Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, unyihizira, nimumwumve.
Dore amasomo tugiye kuzirikanaho kuri iki cyumweru cya kabiri cy’igisibo tariki ya munani Werurwe 2020: Isomo rya mbere ni iryo mu gitabo cy’Intangiriro, Umutwe wa cumi na kabiri, Umurongo wa mbere kugeza kuwa kane a. Zaburi ni iya mirongwitatu na gatatu (4-5,18-19,20.22). Isomo rya Kabiri ni iryo mu ibaruwa ya kabiri Puwulo Mutagatifu yandikiye Timote, Umutwe wa mbere, umurongo wa munani b kugera kuwa cumi. Ivanjili ni iyanditswe na Matayo Umutwe wa cumi na karindwi, Umurongo wa mbere kugeza kuwa cyenda.
Bana b’Imana, amasomo y’iki cyumweru cya kabiri cy’igisibo aradufasha « Guhinduka ukundi ». Turazirikana ku ngingo eshatu : turi mu rugendo, impamvu Yezu yihinduye ukundi no kwizihira Nyagasani.
Ingingo ya mbere turi mu rugendo hano ku isi. Mu isomo rya mbere, Abrahamu yumvira ijwi ry’Imana rimusaba guhaguruka: wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu yawe, ujye mu gihugu nzakwereka. Imana igira uburyo iduhamagara igira ngo idushinge ubutumwa buri wese mu muhamagaro we, ikamusaba kugira ibyo yigomwa, ugasiga byose ugasanga byose, gusiga iby’awe n’abawe ugacungira ku Mana ; uku kwimuka kandi gushushasha ukwimuka tuzagira tuva kuri iyi si tugasiga ibyo twari dutunze byose, imyambaro, ibintu, abantu, inshuti n’ababyeyi tukitaba Imana, tukimukira mu ijuru igihugu cy’isezerano ; kwimukira mu gihugu cy’isezerano bisaba ikintu kimwe rukumbi nk’uko Pawulo yabyibukije Timote mu isomo rya kabiri ni ubutungane : kuruhira no Kogeza inkuru nziza n’imbaraga z’Imana yo iduhamagarira kuba intungane ; uru rugendo rwo kuva mu cyaha ugahinduka, ukagera ku butungane ni ko kwimuka, kugenda, kwihindura, ukabengerana nka Yezu wihinduye ukundi nk’uko twabizirikanye mu ivanjili. Mbikesha iki kujyana na Yezu ku musozi ! Umusozi kwa Matayo uvuga byinshi byiza Yezu yagiye awukoreraho, ni ahantu ho gusengera, aho umushukanyi yajyanye Yezu (Mt 4,8), aho Yezu yatangarije itegeko rishya, aho Yezu atangariza abahire mu ngingo umunani nterahirwe (Mt 5,1), aho Yezu agaburira abantu imigati (Mt 15,29), aho Yezu ahurira n’abigishwa be akabesezeraho amaze kuzuka(Mt28,16), hanyuma kuri uyu musozi wa Taboro aho Yezu yihindura ukundi (Mt 17,1), tumenyereye ko ujya ku musozi azamuka kandi mu bigereranyo dukora Imana « iba hejuru niyo mpamvu twimuka tugakora urugendo, tukazamuka tugiye kuyishakashaka, ijuru ni ahari Imana, umitima wawe ni umuzozi uhuriramo n’Imana, ukazamuka, ukajugunya ibyaha, ibishuko, ibibangamira umugambi w’Imana ukemera ukaruha, ukabira ibyuya mpaka ugeze ku Mana . Petero nyuma yo kubona ibyo byiza byamurenze, arifuza guhaca ibiraro bitatu : hari ubwo twifuza kwizirika ku by’isi kubera uburyohe bw’inyuma ariko tukibagirwa ko ibyo tubona hano ku isi atari byo herezo, byakatubereye urwego twuririraho twimuka, tujya mu ijuru, twitoze rero kurarikira iby’ijuru, tugire inyota y’Imana kuko hano ku isi turi ab’imukira, turi abagenzi.
