Ingingoremezo: gukosorana kivandimwe no gusengera hamwe ! Isomo rya 1: Ezekiyeli 33,7-9. Zaburi ya 95(94),1-2,6-7b,7d-8a.9. Isomo rya 2: Rom13,8-10. Ivanjili: Matayo 18,15-20.
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe! Amasomo y’iki cyumweru aratuvana mu miryango yacu aho tubana n’abandi atuganishe mu Kiliziya aho twese duhurira nk’abavandimwe tugasingiza Imana mu ngingo 2: gukosorana kivandimwe no gusengera hamwe.
Ingingo ya 1: gukosorana kivandimwe “correction fraternelle”. Kubaho ni ukubana! Kiliziya ntabwo igizwe n’intungane gusa, abamalayika ahubwo igizwe n’abantu b’abanyabyaha bari mu nzira yo kugenda bitunganya bisubiraho, nta muntu uri ku isi udakora icyaha ni nayo mpamvu nta n’umwe udakeneye kwisubiraho, nta n’umwe udakeneye gukosorwa ni yamvugo igira iti ukora ni we ukosa; ubonye umuvandimwe akoze icyaha wahita utereraho utwatsi nka wa mupagani ugira uti ngo akabaye icwende ntikoga ngo n’iyo koze ntigashira umunuko? Oya, ahubwo wamukosora nka wa mukristu ugira ati akabaye icwende karoga kandi kagacya kagashira umunuko bitewe n’ukoza n’icyo akogesha! Ni cyo gitumye Imana mu isomo rya mbere ihangayikishijwe n’ubuhemu bw’abantu ariko ikabongerara amahirwe yo kwisubiraho ngo ibakize iti “Nawe rero mwana w’umuntu nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli” . Turasabwa kwiyoroshya tukumva ko gukosa ari ibya buri wese ntawe utagwa icyo turushanywa ni ukubyuka; umuririmbyi wa zaburi ati uyu munsi ntitugundirize umutima wacu ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho! Ntawe rero udakenera inama z’abandi burya “ugira Imana abona umugira inama ni ya mvugo y’ikilatini igira iti “qui bene amat bene castigat”: qui aime bien chatie bien: uwukunda uramukosora ari nabyo Pawulo yatwibukije mu isomo rya kabiri ati “Ntihakagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana”. Iyo gukosorana bikorewe mu rukundo, bibyara imbuto nziza, umuvandimwe uramugorora akagororoka byabera mu rwango, guhimana, uramugorora akarushaho kugorama; gukosora bishobora gukunda cyangwa bikanga bitwe n’inzira cyangwa uburyo ubikozemo reka twumvire Yezu! Yezu mu ivanjili araduha inzira 3 twanyuramo dukosorana ubwa 1° mwembi babiri “dialogue” ikiganiro, ubwa 2°: hamwe n’undi muri batatu noneho ubwa 3° n’ikoraniro “communauté ”. Ese mubyeyi izi nzira za Yezu zo gukosorana kivandimwe ni zo ujya unyuramo ? Akenshi abenshi ducurika uyu murongo wa Yezu aho guhera ku muntu mwembi ahubwo ugahera ku bantu ikoraniro, bikazagera kuri wa muntu imirwano ari yose, impaka n’akaduruvayo; kuvugira abandi mu nzu z’inama niho hatworohera kujyana umuvandimwe aho twakabanje kumujyana mucyumba tukaganira “dialogue” Kuki tubangukirwa no gushyira abandi ku karubanda aho kunyura mu nzira nziza Yezu yaduhaye ? Umuntu yigeze afata abantu bari gusambana nuko arabafotora batabizi arangije amafoto ayashyira ku rubuga rwa watsapu abandi babibonye babyibazaho cyane uburyo atinyutse gushyira mu mugenzi we hanze nuko arabasubiza ati yigeze nanjye kumfata mu cyaha andihisha amafranga menshi nanjye rero nakomeje kumucungacunga ngo nzamusebye mwihimureho
After sexual stimulation, parasympathetic activity increasesdiseases (13). Despite increasing evidence that patients with cialis without prescription.
