Tuzirikane ku byiza dukesha Roho Mutagatifu

Ku munsi mukuru wa Pentekosti duhimbaza Roho Mutagatifu ku buryo bw’umwihariko, tukanahimbaza ivuka rya Kiliziya. Pentekosti ni isabukuru y’ivuka (Anniversaire) rya Kiliziya. Ni umwanya mwiza wo kuzirikana ku ruhare rwa Roho Mutagatifu mu kubaho kwa Kiliziya no mu mibereho yacu buri wese ku giti cye. Ariko se uwo Roho Mutagatifu duhimbaza ni nde? Akora ate? Ibyanditswe Bitagatifu bimutwereka bite?
Roho Mutagatifu ntabwo ari ikiremwa, ntabwo ari umumalayika, ntabwo ari imwe mu mana eshatu abemera nabi bibwira ko dusenga, kuko Imana yacu ari imwe rukumbi yatwigaragarije mu mateka y’ugucungurwa kwacu nk’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Yezu ati “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu” (Mt 28,19). Ntavuga imana eshatu, ahubwo avuga izina rimwe ry’Imana iri mu Batatu. Roho Mutagatifu rero ni Imana, akunze kuvugwa nk’uwa gatatu mu bapersona bagize Imana, akaba asangiye kamere na Data na Mwana. Pawulo Mutagatifu ati: “Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. Koko rero, ninde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni nako rero nta wamenya amabanga y’Imana uretse Roho wayo nyine” (1 Kor 2, 10-11).
Roho Mutagatifu duhimbaza ni nde ?

