Ingingoremezo: Koresha neza talenta yawe. Isomo rya 1: Imigani 31,10-13.19-20.30-31. Zaburi ya 127, 1-2,3,4.5c.6a. Isomo rya 2: 1Tesaloniki 5,1-6. Ivanjili Matayo 25, 14-30
Bana b’Imana nimube maso Yezu araje! Turi kumpera z’umwaka wa liturijiya, amasomo y’iki cyumweru aradushishikariza gukora cyane no kwitegura amaza ya Nyagasani aho tugiye kuzirikana ku ngingo igira iti Koresha neza talenta yawe. Mu isomo rya mbere bararata umugore w’umutima, yagereranywa n’umugeni wa Nyagasani cyangwa n’umugaragu mwiza Nyagasani asiga ku rugo rwe akamusigira ibyo atunze nk’uko umugabo asigira umugore urugo akarucunga neza bati umugore w’umutima asumbije agaciro amasaro meza, umugabo we amwiringira abikuye ku mutima ntajya atenguha na rimwe umugabo we, amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe. Niko ko umugore utinya Uhoraho niwe ukwiye kuratwa. Pawulo nawe mu isomo rya kabiri adusaba kwitegura neza no guhora turi maso dutegereje Nyagasani, araduha nawe ikigereranyo cy’umugore utwite ko umunsi wa Nyagasani uzadutungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite kandi nta buhungiro
Erectile dysfunction is often assumed to be a natural cialis no prescriptiion Definition of Erectile Dysfunction (ED).
Mu gihe cya Yezu, bavuga ko italenta imwe yanganaga n’ibiro 34 bya zahabu cyangwa feza, bityo italenta imwe yari ifite agaciro k’imibyizi 6.000; mbese urugero nk’umuhinzi wakorera 1.000frw ku munsi, ubikubye byahinduka miriyoni esheshatu, ngaho komeza urutonde hari n’abakorera 10.000f cyangwa arenga nka 100.000frw ku munsi! Babyeyi murumva urwo rufaranga uburyo rutubutse? Ni ya mvugo ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera . Twumvise uko aba bagaragu bakoresheje uyu mutungo wa shebuja: uwa mbere wahawe talenta 5 yungutse izindi 5 n’uwa kabiri wahawe 2 yungutse izindi 2; mu kumurika inyungu Shebuja arabashima ati Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka wabaye inyangamugayo mu bintu bike nzagushinga ibisumbyeho, ngwino wishimane na shobuja. Naho ureke undi italenta yarayitabye kubera agasuzuguro n’ubujiji icye ni ugutuka shebuja ngo ni umunyabugugu , shebuja ushushanya Imana Nyirimpuhwe na Rukundo none uyu we atinyutse kumutuka: guhindura Imana uko itari, birangira atinjiye mu nzu ya shebuja, bati naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze aho azarira kandi agahekenya amenyo. Uyu mugani urashushanya umuryango w’Imana wa Israheli, Imana yizeye ikawutora ikawutonesha ikawuha ibyiza byinshi ariko bakirara bagasuzugura umucunguzi Messiya Yezu, bakamwica bakamubamba ku musaraba, bakamutaba, bakamuhamba bikarangira babuze umukiro babuze Ingoma y’ijuru nyamara abanyamahanga, abanyabyaha, abasoresha n’ibyomanzi bo bakiriye agakiza, bakira Yezu nuko baramwemera barahinduka, babyaza umusaruro inema za Yezu baba abakristu koko nibo bagenerwamurage nibo bazishimana na shebuja, Imana mu bwami bw’ijuru. Ni koko bavandimwe nta muntu ugira agasuzuguro ukira, no mu bucuruzi, iyo utazi kwakira neza abakiliya barigendera, urahomba, ibicuruzwa bikaba byanabora kuko nyine wahambye mu gitaka ikinyabupfura ushyira hejuru umwiryo n’agasuzuguro.