Ingingo ya 2: gusengera hamwe (gusengana n’abandi): la prière communautaire. Iyo gukosorona kivandimwe bitagenze neza usanga Shitani yaciye igikuba yabyishimiye iti « aho babiri cyangwa batatu batereniye barwana, basebanya mba ndi hagati yabo naho ku bana b’Imana bakosorana kivandimwe, mu rukundo Yezu ashishima yagize ati ndababwira ukuri niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko rero iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye mba ndi aho hagati yabo. Ahari urukundo n’umubano Imana ibaha ihari. Umugabo w’umukristu yigeze aza kwa padiri aramubwira ati Padiri rero njye nzajya nsengera iwanjye gusa sinzogera gusubira mu Kiliziya gusengana n’abandi kubera impamvu 3 : 1° Hari umubyeyi uzindukira mu Kiliziya ariko ajya aha abakobwa benshi imiti yo gukuramo inda ivanze n’inzaratsi ngo abasore babakunde yarangiza akaza kundeba ngo tujyane gusenga. 2° Hari umukobwa njya mbona muri chorale ku manywa yarangiza kuririmba, nijoro akarara mu tubyiniro hamwe n’indaya bwacya akaza kureba bashiki banjye n’umugore wanjye ngo bajyane mu Kiliziya gusengana. 3° Hari umugabo ujya usoma Ijambo ry’Imana mu Kiliziya yashenye urugo rwa mukuru wanjye, nyina niwe waroze murumuna wanjye n’abandi benshi yishe barangiza bakicara mu ntebe z’imbere mu Kiliziya. Padiri aramusubiza ati mbere yo gusezera mu Kiliziya banza wumve ubu buhamya : Umubyeyi yari afite umwana wamunaniye uhora amusuzugura, umunsi umwe yiyemeza kumuraza hanze ntiyamugaburira, nijoro wa mwana aryamye hanze inyamaswa imwirukankaho ariruka agwa mu giti aravunika, umubyeyi yumvise umwana ari gutaka arabyuka ajya kumureba asanga yakomeretse bikabije nuko muri icyo gicuku ahita amujyana kwa muganga kubera umujinya yari agifitiye wa mwana amusunikira mu isuzumiro ngo muganga yirwarize we arisohokera ajya kuzerera hanze. Muganga yabaza umwana uburwayi afite umwana ntiyari agishobora kuvuga ahubwo agataka cyane nuko wa mubyeyi hashize igihe kirekire ari hanze n’imbeho yo mu ijoro iri kumunobagura haza kugwa imvura y’amahindu noneho abona atayihanganira nuko aragaruka ari kunyagirwa yinginga muganga ngo amubabarire amwugamishe akanya gato nuko muganga ati ahubwo ndagutomboye ngwino unambwire iby’uburwayi by’umwana wawe ; nuko wa mugabo atangira gusuzumisha wa mwana we, uko yari ari kuvuga adasohora ururimi, mugenga arebye mu kanwa asanga yirumye, amaraso ari kuva mu kanwa ariko kubera kwihagararaho yatinye kubwira Muganga ukuntu ari we wavunitse cyane mu gihe yirukaga agiye gutabara umwana we waguye mu giti. Muganga aheraho arabasuzuma neza ubundi arabavura barakira basubira mu rugo ! Nawe rero wa mugabo w’umukristu we umenye ko kuba warabaye umukristu ukabatizwa, ugakomezwa, ukanashyingirwa wagiranye isezerano rikomeye n’igihango hamwe na Kiliziya nk’uko umwana n’umubyeyi bafitanye igihango kidakuka n’ubwo umwana yahemuka agakora amafuti umubyeyi ntamutererana kandi n’ubwo yamuhana ntiyifuza ko yahanuka. Rero nubona abanyabyaha bari kwidegembya mu Kiliziya uzishime kuko bameze nk’uriya mwana uhemukira ababyeyi ariko yavunika bagakomeza kumwita bakamuvuza ; nubona abazindukira mu Kiliziya bagasenga ariko bataha bagakora ibyaha n’izindi ngeso mbi buriya baramutse badasenga kaba kabaye bakora nabi birenze ; none rero wa mugabo we bariya banyabyaha bibeshye ntibongere gukandagira mu Kiliziya nawe bakugirira nabi, kuko iyo bageze mu Kiliziya burya n’ubwo batahita bahinduka ariko baba bumvise ; hari igihe kizagera bamaze kumva neza imbeho n’imvura y’amahindu nk’uyiya mubyeyi bagahinduka ; erega twebwe abantu dushobora kugira bagenzi bacu inama, tukabakosora bya kivandimwe, tukabasabira, tukabaheka tukajyana nabo mu Kiliziya ariko ntabwo aritwe tubahindura, « guhindura » uwo ni umurimo w’Imana. Wowe rero w’umukristu uzi ikibi ukakireka n’icyiza ukagiharanira ugomba gukora ku buryo bariya bakora nabi batava mu Kiliziya, iyo bari mu Kiliziya baba bazitiwe n’Imana, iyo bikuye ku Mana nibwo bakora biriya bibi, nawe rero wibeshye ukava mu Kiliziya wabarenza ubugome waba umusinzi waba umurozi waba n’umusambayi kabuhariwe kubarenza ; rero wowe ujye ubazana kenshi bityo babure umwanya wo kuroga, gusambana, gupanga imigambi mibisha kandi nyine ikindi cyisumbuyeho iyo wazanye n’umunyabyaha gusenga nk’uko uriya mubyeyi asuzumisha umwana nyuma muganga akaza kubona ko umubyeyi afite ikibazo gikomeye kurenza icy’umwana ni nako umuntu wese usabira umunyabyaha agenda yumva ko nawe ari umunyabyaha akarushaho gukaza urugamba no kutadohoka akanamba mu Kiliziya Imana ikamuha imigisha myinshi yikubye ; abari muri Kiliziya bose, abaje gusenga bagakira bakamererwa neza. Wa mugabo asubiza Padiri ati nisubiyeho, sinkigiye ! Inama zose umpaye nzazubahiriza hehe no kuzongera kwivumbura ahubwo uhore unsabira nkomere kandi nkomeze abandi. Nuko Padiri aramubwira ati gusenga wenyine bifatanye no gusengera hamwe n’abandi bituma tutirara tugahora twumva twese twunze ubumwe muri Kiliziya nk’abantu b’abanyabyaha twese dukeneye impuhwe z’Imana ; erega Imana ntidukundira ko turi beza ahubwo tuba beza kuko Imana idukunda. Amen. Mugire icyumweru cyiza !
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu