni uko nyine Imana ari urukundo. Burya kimwe mu biranga abantu bakundana, ni ukoroherana, buri wese yicisha bugufi imbere ya mu genzi we, mbese urukundo burya ruzirana n’igitugu. Burya rero no mu mubano wacu n’Imana, ni uko nguko bimeze, Imana iradukunda, iratwubaha, idufata nk’abantu bakuru, yaduhaye isi ngo tuyigenge nk’aho ubwayo yakabaye ihibereye, ariko ikigaragara ni uko twebwe duhitako dusahaka kuyisimbura

Additionally, individual preferences may direct a patientlevels, particularly free testosterone, in aging men. While cialis for sale.

.
Ni nako byanagenze muri wa mugani yezu yaduciriye mu ivanjili. Ngo igihe cy’isarura cyegereje, nyir’umurima yatumye abagaragu be ku bahinzi kugirango bahabwe ibyatamurima. Ngo ariko abahinzi bafashe abagaragu, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Buriya bariya bagaragu bavugwa, ni abahanuzi banyuranye Imana yagiye yohereza gukebura Israheli. Ariko se jyewe, wowe, aho nta muntu twaba twararebye nabi kuko atubwije ukuri? Dore ko burya ngo n’ukuri kuryana. Ese aho tujya twemera gukosorwa? Ese aho tujya tuva kwizima? Ese mu rugo umugore ashobora gukosora umugabo bibaye ngombwa? Ese umugabo nawe akosora umugore iyo bibaye ngombwa? Ese abana mu rugo, tujya twemwera gukosorwa? Ese iyo umuturanyi ambwiye ukuri aho mureba neza?
Ariko burya Imana ni Imana, imigambi yayo si yo yacu, n’ibitekerezo byayo si byo byacu. Muri wa mugani,

yezu yakomeje atubwira ukuntu nyir’umurima yohereje noneho umwana we, yibwirako ntacyo bazamutwara
. Ngirango, nta mubyeyi wo kuri ino si yarurema wafata icyemezo nka kiriya, icyemezo cyo kohereza umwana we yibyariye ahantu yoherje abakozi be bakicwa. Uriya mwana yohereje, ni Yezu ntaw’undi. Nk’uko twabyumvise mu ivanjili, ngo abahinzi babonye umwana wa nyir’umurima, baribwiye bati niwe uzamuzungura. Ni uko bigira inama yo kumwica ngo bazazungure ibye. Ngira ngo, ni ubwo Yezu yatangiye ivanjili avugako agiye guca umugani, burya n’umugani ugana akariho. Ngirango no kwa kino gihe, ntawuhakana ko ubugome nka buriya bukiriho. Ni benshi baciwe imitwe bazira kugira neza. Ukaguriza umuntu amafaranga, ejo yabona atazayabona, agahitamo kukwikiza, akagusoromera. Kwa kino gihe, abantu babaye ba mpemuke ndamuke. Ese aho jyewe, nta muntu naba narahemukiye? Ese aho jyewe nta muntu naba nta kivugisha bitewe n’uko namuhemukiye? Bitewe n’uko namuhuguje utwe? Bitewe n’uko namwambuye? Bitewe n’uko nagiye muvuga nabi, musebya mu bandi?
Pawulo mutagatifu, ubwo yabwiraga abanyafilipi, buriya nitwe yabwiraga. Yagize ati “icyitwa icy’ukuri cyose kimwe nigikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese ikitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiye ishimwe, abe ari cyo duharanira”. Bakiristu bavandimwe, ngirango ayo magambo yagombye kuba intego ya buri mu kiristu. Ese aho jyewe, nta ka geso naba narihambiriyeho nkaba naranze kukavaho? Kakaba kanteranya n’uwo twashakanye? Kakaba kanteranya n’abavandimwe? N’abaturanyi? N’abo dukorana ku kazi? Ese aho sinaba nibera mu kinyoma gusa? Ese njya mbabazwa no kubeshya? No kutabwiza ukuri abo tubana? Kwa kino gihe, usigaye usanga abantu tutakigira isoni zo kuba twagawa, usigaye usanga guhemuka byarabaye nk’umuco. Usigaye utelefona umuntu umuruzi imbere yawe, kubera idosiye mufitanye, akakubwira ngo ndi I Kigali, cyangwa se ati ndi mu nama ndaza kukuvugisha nyuma, ukaza gutegereza ugaheba, ahubwo ugasanga telephone yayivanyeho.
Yezu yasoje ivanjili abwira abatware b’abaherezabitambo n’abafarizayi ko ingoma y’Imana bazayinyagwa maze igahabwa ihanga rizayibyaza imbuto. Aya magambo, muri kano kanya ni jyewe, ni wowe, ni twese ari kuyabwira. Ari kuyabwira twebwe twabatijwe, tukaba tujya mu misa kenshi, tukaba duhazwa kenshi, nyamara ariko imbuto z’ubukiristu zikaba zikomeza kuba ingume
. Niba rero dushaka koko kuzatungaho Ingoma y’ijuru ho umurage, nitwemwere tube mu budahemuka imbere y’Imana, maze bigaragazwe n’ubudahemuka mu bavandimwe bacu, mu bo tubana mu rugo, abo twashakanye, abaturanyi n’abandi bose duhura n’abo buri munsi. Yezu, n’ubwo yapfuye, ariko yaranazutse, ubu ni muzima. Mu kanya nituza kumuhabwa mu karistiya, tuze kumusaba maze aduhe kumubera indahemuka.
Padiri Fidèle Nshimiyimana
                                                                                                                                                                                                           Paroisse NKANKA