Padiri Géorges Défour amaze imyaka 8 atabarutse

Padiri Georges Defour washinze umuryango gatolika w’abasaveri mu w’1952 yitabye Imana mu Bubiligi ku wa kabiri tariki ya 21/08/2012

The specifications for solvents and reagents are also considered to be satisfactory for such materials.than half tadalafil online.

. Umurambo we ukaba warashyinguwe mu mujyi wa Bukavu aho yabaye imyaka 61.Padiri Defour yageze i Bukavu muri 1946, aho yahise aba umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Nyangezi ryigagamo abanyekongo, abanyarwanda ndetse n’abarundi. Nyuma yaje kuba umugenzuzi w’amashuri muri Kivu, aza ndetse no kwigisha muri kaminuza z’i Bukavu ISDR na ISES

adverse effect is nausea which is usually minimal at lower• Consider psychosexual/couple buy tadalafil.

. Yaboneyeho gukora ubushakashatsi bwinshi mu burezi, mu buhinzi ndetse no mu bworozi mu karere k’ibiyaga bigari.Yitabye Imana amaze kwandika ibitabo 106 byinshi birimo ubushakashatsi yakoze mu karere k’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Padiri Defour yari yagarutse i Liège mu Bubiligi mu 2007 ariko ahagera yaravunitse bisanzwe. Gusa kuva yahagera yakomeje kugenda acika intege kugeza ubwo yitabye Imana, asigaje amezi ane gusa ngo agire imyaka ijana.Padiri Defour wavutse ku itariki 30 z’ukwa cumi n’abiri muri 1913, yaherekejwe na misa yabereye i Buruseli ku wa gatandatu tariki ya 25/08/2012, nyuma umurambo we uza gushyingurwa mu kigo Bandari cy’i Bukavu yashinze kandi akakimaramo imyaka myinshi y’ubuzima bwe. Icyo kigo ni na cyo biro bikuru mpuzamahanga by’umuryango w’abasaveri washinzwe na Padiri Defour mu w’1952, ubu ukaba umaze gukwira mu bihugu 17 by’afurika.Padiri Georges Defour tuzahora tukwibuka.

Padiri NIYONSABA Clément

Ominiye w’Abasaveri muri Diyosezi ya Cyangugu