Inyigisho yo ku cyumweru cya 28 gisanzwe ( A.Masumbuko)

Inyigisho ku  Cyumweru, umwaka « A », tariki ya 11/10/2020

Ingingoremezo: “Hahirwa abatumiwe mu birori bya Nyagasani”. Isomo rya 1: Izayi 25, 6-10a

• ED in patient with cardiovascular disease, should be cialis no prescriptiion specific discord in the patient’s relationship with his sexual.

. Zaburi ya 23(22), 1-2b, 2c-3-6. Isomo rya 2: Filipi 4,12-14.19-20. Ivanjili : Matayo 22,1-14

Bana b’Imana nimwishime kuko Nyagasani yadutumiye mu birori bye ! Nta muntu wabaho atarya (manger est un besoin primaire). Imana nayo ntitangwa no kumenya icyo dukenera mu buzima bwacu ngo tubeho twishimye. Amasomo y’uyu munsi arimo ibirori, ubukwe butera ibyishimo aho tugiye kuzirikana ku ngingo igira iti « hahirwa abatumihwe mu birori bya Nyagasani ».Ubukwe bwiyubashye burangwa no gutondagura ibihekane 2 « rya » na « nywa » ibi bihekane iyo bitondaguwe neza biduhuza n’abandi tugasabana, tukishima, Imana ikunda ibyishimo ntiyifuza ko abana bayo bakambya agahanga, mu bigereranyo by’ubukwe burangwamo ibiribwa by’umubiri,Yezu arashushanya ubukwe bwo mu ijuru yaje kudutegurira akaduha ibiryo bya roho abinyujije mu masakramentu 7 byo bimenyetso Kristu akoresha ngo adutagatifuze muri Kiliziya ye, ubutungane. Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi araturarikira ibirori Imana ikorera umuryango wayo, abantu bose itarobanuye yongera kubaremamo ibyishimo ati Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi abazimanire inyama z’ibinure banywe na divayi iryohereye. Ibyo byishimo Uhoraho azanye ni ikimenyetso cy’ubuzima kuko azatsemba icyitwa urupfu cyose, ikimwaro, imibabaro. Urakoze Mana! Ibi byishimo birabimburira ibyishimo tuzagira mu ijuru nk’uko umuririmbyi wa Zaburi yagize ati Nyagasani tuzibanira nawe ubuziraherezo. Ubuse hari uwakwivutsa ibi birori, ibyishimo bidashira ? Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri umwe mu batumiwe na Nyagasani akakira ubutumire arishimye, ararata uwamutumiye ati nshobozwa byose na Kristu untera imbaraga. Ni koko hahirwa abatumiwe mu birori bya Nyagasani. Ibyo byishimo nibyo Yezu aturarikira mu ivanjili mu mugani w’ubukwe bw’umuhungu w’umwami utumira abantu bakanga kuza bagenda bamuha impamvu zo kutaboneka mu bukwe ndetse bagirira nabi abagaragu. Ariko umwami noneho yongeye gutumira bundi bushya atumira bose mu mayirabiri, abantu bose muhura, ababi n’abeza maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. Twifashishije uyu mugani w’ubukwe Yezu atugejejeho reka tuvuge ku bintu: abatumirwa n’umwambaro w’ubukwe.

Abatumiwe

• Lifestyle factorspenetrated (entered) your partner? cialis.

. Ni bande batumiwe « invitation »: uyu mugani urashushanya ubukwe bwa Ntama w’Imana aho Imana ikorera abantu ubukwe, Umwana w’Imana Yezu agafata kamere muntu kugirango aduhuze n’Imana: « union de Dieu avec les hommes », umubano w’Imana n’abantu: « mariage entre la divinite et l’humanité », Yezu yigize umuntu kamere mana ihura na kamere muntu kugira ngo umuntu akire yishime mu bigerenanyo by’umubano w’umugabo n’umugore ushushanya urukundo Kristu akunda Kiliziya ye akayitangira, agashyingiranwa nayo bagafatana. Imana rero yaradutumiye twese, yabanje gutumira abayisraheli, umuryango witorewe n’Imana ariko bagiye batenguha birangira bishe abagarugu, abahanuzi b’Imana,ariko Imana ntiyahise idukuraho amaboko n’ubundi yongera kuduha andi mahirwe « deuxième chance » abantu bose, ubwo yoherezaga Umwana wayo ngo acungure isi yose, abantu bose baratumiwe, ni  abantu bose Yezu yaje gucungura nta kurobanura. Muri iyi vanjili turabonamo ibyiciro 2 by’abatumirwa bamwe bahakanye ubutumire abandi barabwemera ku munota wa nyuma. Aba bahakanye ubutumire nabo barimo ibyiciro 2 « refuser l’invitation de Dieu »: « les négligents »: abasuzuguye bagapinga ni abafarizayi, abigishamategeko abakuru b’umuryango na « les contestataires » abanangiye, abahakanye umukiro ni abayahudi muri rusange, bikarangira bishe abahanuzi b’Imana, ku ndunduro bakica Yezu, Umwana w’Imana. Naho abemeye ubutumire “nimugende rero mu mayira abiri mutumire abantu bose muhura »: abo ni abasoresha, indaya n’ibyomanzi, abanyabyaha bemeye kwisubiraho nyuma y’uko abayisraheli banze umukiro Imana ikigira mu banyamahanga none barisubiyeho bareka ibyaha, bemera Yezu Umwana w’Imana, abo nibo bagenerwamurage, nibo bazataha ijuru. Ba bapagani bazatanga abakristu mu ngoma y’ijuru kubera ko abakristu bakomeje kwirara no gusuzugura gupinga iby’Imana. None aho njyewe ndacyafite ubutumire bw’Imana ndacyari kuvuga « karame ndaje Nyagasani », ntaho nadohotse nkihakana mu isengesho, kumva ijambo ry’Imana ? Umunsi umwe mu iseminari nkuru imwe yo muri Afrika, umuseminari wese babaga baramuhaye ikanzu « soutane » nk’umwambaro wabarangaga muri « Théologat » hari itegeko ko bose bagomba kuba bambaye amakanzu yabo y’umweru ku cyumweru, noneho hari umuseminari umwe wari umaze iminsi adodesheje ikoti ry’agatangaza akajya abura aho yazariserukanira ngo bamurebe, aza gucunga ku cyumweru abandi bose bambaye amakanzu mu Misa, undi nawe akubitamo rya koti n’ikaruvati by’agatangaza. Misa ihumuje umuyobozi amutumaho ati nta kanzu baguhaye? Taha rero tuzagutumaho ikindi gihe! Yewe na n’ubu uwacu aracyetegereje ubupadiri! Kuki nanga kwambara nk’abandi, kuki nshaka kwitandukanya n’abandi bari gukora neza ngakuramo impuzankano « uniforme », umwambaro w’ubukwe?

