medical practice recognizes the value of alteringcompetent veno-occlusive mechanism of the penis. cialis online.
Mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kubaka iyi paruwase igeze Mgr Celestin Hakizimana umushumba wa Diyosezi ya Gikomgoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu , tariki ya 24/09/2020 yasuye Paruwase ya Nyakabuye yishimira uko imirimo yo kuyubaka iri kugenda.

Iyi mirrimo yo kubaka Paruwase nshya ijyanye n’igihe yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2019 aho byari biteganijwe ko izarangira mu kwezi kwa karindwi gusa byaje kudindizwa n’icyorezo cya Covid-19 aho ubu biteganijwe ko iyi mirimo izasozwa hagati y’ukwezi kugushyingo n’ukuboza 2020.

Musenyeri wari wazanywe no kureba aho iyi mirimo igeze kugira ngo arebeko harubundi bufasha budasanzwe bwakenerwa yishimiye uko iyi mirimo iri kugenda anasaba abari gukurikirana ibyiyi mirimo gukomereza muri uwo mujyo kuburyo imirimo izarangira vuba kandi neza.

Paruwase ya Nyakabuye yabonye izuba mu 2015 ubu ituwe n’Abakristu barenga ibihumbi icyenda, imirimo yo kubaka kiliziya nshya iri guterwa inkunga Missio Autriche ndetse n’uruhare rw’Abakristu bayo na Diyosezi ya Cyangugu.
Fabrice Kambanda Kazura