None njyewe nkoresha nte talenta Imana yampaye, ndazicuruza zikunguka nyinshi cyangwa ndazitaba zikabora? Talenta usibye imitungo ifatika y’amabuye y’agaciro cyangwa n’amafranga, talenta ishushanya impano z’Imana itugabira. Nta kwitiranya ingabire n’impano. Ingabire ni ingabire 7 za Roho Mutagatifu: ubuhanga, ubwenge, ubujyanama, ubudacogora ku Mana, ubumenyi, ubusabaniramana, Igitinyiro cya Nyagasani (Iz 11,2-3) tuzihabwa muri batisimu zigasendera mu gukomezwa. Naho impano, « les talents sont des instruments spéciaux de service que Dieu le Créateur donne aux êtres humains, afin qu’ils les utilisent dans le service de Dieu, dans le service des autres et le service personnel », amatalenta ni impano zihariye Imana igabira abantu kugira ngo bazikoreshe neza bakorera Imana muri Kiliziya, zikagirira abandi akamaro na nyirubwite zikamugirira akamaro. Mu gihe ingabire zidasibangana, impano zo zishobora kurangira, zishobora kwiyongera, zishobra kuzima bitewe n’impamvu wazihawe, bitewe n’uko wazipfukiranye, impano zo ni nyinshi (1Kor12-4-11): ubuhanuzi, kwigisha, kwihangana, gusenga, kuririmba, kuvuga mu ndimi n’izindi nyinshi. Impano duhabwa n’Imana akenshi zibumbiye mu bintu 3: impano y’abantu, impano y’ibintu, n’impano y’igihe. Reka tugaruke kuri iyi ya nyuma kuko igihe wagikoresheje neza n’izindi mpano nyinshi zirizana zikera imbuto. Abantu benshi duta igihe twitwaje ko aritwe ba shefu tukigira abagenga b’igihe kandi ari icy’Imana ; umuhanga ati « ufite igihe agategereza igihe aba ata igihe ». Babyeyi igihe ni amafranga, ni talenta ! Umusirikare ati iyo nkererewe umunota umwe nshobora gusanga abantu ijana narindaga babishe ! Muganga ati mu munota umwe nshobora kurokora ubuzima bw’abantu ijana none wowe mugaragu w’Imana, mu munota umwe uyobora roho zingahe mu ijuru, mukristu ukiza roho zingana iki? Cyangwa wasanga utakaza roho nyinshi z’abantu ku munota ugataba roho z’abandi ubagusha ! Amasaha 24 ya buri munsi ariyo minota 1440, ayo matelenta menshi, nkoresha neza angahe, ntaba angahe mu gitaka ku munsi? Akenshi igihe cyacu tukimara mu kwivovotera Imana ngo ntitumeze nk’abandi, tukagira umururumba ngo Imana yaduhaye bike, tukiyibagiza ko buriwe se Imana imugabira bitewe n’aho ari n’ubushobzi afite, igambiriye ko buri wese ahirwa, yishima akabaho neza anyuzwe.
Umugabo wakoreraga umushefu witwa Uwamahoro, uyu mukozi akagira umugore w’umuganga ufuha ibi bikomeye, ubwo baba baryamye nijoro, umugore agacunga umugabo agatotsi kamaze kumufata akegura telefoni y’umugabo agatangira kuyibumbura ngo arebe abagore n’abakobwa biriranywe n’umugabo we nuko rero akarara abasubiza abatuka mu izina ry’umugabo we ; kubera ko umugabo we yari umukozi w’intangarugero ku kazi nuko shebuja agahora amwandikira ati ndagukunda uzi gukora, uri uw’agaciro iwanjye ndagukunda cyane nuko umugore yabona izina Uwamahoro akibwira ko ari umukobwa nuko agafuha ngo ni indaya agasubiza message zose atuka wa mubosi ibitutsi bibi cyane, ijoro ryose akarikesha atukana amwiyama, wa mubosi bikamurakaza cyane uburyo avugisha neza umukozi we ariko akamwitura inabi. Cyakora wa mugore yageraga ku kazi kubera ko atigeze asinzira ntavure abarwayi ahubwo akaryama nuko baza kumwirukana bigezeho na wa mugabo we, Shebuja amaze kurambirwa n’ibitutsi afata umugambi wo kumwirukana, mu gihe wa mugabo atangiye kujya impaka no kwisobanura ngo ibyo bintu ntabizi ntaranabikora mu buzima bwe Shebuja amwereka urutonde rw’ibitutsi ruri kuri numero ye ! Mubyeyi tekereza mu kanya gato umugabo n’umugore bahahiraga urugo none barabirukanye bombi, urugo rurahombye ni nko kurutaba mu gitaka ! Wasanga najye njya ntakaza igihe ijoro ryose nkaricyesha ndi guharabika abandi, igihe cyanjye nk’italenta y’Imana nkimara ndi gutukana, kwivovotera Imana, gufuhira uwo tubana, uwo twashakanye, gutongana, kugira ubugome, ngataba igihe mu ikabare mu businzi mu ngenso mbi, nkanegura abandi, ngata igihe ndi gucira abandi imanza z’ibinyoma, ngambanira abandi, ncura imigambi mibi, uko ni ugutaba talenta y’Imana. Uyu mugabo urengana kandi yari umukozi mwiza yashushanya wa mubiri wacu ubyara udahatse ukawiringira mukabana ariko wakwivumbura gato ukaba wagukoza isoni, ukaba wagushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi n’izindi zo gutaba umubiri wacu mu gitaka, ubwo ukaba utabye talenta yawe mu nzu y’indaya byumvikane uwahinze ibitotsi asarura ingonera nawe ugata ubuzima mu gitaka nk’impano ikomeye Imana yaguhaye. Wasanga ntakaza igihe mu kugenzura uwaguye aho kumubyutsa ? Mukristu kuki watakaza igihe mu bakugiriye nabi uri kucura imigambi yo kwihimura no kwihorera aho kubohoka ugakora cyane witeza imbere kuri roho no ku mubiri ? witaba mu gitaka igihe cyawe, mu manjwe y’isi ahubwo urabe ingirakamaro ukoreshe neza igihe uteza abandi imbere, uteza Kiliziya imbere witegura neza ijuru! Dukorere neza ijuru kandi tuzarijyamo. Mugire icyumweru cyiza !
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.