Ingingoremezo: “ Yezu uzampe ijuru». Isomo rya 1: Intumwa 1, 1-11. Zaburi 47(46), 2-3,6-7,8-9. Isomo rya 2: Efezi 1, 17-23. Ivanjili: Matayo, 28, 16-20.
Nshuti z’Imana, kuri uyu munsi mukuru wa Asensiyo: Yezu asubira mu ijuru, dufashijwe n’amasomo matagatifu, tugiye kuzirikana ku ijuru tuzicaramo na Yezu mu ngingoremezo igira iti « Yezu uzampe ijuru ». Dore ingingo 3 zigiye kudufasha kwitegura iryo juru: Igisobonuro cy’Asensiyo, Amaherezo ya muntu, aho ijuru riherereye.
Ingingo ya 1: Igisobanuro cy’Asensiyo: Igitambo cy’ibyakozwe n’intumwa gitangirira ku ijambo riduhamagara Tewofili we, ubundi twese twakagombye guhita twitaba tuti karame Nyagasani! Uyu Tewofile, ni ijambo ry’ikigereki « Theos=Dieu na philein : aimer, Theosphilos: aimé de Dieu » Theophile : inshuti y’Imana, inshuti yawe urayandikira, natwe Imana yatwandikiye itwibutsa ko n’ubwo Yezu asubiye mu ijuru ko iduhozaho ijisho. Asensiyo ni ijambo ry’ikiratini “Ascensio” by’inshinga “Ascendere”: monter: kuzamuka. Hari bamwe bakwibwira ko ubwo Yezu amaze kuzuka, iyi minsi 40 yayimaze ari nko gutembera hafi aho mu tuyira n’uduce twa Yeruzalemu ategereje kujya mu ijuru ! Oya ! Ahubwo 40 ni ijambo ry’igihebureyi « mem »: épreuve, ibigeragezo, rishobora gukoreshwa rivuga igihe gihagije cy’ibigeragezo cyangwa iherezo ry’ibigeragezo dore ko ubwikube bwawo ari umubare 8 uvuga intangiriro nshya na 5 uvuga grâce, inema; iminsi 40 ikaba ishushanya ubuzima bushya Yezu atangiye, rero harangiye igihe cya Yezu w’i Nazareti hatangiye noneho igihe gishya, igihe cya Kiliziya, Yezu ati Nimugende mwigishe amahanga yose, mubatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Ntabwo rero ari ukubara nk’umunyeshuri uva kuri rimwe akagera kuri mirongwine dore ko mu by’ukuri Pasika, Asensiyo na pentekosti ni ibihe bitatu bifatanye bikurikirana biri hamwe biganisha ku iyobera rimwe nk’uko twabizirikanye mu isomo rya kabiri « izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragaje muri Kristu igihe amuzuye mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru ya byose
• Review treatmentAntidepressants and tranquilisers cialis sales.
Ingingo ya 2 : Amaherezo ya Muntu. Ni urupfu, urubanza, umuriro cyangwa ijuru. Hari abapagani n’abahakanyi bamwe bavuniye ibiti mu matwi ngo Imana, umuriro, Ijuru ngo ntibibaho, ngo izo nyigisho ngo ni ukugira ngo amadini yibonere abayoboke no gutuma abantu batisanzura ngo banyungutire ku munezero w’isi! ngo ni ugutuma abantu batigenga. Ese koko Umuriro n’ijuru bibaho? Twize mu isomo ry’ubugenge (Phyisique) ko ikintu (corps) gishobora kugira ukuntu cyangwa uburyo butatu bwo kubamo: 3 états de la matière: ni uburyo bw’umwuka (gazeux) uburyo bw’amazi (liquide), n’uburyo bukomeye (solide); hakurya y’ubugenge (Metaphysique): hirya y’ibigaragara hari ikindi cyiciro cya 4 cyangwa uburyo bwa 4 “état spirituel: uburyo bwa roho: ibitagaragara . Birababaje hari abatemera ibitagaragara ! Umwarimu wigishaga isomo ry’imibare akaba n’umuhanga ukaze cyane ariko w’umuhakanyi, « un athée » utemera ko Imana ibaho, yinjiye mu ishuri atangira kwigisha ati: buriya rero mwa bana mwe nzi ubwenge bwinshi kandi ikintu cyose udashobora gukoraho ntikibaho, Imana ntibaho, ntibakabashuke ngo muyemere kuko ntayo wabona, ntiwayikoraho, ntiwayifata. Ibitagaragara ntibibaho! Umunyeshuri