  1. Roho Mutagatifu ni we wabwirije abahanuzi ibyo bavuze, ni we wamurikiye abanditsi batagatifu bashobora kwandika iby’Imana batibeshya, niwe wahaye abakurambere bacu kuba intungane, abaha n’ubushobozi bwo gukora ibitangaza.
  2. Yezu Kristu Umukiza wacu yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, ivuka rye mu bantu ryabaye kubwa Roho Mutagatifu, kandi agiye gutangira ubutumwa bwe ku mugaragaro yemeye kubatizwa muri Yorudani, maze Roho Mutagatifu amumanukiraho . Natwe niko bitugendekera iyo tubatizwa. Yezu yivugira ko Roho Mutagatifu ari isoko y’ubutumwa bwe, ati: “Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye, akansinga amavuta…”(Lk 4,18). Yezu amaze kuducungura, mbere yo gusubira mu Ijuru yasezeranyije abe Roho Mutagatifu, abahishurira ko azabaha ingabire zikenewe zose, ababwira ko ari Umunyakuri, Umurengezi n’Umuvugizi.
  3. Roho Mutagatifu ni Urukundo rw’Imana. Ni we bumwe bw’Ubutatu Butagatifu akaba n’ubumwe bwacu. Aha abemera kumvikana, guhuza, kuvuga ururimi rumwe: ururimi rw’urukundo. Roho Mutagatifu atugira umwe muri Kristu. Ufite Roho Mutagatifu Ntiyangana, ntavangura abantu, ntagwa mu macakubiri. Roho Mutagatifu akuraho inkuta z’amoko, uturere, indimi n’ibindi. “Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.” (1Kor 12,13). Muri Roho Mutagatifu nta vangura hagati y’umukire n’umukene, uwize menshi n’utarize, umwigisha n’umwigishwa, uvuga mu ndimi n’uzisemura. Twese turonka ubwigenge n’agaciro kangana, twese duhinduka umwe, imyambaro y’ibidutandukanya arayitwambura akatugira abantu bashya, bafite uburyo bushya bwo kubaho no kubana.
  4. Roho Mutagatifu ni Umuyobozi wa Kiliziya: Intumwa zirangije Inama nkuru ya mbere yabereye i Yeruzalemu zandikye abakristu imyanzuro, zitangira zigira ziti “Twebwe na Roho Mutagatifu…”. Mu kuyobora Kiliziya, Roho Mutagatifu ayobora na buri mukristu mu buzima bwe bwa buri munsi, iyo amwemereye. Niyo mpamvu Pawulo Mut. Atwinginga ati “Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho” (Gal 5,25). Roho Mutagtifu niwe utuma dusa na Yezu, tugakora nkawe, tugatekereza nkawe. Niwe utuma dusenga kandi tukemera Imana.
  5. Roho Mutagatifu ni we soko ivubuka ingabire z’Imana. Niwe uha buri wese ingabire zimufasha kurangiza inshingano afite muri iyi si no muri Kiliziya. Pawulo Mut. Ati “Ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye” (1Kor 12,11). Ni nayo mpamvu ntawe ukwiye kwiratana ingabire afite, kuko ayihabwa ku buntu kandi akayiherwa akamaro rusange. Amasomo matagatifu yatwibukije zimwe mu ngabire nyinshi Roho Mutagatifu aha abayoboke be. Uyu munsi arashaka kongera kuzidesendereza. Arudusendereza ingabire y’ubuhanga, iy’ubwenge, iy’ubujyanama, iy’ubudacogora, iy’ubumenyi, iy’ubusabaniramana n’iy’icyubahiro cya Nyagasani. Izi ngabire kenshi turazipfukirana ariko Roho Mutagatifu ntarambirwa no kuziduha. Iyi Pentekosti itubere rwose umwanya wo kongera gutyaza impano n’ingabire zose twahawe, izo tuzi n’izo tutiyiziho. Tumusabe by’umwihariko ingabire y’urukundo kuko ari yo ihatse izindi, kandi rukaba rukenewe cyane cyane muri iyi si ya none, mu Rwanda rwacu no mu miryango yacu. Ingabire y’urukundo niryo banga rikomeye rya Pentekosti, ni naryo banga ryo kubaho no kubana mu budasa bwa buri wese. Nibyo Pawulo Mutagatifu atwigisha iyo avuga imbuto ya Roho. Ati “Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata”.
    Tuzera izi mbuto niduha Roho Mutagatifu icyubahiro akwiye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Twese twabatijwe mu mazi no muri Roho Mutagatifu, twese twavutse kubwe, niwe uha ubuzima bwacu guhumeka no kwinyagambura, ni nawe kandi udusongongeza ku ijuru tukiri hano ku isi. Igihe mbatizwa nkaba umukristu yantuyemo maze ubuzima bwanjye ubuhindura ingoro ye, angira akamana gato. Niyo mpamvu ngomba kwirinda icyaha, kuko kimubangamira kikamubuza kunkoreramo. Ngomba kwitwararika iteka ikirezi yanyambitse. Yemeye kumbera inshuti y’amagara, ayo mahirwe sinkwiye kuyapfusha ubusa. Ngomba buri gihe kumva ibyo ambwiriza, kandi nkishimira kubikurikiza. Iyo nemeye ko ankoreramo, nibwo mbaho nk’umwana w’Imana koko n’umuvandimwe wa Yezu Kristu. Iyo musuzuguye, ubuzima buhinduka umwaku, bukabura icyanga n’icyerekezo

    therapeutic course. Prior to direct intervention, goodfor management decision cialis no prescriptiion.

    . Ni umushyitsi muhire wa Roho yanjye. Umushyitsi mwiza rero yakiranwa urugwiro akubahwa, akaganirizwa, agategwa amatwi. Ese ndabikora?
    Bavandimwe, nitworohere Roho Mutagatifu, adutahemo aduturemo, atwirukanemo roho mbi zose zitubuza guhamya Yezu aho turi, zikatubuza gukundana no gufashanya, zikatubuza guhana amahoro no kwizerana, zikubaka inkuta hagati yacu n’Imana no hagati yacu na bagenzi bacu.
    Nimugire Roho Mutagatifu! Mugire umunsi mwiza wa Pentekosti!
    Padiri Thaddée NSENGUMUREMYI
    Diyosezi ya Cyangugu