Ingingo ya kabiri : Kuki Yezu yihinduye ukundi ? Uruhanga rwe rurabengerana nk’izuba n’imyambaro ye yererana nk’urumuri : Rimwe, kwihindura ukundi kwa Yezu ni igikorwa kibanziriza ibabara n’urupfu bye kigashushanya urugendo azakora ava mu bapfuye azukira kudukiza, izuka nk’umutsindo w’ikuzo wa Yezu ku rupfu. Kabiri : Imana yihishurira abantu mu mwana wayo Yezu, mu gihe Musa na Eliya mu isezerano rya kera bahagarariye Amategeko n’abahanuzi, Yezu kwihindura ukundi hahise hatangira ikindi cyiciro gikomeye, ubutumwa bwanyuraga ku bandi bantu noneho Imana ubwayo irahibereye « uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira ni mumwumvire ». Gatatu : Kuki Petero, Yakobo na Yohani ari bo gusa Yezu yajyanye nabo, ni uko ari bo bari bagoye ? Oya, ahubwo Yezu yashakaga kubategura ku buryo bw’umwihariko kuko hari amabanga ya Kiliziya Yezu yababikije nk’uko bose yabavanye mu bwato, nizo ntumwa zahuye n’amagorwa akomeye : Yakobo na Yohani bene Zebedeyi basabye kwicara iburyo undi ibumoso, Yakobo niyo ntumwa ya mbere yahowe Imana, Yohani Yezu yamubikije Bikira Mariya niyo ntumwa yapfuye nyuma, naho Petero ni umutware wa Kiliziya, Yezu yamuhaye imfunguzo ; mbere y’uko Yezu atangira ububabare yabanje kubajyana ku musozi wa Taboro kubategura bityo bakazamenya ubwenge no kuzihanganira ibigeragezo mu nzira y’umusaraba. Iyo umukristu agize amahirwe akajyana na Yezu, akangendana nawe aramumenya neza, agenda akwihishurira buhoro buhoro agakubitsa n’amabanga ye.
Ingingo ya gatatu : Kwizihira Nyagasani : nta byishimo byaruta kumva umuntu avuze ngo arakwishimira kubera uko witwara neza. Igihe cyose twagiye gusenga, tukazamuka umusozi tugiye kureba Nyagasani, bishimisha Imana ariko tujye dukora ku buryo bishimisha n’abavandimwe bandi tuba twasize tukavayo uruhanga rubengerana nka Yezu, turi intungane. Muri Kiliziya zimwe na zimwe hari aho bandika ku muryango usohoka bati utahanye iki ? Ubwo ba Ntamushobora batahanye umunabi bati ntahanye icyo wampaye ! Abakristu babiri batavuga rumwe kubera amasambu bahuriye mu Kiliziya ku cyumweru umwe yicara inyuma y’undi ntawe ubizi noneho mu gihe cyo gutangana amahoro ya Kristu, uw’imbere ahindukira ahita ayaha uw’inyuma, amaze kuyamuha bimwanga mu nda yongera guhindukira n’amahane menshi ati ni kinsubize amahoro yanjye ngihaye, undi ati ni kibanze nanjye kinsubize ubutaka bwanjye cyarengereye ! Batangiye gufatana mu mashyingu bibuka ko bagiye guhazwa, uw’inyuma aravuga ati reka tubanze duhazwe ariko nidusohoka mu Kiliziya turaza kwiturana hasi. Bakristu bana b’Imana, uwagiye ku musozi ajye akora ku buryo avayo yahindutse, yahinduye ibitekerezo bibi, ari kubengerana “ubuyezu”, nta kongera gusubira mu bwone cyangwa uburengere uvuye gusenga, nta kongera kuvuga nabi uvuye mu Misa, kuko iyo umaze guhazwa nawe uhinduka umwana w’Imana, wizihira Imana n’abandi, uba wakiriye impamba y’urugendo, Ukaristiya ni ifunguro ry’abana b’Imana bari ku rugendo bari hafi kwimuka, mukristu rero ni uguhinduka wese nta gusondeka Yezu ni nabyo Mutagatifu Yohani Mariya Vianney yavugaga asaba abakristu kwitwararika igihe bamaze guhabwa Yezu ati « nuva guhazwa bakakubaza impamvu noneho witonze ngo habaye iki, uzasubize uti ntwaye ijuru, ntwaye Imana, ntwaye Yezu ». Mukristu nawe nujya uva gusenga ujye uhumura Yezu, uhinduke ukundi, ube intungane. Mugire icyumweru cyiza!
Padiri MASUMBUKO Ladislas.
Seminari nto, Diyosezi ya Cyangugu, kuwa 07/03/2020
Photomicrograph of the liver showing in the treatment groups ‘A’ that received 0. cialis prices activity is the overall cardiovascular condition of the.