Amasomo : Is 25, 6-9;
Ps 22,
Ph 4, 12-14.19-20;
Mt 22, 1-14
.
Tugeze ku cyumweru cya 28 gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru, araturarikira kuzirikana k’“UBUKWE BWO MU NGOMA Y’IJURU”.
Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, kimwe mu bintu bikunze guhuza abantu, imiryango, inshuti, ni ubukwe
. Iyo ukoze ubukwe ukagira umuntu runaka muziranye, nyamara ntumutumire, arababara, agahita yivana mu mubare w’inshuti zawe. Kongera kwiyunga bigusaba imbaraga. Ubukwe burashimisha. Abantu bose bateraniye mu bukwe, iyo ubarebye ku maso, ubona bose bishimye.
Ibyo byishimo abari mu bukwe bose basangira, ni nkabyo Imana yasezeranyije umuryango wayo, ubwo Umuhanuzi Izayi yagiraga ati “Kuri uwo munsi, Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza. Azatsemba burundu ikitwa urupfu, uhoraho Imana ahanagure amarira ku maso yose, avaneho ikimwaro cy’umuryango we mu gihugu cyose”.
Imana ni urukundo. Buyra iyo ukunda umuntu wumva mamwimariramo. Wumva wamuha ibyawe byose utabaze
• ≥ 3 risk factors for CAD – what is cialis several purposes: (i) to aid clinicians in recognizing and.
. Wumva iteka yajya aguhora iruhande, mugasangira ibyawe byose ntaho umukinze
. N’Imana rero iteka ihora ishakako twakwishimana nayo. Ese tujya dushimishwa no kubana n’Imana? Haba mu isengesho? Mu ijambo ryayo? Mu masakaramentu? Ese tujya dushimishwa n’ umugambi Imana idufiteho? Ese tujya dushaka kumenya ugushaka kwayo? Ese tujya dushimishwa no gukora ugushaka kwayo? Ese aho ntitwaba ahubwo twumva Imana ariyo yagombye gukora ibyo twebwe dushaka?
Mu Kinyarwanda, dukunze kuvugango burya “uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”. Uko Imana ihora ishaka kwiyegereza muntu, uyu nguyu we niko arushaho kuyihunga. Ibyo twabyumvise mu ivanjili ubwo Yezu yongeraga kutubwirira mu migani ati “ Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza”.
Nk’uko twabibonye, bimwe mu bintu bishimisha abantu, ni ugutumirwa mu bukwe, ni ukwishimana. Kwa kino gihe, cyane cyane mu migi, hari abantu bagira amakote y’ubukwe, batunzwe no kuvumba aho bwabaye. Nyamara nk’uko tubyumvise muri uno mugani, bariya batumirwa banze kuza, ikintu kidasanzwe, ikintu gitangaje. Kandi byongeye, bari batumiwe n’umuntu ukomeye, ngo yari Umwami. Ibaze ugiye kubona, ukabona nka Nyakubahwa Umukuru w’igihugu akoherereje invitation, ari kugutumira ngo azashyingiza umuhungu we w’imfura. Hari umuntu wabyitesha? Nyamara nk’uko twabyumvise, ngo bariya bantu banze kuza. Kandi nyamara buriya ni Imana yari ibatumiye. Ngo, umwe yigendeye mu murima we, undi mu bucuruzi bwe.
Bakiristu bavandimwe, natwe dusuzumye ubukiristu bwacu kwa kino gihe, ntawagombye gutera bariya bantu amabuye. Kwa kino gihe usigaye usanga ibintu by’Imana nta appétit bikidutera. Usigaye usanga abantu batakigira impungenge zo gushyira gahunda zabo ku cyumweru. Ngaho amanama aba ku cyumweru, gucuruza, kwiga, gukora sport, gusurana, n’ibindi? Ese jyewe njya numvako icyumweru atari umunsi nk’uwundi? Ese njya ngira inyota yo gusenga? Yo kumva ijambo ry’Imana? Yo guhabwa amasakaramentu? Ukaristiya? Penetensiya? Cyangwa nta mwanya mbibonera? Ese aho njya mbasha kwigobotora ibintu, amafaranga, amasambu, ibyubahiro, kubera gahunda za kiliziya, kubera Imana?
Nka Pawulo mutagatifu, nk’uko yabibwiraga abanyafilipi ngo “muri byose buri gihe yitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena”, natwe nitwige kuba muri byinshi no muri bike, kuko nibyo bizatuma duha Imana umwanya wayo. Imwe mu ndwara za kino gihe, ni uko abantu batagishaka kubaho ku bushobozi, n’urugero rwabo. Basigaye bararikira ibibarenze aribyo bisigaye bituma n’Imana bayisimbuza ibintu, ari nabyo bituma “Babura byose nk’ingata imennye”. Ari ibintu, amafarnga, ubutegetsi, umuntu akabibura, n’Imana akayibura.
Ubwo umwami yongeraga gutuma abagaragu be, ngo babagiriye nabi, ndetse baranabica. Bariya bagaragu bavugwa, buriya ni abahanuzi batandukanye Imana yagiye yohereza gukebura umuryango wayo. Ariko se jyewe, wowe, aho nta muntu twaba twararebye nabi kuko atubwije ukuri? Dore ko burya ngo n’ukuri kuryana. Ese aho tujya twemera gukosorwa? Ese aho tujya tuva kwizima? Ese mu rugo umugore ashobora gukosora umugabo bibaye ngombwa? Ese umugabo nawe akosora umugore iyo bibaye ngombwa? Ese abana mu rugo, tujya twemwera gukosorwa? Ese iyo umuturanyi ambwiye ukuri aho mureba neza? Ese iyo ku kazi bankosoye, inzika sinyibika imyaka n’imyaniko?
Nk’uko twabyumvise mu ivanjili, ngo nyir’urugo yabwiye abagaragu ati “nimugende mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura”. Ngo abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi n’abeza. Bakiristu bavandimwe, burya Imana ntidukundira ko turi beza, ahubwo iradukunda, ikadutumira kugirango itugire beza. Ese twebwe mu makwe yacu, tujya twibuka guha invitation na babandi bakennye cyane? Babandi dutambukaho tukipfuka mu maso? Ba bandi rubanda yashyize mu kato? Cyangwa dutumira inshuti zacu? Abakire? Cyangwa dutumira ba bandi bazadutwerera agatubutse? Ese ubukwe bwacu tujya twibuka kubutumiramo Bikiramariya na Yezu? Ese tujya tubutura Imana? Cyangwa inama z’ubukwe tuzegurira abakire gusa? Ese mu makwe yacu hiseriva mbere na mbere abakene na babandi baburaye, cyangwa ni habanza abanyacyubahiro, babandi n’ubundi bihaye?
Kimwe mu byadutangaje muri ino vanjili, ni uko ubwo umwami yinjiraga ngo arebe abari ku meza, yabonyemo umuntu utambaye umwambaro w’ubukwe, ni uko akabwira abahereza ati nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo. Hano, umuntu akibaza ati umuntu batoraguye mu nzira, yari kuvanahe umwenda w’ubukwe? Mu kwisubiza ariko, tugomba no guhita twibaza aho bagenzi be bawukuye. Bakiristu bavandimwe, n’ubwo ingoma y’ijuru atari igihembo cy’ibyo twakoze, ntitugomba no kwicara ngo turambye ngo Imana ni urukundo, izaduha ijuru ku buntu. Tugomba no gushyiraho akacu. “Imana ifasha uwifashije”. Bariya bantu batoraguye mu nzira, abenshi bari abakene, ba bandi badafite amasambu n’indi mitungo yababuza kwitabira ubutumire. Nyamara, burya no mu bakene habamo n’abakene babi, babandi batuka Imana, babandi batayizi. Abo nibo rero basohorwa mu nzu y’ubukwe. Ndetse mutagatifu Agustuni, uriya mwenda w’ubukwe awita urukundo. Burya hari abakene bakena bakanduranya, bakiba, abo nibo bazasohorwa rero mu munzu y’ubukwe kuko badafite wa mwenda w’ubukwe ariwo “urukundo rw’ Imana n’urwa bagenzi babo”.
Bakiristu bavandimwe, buri munsi Yezu aradutumira. Nyuma yo kudutumira ku meza y’ijambo rye, mukanya araza kudutumira ku meza ye matagatifu, araza kutwihaho ifunguro, ubwo umusaseridoti araza kutwereka Ukaristiya akagira ati” Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani, dore Ntama w’Imana, dore Ukiza ibyaha by’abantu”. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe guhitamo ingoma y’ijuru kuruta ibindi byose dutunze.
Padiri Fidèle Nshimiyimana
Paruwasi NKANKA