Muri iyi vanjili, abantu bamwe bati uriya muntu utari wambaye umwenda w’ubukwe yashakaga iki ? Abandi bati baramurenganyije kandi bari bamutaruye mu mihana wenda yari ataritegura ubwose azize iki? Twibuke ko mu muco w’abayahudi umushyitsi cyangwa umutumirwa iyo yageraga mu rugo hari isuku y’ibanze yakorerwaga : yarakarabaga bakamwoza n’ibirenge kubera urugendo n’akavumbi k’ubutayu bakamuha n’umwenda yambara ubundi akabona kwinjira mu nzu, mu birori akakirwa neza acyeye. Ikibabaje rero uriya utari ufite umwambaro w’ubukwe nyir’ubukwe akamusuka hanze bigaragara ko yari yasuzuguye, yarapinze kuko habaga hari abagaragu bashinzwe isuku no gutegura umwambaro wa buri wese, iki gihano rwose ni « peine mérité », yari agikwiye ntabwo yarenganye, azize agusuzuguro ke, kwiyemera mbese ni wa mufarizayi upinga ibya Yezu agashaka kugera ku mukiro atanyuze ku bagaragu b’Imana atanyuze kuri Yezu, ntibishoboka « en déhors de Jésus point de salut ». Gusukwa hanze ni uguhabwa igihano cy’umuriro w’iteka mu gihe abandi bambaye neza bazamukanye n’umukwe mu ijuru bakabana nawe iteka mu byishimo bidashira. Twibuke ko iki cyumba cy’ubukwe gishushanya Kiliziya umuryango w’abana b’Imana ugizwe n’abantu b’ingeri nyinshi kandi zose, bitwibutsa ko Imana ishaka gukiza abantu bose, Imana idutumira twese ariko hari abasuzugura bigira ba Bamenya kugeza ku musozo ku mperuka. Ese ndacyambaye umwambaro w’ubukwe cyangwa hari ubwo nsuzugura nkawukuramo nkigira Bamenya! Umupadiri wari mushya muri Paruwasi umunsi umwe yigiriye muri sport yambaye imyenda ya sport noneho ahura n’umubyeyi aramusuhuza, Padiri ati ko unsuhuza uranzi? Umubyeyi ati Yee ndakuzi uri Dasso wo ku murenge wacu ahubwo ejo nzaza kugutura ikibazo cy’abandengere amasambu ! Bucyeye Padiri yari yambaye ikanzu, Misa ihumuje wa mubyeyi wari waje muri iyo Misa aramusuhuza, Padiri ati uranzi ? Umubyeyi ati uri Padiri, ndashaka ko umpa penetensiya ! Guhera ubwo wa mupadiri atangira kwibaza uko uwo mubyeyi amwita amazina bitewe n’uko yambaye, « burya iyo ubonye urwo yambaye, umenya urwo yubatse ». Kuki abantu bamwe badakunda uniforme, impuzangano? Ni ugusuzugura, gupinga, uniforme bivuga ubumwe, gusanisha, kunga ubumwe, abana b’Imana basangiye urugendo bagomba kwambara bimwe, ikabatera kugira discipline, kutadohoka, gucya. Ihene iyo ishaka kona ica ikiziriko, umunyeshuri iyo agiye gucika akuramo uniforme, hari n’umukristu ugira umujinya agashaka gutongana no kurwana akagira ati reka mbanze nkuremo ishapure ubundi nkwereke ! Kwambara bimwe, umwenda w’ubukwe ni ishusho y’ubukene, kwishyira hamwe bigashushanya ko twese nta n’umwe usumba undi imbere y’Imana ko twese tuzaba tureshya mu bwami bw’ijuru. Misa tuduhimbaza hano ku isi ibimburira ibirori by’ijuru, ubukwe bwa Ntama w’Imana. Hari abantu bataye imyambaro ibaranga, hari abantu biyorobeka bakambara uko batari ngo bakore amabi, umwambaro muri iyi vanjili bavuga ni umwambaro wa Kristu « revetir le Christ » wa wundi umukristu yambara mu masakramentu cyane cyane muri Batismu: kuba umuntu mushya, guca ukubiri n’icyaha, ingeso mbi; ubutungane nibwo buzatuma twicara mu nzu y’ubukwe,ntiwakwicara mu birori by’ijuru wanduye, umuntu ajya mu ijuru ari uko atunganye, nitwambare twese intwaro z’urumuri, duhozemo umbwambaro wa Kristu, ubutungene. Amahoro !

Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.