Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cy’igisibo, Umwaka A

Isomo rya mbere: Iyimukamisiri 17, 3-7

3Nuko imbaga yose yicirwa n’inyota mu butayu, rubanda bitotombera Musa, bavuga bati «Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?» 4Musa atakambira Uhoraho avuga ati «Iyi mbaga ndayigenza nte? Ni akanya gato bakanyicisha amabuye!» 5Uhoraho abwira Musa, ati «Jya imbere ya rubanda, ujyane na bamwe mu bakuru b’imiryango ya Israheli; ufate na ya nkoni yawe wakubitaga mu ruzi, maze ugende. 6Dore ndi buguhagarare imbere, hejuru ya ruriya rutare ruri ku musozi wa Horebu

In the clinical studies subjects with a history of major renal abnormalities were excluded. buy cialis online – renal and hepatic dysfunction.

. Uze gukubita urutare, rutobokemo amazi, maze rubanda banywe.» Musa rero abigenza atyo, mu maso y’abakuru b’imiryango ya Israheli

in the erection pathway, an arterial disorder, as in what is cialis studies, it has been found to have modest efficacy in.

. 7Aho hantu ahita izina rya Massa na Meriba , (ari byo kuvuga Kigeragezo na Rwiyenzo), ku mpamvu y’urwiyenzo Abayisraheli bari bamushatseho, no kubera ko bari bagerageje Uhoraho, bavuga ngo: Mbese Uhoraho aturimo, cyangwa se si byo?

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Zaburi 95(94), 1-2.3-4.5-6.7.8-9.10-11

1Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
2tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.

3Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange,
ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.
4Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye,
maze akagenga n’impinga z’imisozi.

5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.
6Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

7Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

8«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
9aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

10Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,
maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse,
ntibazi amayira yanjye!’
11Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari
ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»

Isomo rya kabiri: Abanyaroma 5, 1-2. 5-8

1Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu. 2Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. 5Ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. 6Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. 7Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. 8Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha.

Ivanjili: Yohani 4, 5-42

5Agera mu mugi wo muri Samariya witwaga Sikari, wari hafi y’umurimaYakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. 6Aho hantu hari iriba rya Yakobo. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu.
7Nuko umugore wo kuri Samariya aza kuvoma amazi. Yezu aramubwira ati «Mpa amazi yo kunywa.» 8Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mugi kugura ibyo kurya. 9Umunyasamariyakazi abwira Yezu, ati «Bishoboka bite kugira ngo wowe w’Umuyahudi unsabe amazi yo kunywa, kandi ndi Umunyasamariyakazi?» Koko rero Abayahudi ntibasangiraga n’Abanyasamariya. 10Yezu aramusubiza ati «Iyaba wari uzi ingabire y’Imana, ukamenya n’ukubwira ati ’Mpa amazi yo kunywa’, wajyaga kuyamusaba ari wowe, maze akaguha amazi atanga ubugingo.» 11Umugore aramubwira ati «Nyakubahwa, ntufite n’icyo uvomesha, byongeye kandi iriba ni rirerire cyane; ayo mazi atanga ubugingo wayakura he? 12Uzabe uruta umubyeyi wacu Yakobo waduhaye iri riba, akarinyweraho, we n’abana be n’amatungo ye?» 13Yezu aramusubiza ati «Unywa aya mazi wese azongera agire inyota; 14ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka.» 15Umugore aramubwira, ati «Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi n’ejo ntazongera kugira inyota, nkagaruka hano nje kuvoma.» 16Yezu aramubwira ati «Jya guhamagara umugabo wawe, maze ugaruke hano.» 17Umugore aramusubiza ati «Nta mugabo mfite.» Yezu ati «Uvuze neza, wowe ugize uti ’Nta mugabo mfite’; 18kuko wagize abagabo batanu, n’ugutunze ubu akaba atari umugabo wawe. Ubivuze ukuri.»
19Umugore abwira Yezu ati «Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. 20Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi , naho mwebwe Abayahudi mukavuga ko i Yeruzalemu ari ho abantu bagomba gusengera.» 21Yezu aramubwira ati «Mugore, nyemera: dore igihe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu. 22Mwebwe musenga Uwo mutazi, naho twe tugasenga Uwo tuzi, kuko umukiro uturuka mu Bayahudi. 23Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira. 24Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri, bayobowe na Roho.» 25Umugore abwira Yezu ati «Nzi ko Umukiza, ari we Kristu, agiye kuza; namara kuza azatwigisha byose.» 26Yezu aramubwira ati «Ni jye uvugana nawe.»
27Abigishwa be baba barahindukiye, maze batangazwa n’uko yaganiraga n’umugore. Ariko ntihagira ugira ati «Urashaka iki?» cyangwa ngo «Mwavuganaga iki?» 28Nuko umugore asiga ikibindi aho, ajya mu mugi, maze abwira abantu ati 29«Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari we Kristu?» 30Ni bwo bavuye mu mugi, nuko basanga Yezu.
31Hagati aho, abigishwa be basigara bamwinginga ngo arye, bati «Mwigisha, fungura.» 32Yezu arababwira ati «Mfite ibyo kurya mwebwe mutazi.» 33Nuko abigishwa batangira kubazanya bati «Ese hari uwamuzaniye ibyo kurya?» 34Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. 35Si mwe musanzwe muvuga ngo hasigaye amezi ane, bagasarura? Reka rero mbabwire: ngaho nimwubure amaso maze mwitegereze, imirima ireze, ni iyo gusarurwa. 36Usarura wese aba abonye igihembo, maze agahunika imbuto z’ubugingo bw’iteka, kugira ngo ari ubiba ari n’usarura, bombi basangire ibyishimo. 37Ubwo ibyo bikagaragaza ukuri kw’ibivugwa ngo: ubiba si we usarura. 38Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye; abandi bararushye, none mwe muhawe ibyo baruhiye.»
39Nuko Abanyasamariya benshi b’uwo mugi bemera Yezu, babitewe n’ijambo umugore yari yavuze ahamya ati «Yambwiye ibyo nakoze byose.» 40Abanyasamariya baramusanga, baramwinginga ngo aze agumane na bo, maze aguma aho iminsi ibiri. 41Nuko abantu benshi cyane baremera, babitewe n’ibyo yababwiraga. 42Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu