Inyigisho yo ku Cyumweru cya 19 gisanzwe , umwaka « A » (A.Masumbuko Ladislas)

Ingingoremezo: « Nimuhumure ni jye ». Isomo rya 1: 1 Abami 19,9a.11-13. Zaburi ya 85(84), 9ab-10,11-12,13-14. Isomo rya 2: Abanyaroma 9,1-5. Ivanjili ya Matayo 14, 22-33

Bana b’Imana, Imana umubyeyi wacu udukunda yaduteguriye ifunguro riryoshye cyane  « ihumure » aho tuza kuzirikana ku ngingo igira iti « Nimuhumure ni jye » . Tudahumurijwe n’Imana ntitwabaho, twapfa. Abahanga mu gusesengura Bibiliya bavuga ijambo « Humura » rigaruka muri Bibiliya inshuro 365 bivuga ko Imana iduhumuriza buri munsi nk’uko umwaka ugizwe n’iyo minsi yose n’Imana ntishobora kudutererana; gusa iryo jambo rigaruka ku buryo bwinshi (variétés): humura, ntimugakuke umutima, nimukomere, wigira ubwoba, Witinya, nimuhumure nijye, mwigira ubwoba, nimutwaze, nimushikame, humura turi kumwe ndagutabara, nimutuze, ntacyampungabanya, nimugire amahoro, nimugire ituze n’andi menshi Nyagasani utiburira adahwema gukoresha mu gihe cy’imivuba n’imihengeri. Mu kuzirikana ku ihumure Imana iduha tugiye kureba ikimenyetso gikomeye « ukwemera » (foi) Imana idushyira imbere gishobora guhangana n’ibindi bimenyetso 3 by’umwanzi uduhungabanya aribyo : ukwivumbura (agitation), ubwoba (peur) no gushidikanya (doute).

Ikimenyetso cya 1 : kwivumbura (agitation): Mu isomo rya mbere turabona Imana iza iduhumuriza ku buryo budakanganye, uburyo bw’umutuzo (silence), umuhanuzi Eliya yaboneye Imana mu mutozo ; mu guhura n’Imana yabanje gukangwa n’ibintu bikangata : inkubi y’umuyaga, umutingito w’isi, umuriro aho hose Uhoraho ntiyararimo « Noneho nyuma y’umuriro haza akayaga gahuhera ». Imana ntiba mu rusaku, Imana iba mu mutuzo ari nabyo twumvise mu ivanjili ubwo Yezu yari amaze kugaburira imbaga imigati, nyuma y’ibikorwa by’ubutumwa akajya kwiherera, gusenga « amaze kubasezerera azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye ». Abantu benshi kuri iyi si bahora mu miguruko, mu mirimo idashira ituma badatuza bagahora bahangayitse, hari n’abitwaza ibikorwa by’urukundo,  ntibigere bicara hamwe ngo banabwire Imana ibyo bakoze, abantu benshi baba mu rusaku,  akavuyo, birirwa mu isoko bacuruza ntibagaruke ku isoko (Imana), bagakora ibikorwa by’indashyikira ariko bakabura icy’ingezi « umutuzo » (silence) aho bahurira n’Imana. Shitani rero itegera abantu mu rusaku, imyivurumbagatanyo, kwivumbura, guteza akavuyo, ngiyi ya mivumba yo mu bwato « naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe buhungabanywa n’imivumba kuko umuyaga wabuturukaga imbere ». Mubyeyi uko utafata amazi y’amarike ngo ushyiremo ikiganza, uko utakwegera intare yasamye, uko utakwegera ikirunga kiri kuruka ni nako umuntu wese warakaye watangiye kwivumbura, kwijujuta, gutogota, gutongana, guteza amahane n’umwiryane, gukora imyigaragambyo, kohoka mu bitero by’imigambi mibisha ibyo byose ni imivumba ya Shitani Imana ntiba ikibarizwa aho ! Mukristu niwisanga muri ibi bimenyetso umenyeko ubwato bwawe, imodoka, iduka, inzu yawe, umutima wawe umwanzi ari kubiririra ngo bihirime, birohame, ubibure hanyuma nawe wibure, shakisha rero hakiri kare ahantu hatuje  wiherere n’Imana.

Ikimenyetso cya 2: Ubwoba (peur): Nta n’umwe ku isi utagira ubwoba wenda ku rwego rutandukanye, Shitani rero mu gushaka gusandaza abana b’Imana no kubatatanya abanza kubabikamo ubwoba, ubwoba ni umuryango mwiza Shitani yinjiriramo, wabona Yezu ntumumeye : « Abigishwa babonye Yezu agenda hejuru y’inyaja bakuka umutima bati ni Baringa ». ‘Inyanja’ muri Bibiliya ishushanya indiri y’ikibi, amashitani ; Yezu rero kuyigenda hejuru ashaka kutwereka ko ari hejuru ya byose, hejuru ya Shitani, ko yatsinze ikibi, ko ntacyakagomye kudutera ubwoba ; akenshi tugira ubwoba bw’urupfu, ubwoba bw’ibitugora, imiyaga, imivumba y’umwanzi, ibyo twateguye ntitubigereho, gutsindwa mu buzima, kwiheba, kubura ibyo twifuzaga, Shitani rero mu mayeri ye yinjirira kuri ibyo biduhungabanya (mu bwoba) kugira ngo ashake kutwigarurira ngo abe ariwe tubona, aho kubona Yezu. Yezu atwigaragariza mu buryo bwinshi ku nzira y’ukwemera  aza aduhumuriza gusa hari ubwo tutamubona kubera kubura ukwemera cyangwa tukamubona gake kubera nyine ukwemera guke. Umuhanga Martin Luther King ati ukwemera ni nko gutera intambwe ya mbere n’igihe utabona neza aho ugiye kuzamuka « avoir la foi, c’est monter la première marche même quand on ne voit pas tout l’escalier ! Bavandimwe, ukwemera ni ugutega amatwi ibyo Imana itubwira, ni ugukurikira inzira za yo. Ukwemera ni ugufata inzira utazi neza aho ikwerekeza nk’umukurambere wacu Abrahamu: Uhoraho ati wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, ujye mu gihugu nzakwereka (Intg12, 1)