ati « please teacher » uzi ubwenge cyane! ngaho nawe kora ku bwenge bwawe ubunyereke: niba utabufashe ngo ubunyereke none aha, ubwo ubwenge bwawe ntibubaho, muri make nta bwenge ufite!! Ubwo se uri igicucu mwari!? Mwarimu areba n’isoni nyinshi abura aho arigitira amera nka wa mugabo urya ibiryo by’umwana agacakirwa n’umugore ari kubirya! Bavandimwe, muri Gatigisimu ya Kiliziya batubwira ko: Ijuru, Umuriro na Purigatori ntabwo ari ahantu (places) ahubwo ni ukuntu “états spirituels ». Mubyeyi, uwakubwira ngo fata amahoro uyanyereke, fata umujinya, nshyirira ku isahani umushiha, ubugugu, uburakari, unzanire, wabizana? Ubwenge, Amahoro, ibyishimo, umubabaro, umujinya,… ni ibyo twita “Etats d’ames” : uko roho imerewe. None se tumere nk’uriya mwarimu twemeze ko ubwo tutabona ijuru, umuriro, purigatori, abamalayika, abatagatifu, ngo ntibibaho cyangwa ngo kubera ko Imana tutayibona ngo tuyifate, ngo ntibaho!! Mu ndangakwemere ya Kiliziya Gatorika twemere ibigaragara n’ibitagaragara. Burya nibigushyikira muvandimwe ntube ucyemera Imana, uzamenye ko wapfuye; Imana iriho, kandi iri kumwe natwe. Hari aho ubwenge bwacu budashobora gushyika, hari ibiturenze cya icyiciro cya 4 giturenze, ibinyabubasha biturenze : umuriro, shitani, ijuru, Imana, abamalayika, abatagatifu abo tutarebesha amaso y’umubiri ahubwo umutima (roho), ijuru rero ririho kandi tuzarijyamo.
Ingingo ya 3 : Aho ijuru riherereye : Iyo ubajije umwana “ijuru ribahe” ahita atunga agatoki hejuru ati: ni hariya mu bicu, n’ikimenyimenyi indenge ziri kuhaca! Wamubaza uti: urifuza kuzajya mu ijuru? Ati yego ahubwo wantindiye mpera aho! Ariko wamubwira ko kujya mu ijuru bisaba kubanza gupfa akakubwira ati niba ari ibyo ba uretse mbaze nsaze, nzakumva ikindi gihe! Nyamara igisobanuro cy’ijuru ni aho Imana iri, naho umuririro: ni ahabuze Imana, ni kwa shitani. Pawulo mutagatifu aradufasha kumva neza ko ijuru atari ikirere cy’ibicu n’umuriro ko atari uw’amashanyarazi cyangwa uw’ikibiriti ahubwo uko tugomba kumererwa, tubihiwe cyangwa turyohewe; Abanyagalati 5, 19-22 ati: ibikorwa by’umubiri birigaragaza, uyu ni umuriro : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo, abakora bene ibyo ntibazajya mu ijuru; muvandimwe uko ntifuza umuriro, nawe sinawukwifuriza ahubwo nka Pawulo reka nkwifurize ijuru twese tugomba gukorera nta kujenjeka muri izi mbuto cumi n’ebyiri za Roho mutagatifu, iri ni ijuru: urukundo, ibyishimo, amahoro, ubudacogora, ubutarambirwa, ubugwaneza, urugwiro, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, ubwizige n’ubusugi. Bityo ijuru umuntu aritegura buhoro buhoro akiri hano ku isi ugenza neza; n’umuriro utegurirwa hano ku isi ugenza nabi, ubaho mu kavuyo, mu bwandavure. Niba iwanyu, mu rugo rwawe, mu mutima wawe biri gucika, huzuyeyo akavuyo, kwivumbura, kwijujuta mbese urabihiwe, nakwifuriza guhindura ubwo buryo bwo kubaho, umuriro uragatsindwa n’Imana ntukahifuze, niba bishoka utangire ushake ibyishimo, amahoro y’umutima ntutandukane n’Imana nk’uko nayo iri kumwe nawe iminsi yose. Iyibukiro rya kabiri mu mibukiro y’ikuzo : Yezu asubira mu ijuru, dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru. Yezu nanjye uzampe ijuru ! Mbifurije mwese kuzajya mu ijuru kuko nicyo twaremewe. Asensiyo nziza !
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.