ICYUMWERU CYA 4 CY’IGISIBO KU WA 22/03/2020
Amasomo:
- 1 Samweli 16, 1.6-7.10-13.
- Zaburi 23 (22).
- Abanyefezi 5, 8-14.
- Yohani 9, 1-41.
Bakristu bavandimwe, ku cyumweru gishize amasomo matagatifu yasingizaga amazi, kuri iki cyumweru Kiliziya irashaka ko dusingiza URUMURI.
Ni mu gihe kuko bikwiye ko mu kwegereza Umunsi mukuru wa Pasika twibutswa umwanya urumuri rufata muri Pasika. Ni byo koko ibimenyetso bibiri bikomeye bigaragara muri Pasika ni amazi n’urumuri.
Muri Pasika duhimbaza ibyiza by’urumuri, tukazirikana agaciro karwo: urumuri rwirukana umwijima,
urumuri rutanga umucyo,
urumuri rutumurikira tugahumurizwa,
mbese urumuri rw’icyizere.
Akarusho k’urumuri rwa Pasika ni uko rukiza inyoko-muntu ingeso mbi n’umwijima w’ibyaha, rukabumbira abantu mu butungane nk’uko tubiririmba muri Exultet.
Ni urumuri rushushanya Kristu, we Nyenyeri yakirana iteka ntizime, Yezu Kristu uva ikuzimu akereye kumurikira imbaga ya muntu
.
Ni rwa rumuri rwo mu ntangiriro y’iremwa rwabaye intangiriro ya byose kuko batubwira ko Imana yaruremye ku munsi wa mbere ndetse mbere y’uko irema ibinyarumuri tuzi -izuba, ukwezi n’inyenyeri- dore ko byo byaremwe ku munsi wa kane (Intg. 1,14-19).
Twumve uko amasomo ya none atubwira urwo RUMURI:
KRISTU RUMURI RW’AMAHANGA arahumura impumyi, akayikiza amaso y’umubiri ataretse no kuyiha amaso y’ukwemera kugeza ubwo ihindutse umuvugabutumwa.
Mu isomo rya mbere ho ni Samweli woherezwa n’Imana kwa Yese ngo ajye gutora no gusiga amavuta Umwami mushya wa Israheli uzasimbura Sawuli.
Aya masomo akomeza gushimangira Umugambi w’Imana wo gutora abaciye bugufi: Imana ntireba nk’abantu bo bita ku gihagararo no ku misusire y’inyuma; Imana ireba umutima.
Yese akurikije umuco wa kiyahudi no gushyira mu gaciro, uwagombaga kuba umwami ni imfura ye Eliyabu; kandi na Samweli ku giti cye ni ko yabibonaga. Nyamara Imana ibwira Samweli ko atari Eliyabu yahisemo. Yese yerekana abahungu barindwi anibwira ko ntawundi asize inyuma, atazi ko Imana yatoye uw’intamenyekana: umuhererezi Dawudi wari wagiye kuragira amatungo. Uwo mwana w’umushumba ni na we uzaba sekuruza w’umushumba mwiza Yezu Kristu.
Mu ivanjili, mu guhumura impumyi yabuvukanye, si yo yonyine Yezu ahumura natwe araboneraho kuduhumura aduhumuje inyigisho ziyikubiyemo:
- Indwara, ubumuga cyangwa ibindi byago si igihano umuntu ahabwa kubera ibyaha bye. Ntabwo guhuma kw’iyi mpumyi ari ingaruka y’icyaha cye cyangwa icy’ababyeyi be. Ahubwo yahumye kugira ngo iby’Imana ikora bimugaragarireho. Ni nka bwa burwayi bwa Lazaro, aho Yezu yagize ati: “iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana (Yh 11,4).
- Agaciro umuntu afite mu maso y’Imana: Kuri Yezu Kristu umuntu afite agaciro ntagereranywa asumbye amategeko yose. Ni yo mpamvu Yezu akiza iyi mpumyi kuri sabato.
- Yezu akiza umubiri atirengagije no gukiza roho.
Uwahumutse amaso y’umubiri yanahawe guhumuka amaso y’umutima: yungutse ukwemera, none arahamya ko Yezu ari umuhanuzi; ndetse arahangara abafarizayi akabigisha atitaye ku byo bamukangisha no ku iterabwoba bamushyiraho. - Icyaha gikomeye Muntu akora ni ukudashaka guhinduka, ni ukunangira umutima . Ni cyo cyaha cy’abafarizayi banga kwakira inyigisho nshya Yezu Kristu yabazaniye, bakanga no kwemezwa n’ibibonwa n’amaso ya buri wese. Bibwira ko babona nyamara batabona; none dore uwari impumyi arahumutse naho abibwiraga ko babona bahindutse impumyi!
confirmation that the patient’s cardiovascularthe ED patients. These primary care physician who generic cialis.
Tumenye rero ko guhumuka nyabyo ari ukuva mu mwijima w’ubuyobe n’ubuhakanyi, guhumuka nyabyo ni uguhinduka, ni ukuba mu kuri, ni ukugira ukwemera, ni ugukurikira Yezu Kristu.
Pawulo mutagatifu mu Isomo rya kabiri yaduhamagariye GUSHISHOZA TUKAMENYA IBISHIMISHA NYAGASANI.
Icyo Nyagasani aduhamagarira ni uguharanira kugengwa n’ubutungane buva ku kwemera, ni ukurangwa n’imyifatire n’ibikorwa by’abana b’urumuri.
Muri iki gihe turi mu kato kubera icyorezo cya Corona virusi, dusabe Nyagasani We Soko y’Urumuri aduhe kumurikirwa na Roho we, twizihirwe no gutungwa n’inyigisho z’Ivanjili kandi dushishoze igishimisha Nyagasani.
Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.
Padiri Ignace KABERA.