effect on the myocardium (3). In general, sildenafil whenabuse may require priority management specific to the cialis online.

. Ibyo utareba neza ariko wizeye ukuri kwabyo bitewe n’uwabikubwiye twabigereranya na wa mwana wazamutse ajya muri “étage” asiga ababyeyi be hasi, agezeyo arakubagana adurumbanyayo amasinga, umuriro uza kwaka muri ya étage, umwotsi uracumbeka cyane, umwana ntiyaba akibona hasi nuko Papa abwira umwana ngo nasimbuke aramusama, umwana aramusubiza ati Papa sindi kubona hasi kandi nawe sinkuruzi nuko Papa we ati simbuka njye ndakuruzi! Bavandimwe ukwemera kutujyana aho tutazi, Imana umubyeyi wacu we aba aturuzi buri gihe. Bwa bwoba bugatsindwa n’ukwemera, gutinyuka wizeye kugwa mu maboko ya Papa, Imana Umubyeyi wacu.

Ikimenyetso cya 3: Gushidikanya (doute). Mu isomo rya kabiri Pawulo ababajwe n’Abayisraheli banze kwemera Umukiza w’ituze ati « mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa », Yezu baramupinze, yaje kubahumuriza ntibamwemera basigara mu mwijima no gushidikanya (incrédulté). Ubuhakanyi buri ubwoko 2 : amagambo n’ibikorwa. Ushobora kuba uterura(à haute voix) n’amagambo uhakana Imana ariko ibikorwa byawe by’umwijimana n’urusaku bikaba ari ibyo gushidikana, guhakana Imana. Mu ivanjili turabona Petero ushaka gutinyuka ati « Nyagasani niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi ; ariko abonye umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama » bavuga ko Petero impamvu byamunaniye akarohama ni uko yagize ugushidikanya, aho guhanga amaso Yezu ngo akomeze amurebe wenyine amukurikize ahubwo yakomeje yireba ubwe, akareba ku birenge bye, nguko kwihugiraho ngo turishoboye ngo nta kindi Imana yatubwira, uti : jye narize singikeneye kumenya iby’Imana, njye ndakize ntabandi nzakenere bo kumfasha, jyewe ndihagije ! mukristu nutangira ibintu byo kwikunda, kwikubira, kwireba wenyine, kwishyira ukizana, kwigira bamenya, igikurikiyeho ni ukugwa, ni ukurohama, ni ugutsindwa ni urupfu kuko nturangamiye Yezu kandi ariwe tugomba kureberaho tukamukurikira,  tukamukurikiza. Umunsi umwe, abantu bagiye gutunda imizigo mu bwato, noneho umuhengeri n’umuyaga birabasatira cyane benda kurohama batangira kuvuza induru cyane bati turashize turapfuye nuko bakangura umwana bari bajyanye ngo yitegure ko bagiye kurohama, gupfa ; umwana arabyuka arebye utwaye ubwato ahita abwira abo bari bari gutabaza ati « ntacyo turi bube ndabizi neza ubwo ari papa utwaye ubwato ntacyo tuba », umwana yisubirira kwiryamira ; nuko uko bagakomeje kwibaza kuri ako kana n’iryo jambo kavuze ntibamenye igihe bashyikiye imusozi ! Muvandimwe mbere yo gufata urugendo, mbere yo kujya mu modoka, mbere yo kujya mu bwato, mbere y’umurimo ujye ubanza umenye umuyobozi ari nde, umutware wawe, mu muhamagaro uwariwo wose ujye umenya uguhamagara abe ariwe ugenderaho ; mu nzira y’ukwemera umere nk’umwana utegereje ijwi rya papa we ati humura nijye simbuka ugwe mu biganza byanjye nubwo utanduzi njye ndakuruzi, umere kandi nk’umwana uri kumwe n’umubyeyi : ntacyo tuba nimuhumure  ni  papa utwaye ubwato. Mu nzira y’ubukirstu ntawe udahura n’imivumba, ntawe utagira ubwoba ntawe udashidikanya, Yezu rero niwowe abwira ati Humura nijye wigira ubwoba, komera, shikama, tuza imbere y’ibazo byabuze igisubizo, imbere ya coronavirus umuvumba wa Sekibi n’ibindi bidushikamiye, ubwo ari Yezu papa utwaye  ntacyo naba. Nimugire Amahoro!

Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu