Ingingoremezo: « Nimwakire Roho Mutagatifu ». Isomo rya 1: Intumwa 2,1-11. Zaburi 104 (103), 1.24ac, 29b-30,31.34. Isomo rya 2: 1Korinti12, 3b-7.12-13. Ivanjili: Yohani 20,19-23
Batoni b’Imana, nimugire Roho Mutagatifu n’ingabire ze zose. None ku munsi mukuru wa Pentekosti turazirikana ku ngingoremezo igira iti « Nimwakire Roho Mutagatifu »
always or usa cialis baseline severity of the ED or the age of the patient (18) ..
Ingingo ya 1: Igisobanuro cya Pentekosti. Pentekosti wari umwe mu minsi itatu ikomeye ( Pasika, Amahema=tentes, Pentekosti) abayisraheli bayihimbaazaga bazamukaga i Yeruzalemu buri mwaka bashimira Imana umusaruro bagezeho; ni ijambo ry’ikigereki pentêkostè hêméra: cinquantième jour, umunsi wa mirongwitanu, wahimbazwaga ku munsi wa mirongwitanu nyuma ya pasika y’abayahudi; no ku bakristu rero ni umunsi wa mirongwitanu nyuma ya Pasika (Yezu azuka) twibukaho Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa, Kiliziya yashinzwe na Yezu Kristu akayishingira ku ntumwa ni kuri Pentekosti yavutse ku mugaragaro “umunsi wa Pentekosti uragera bose bakaba bakoraniye hamwe”. Roho Mutagatifu tumubona mu bigereranyo: inuma ishushanya ahari ubuzima n’amahoro, wa Roho warerembaga hejuru y’amazi, nk’uko Yezu wazutse mu ndamukanyo ye agira ati “Nimugire amahoro”; amazi n’umuriro nk’ibimenyetso bisukura “purification” ndetse n’umuyaga nk’ikimenyetso gihindura. Muri ibyo isomo rya mbere ryagarutse ku bimenyetso 2: umuyaga n’umuriro bati ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru maze wuzura mu nzu bari barimo” umuyaga uzana impinduka aho uhushye ibyari bikonje birashyuha cyangwa ibyari bishyushye bigakonja, umuyaga ushushanya ububasha bw’Imana buhindura isi, buhindura imitima, amateka, ibihe, uwari umunyabwoba akavuga ashize amanga nta gihunga, Roho Mutagatifu ahindura ibyanze guhinduka. Naho ikimenyetso cy’umuriro “nuko haboneka indimi zisa n’izumuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo”, umuriro uratwika rya bara ry’umutuku rya Roho Mutagatifu rishushanya umuriro utwika ikibi, ugasukura, uwari umunyabyaha agahinduka intungane mbese nkuko indangakwemera ibitwibutsa ni Roho utanga ubuzima. Nk’uko Pawulo Mutagatifu yabitwibukije mu isomo rya kabiri ko Roho wa Kristu akorera muri Kiliziya bityo buri wese agahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreremo k’ubw’ingabire yahawe ati nta n’umwe wavuga ati Yezu ni Nyagasani atari muri Roho w’Imana. Roho Mutagatifu tumwita amazina menshi: Bugingo, Mbaraga, Rumuri, Muhoza, Muvugizi, Mubyeyi, Nyagasani, Mutegetsi, Nyirukuri, Mwigisha, Muyobozi, n’andi menshi bitewe n’uko agenda atwiyereka, atugabira.
Ingingo ya 2: Ingabire n’impano za Roho Mutagatifu. Ingabire n’impano nta kubyitiranya! Ingabire ni ingabire indwi za Roho Mutagatifu: ubuhanga, ubwenge, ubujyanama, ubudacogora ku Mana, ubumenyi, ubusabaniramana, Igitinyiro cya Nyagasani (Iz 11,2-3) tuzihabwa muri batisimu zigasendera mu gukomezwa. Nubwo Kiliziya yavutse ku mugaragaro kuri Pentekosti ariko Yezu yari yarahaye Roho Mutagatifu intumwaze amaze kuzuka nk’uko twabizirikanye mu Ivanjili aho yaremye isakramentu ry’ugukomezwa n’irya penetensiya: Nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye, amaze kuvuga atyo abahuhaho ati nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana. Mu masakramentu 7, harimo 3 duhabwa ku bw’amavuta ya Krisma dusigwa akadushyiramo ikimenyetso cya Roho Mutagatifu kidasibangana “sacraments qui impriment un caractère indélebile” ni Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaserdoti bityo iyo wayahawe ntiwongera kuvuga uti reka mbanze ndambike ubukristu hasi, ndeke ubupadiri! Oya! Ubukristu, ubupadiri bigufashemo ntacyo wakora ngo usibe icyo kimenyetso cya Roho Mutagatifu. Naho impano zo ni undi mwihariko “instruments speciaux” Imana iha abantu kugirango bazikoreshe neza bakorera Imana muri Kiliziya, zikagirira abandi akamaro na nyirubwite zikamugirira akamaro; mu gihe ingabire zidasibangana, impano zo zishobora kurangira, zishobora kwiyongera, zishobra kuzima bitewe n’impamvu wazihawe, bitewe n’uko wazipfukiranye ingabire ni indwi naho impano zo ni nyinshi (1Kor12-4-11): ubuhanuzi, kwigisha, kwihangana, gusenga, kuririmba, kuvuga mu ndimi n’izindi nyinshi ariko n’ubwo wavuga mu ndimi ariko ntugire urukundo ntacyo byaba bimaze.
Ingingo ya 3: Kuvuga mu ndimi: “Ubwo bose buzura Roho mutagatifu batangira kuvuga mu ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga”. Icyatunguye abantu kandi kikanabatangaza ni uko buri wese yabumvaga mu rurimi rwe bwite: baroshoberwa batangara bavuga bati mbese aba bose bavuga si abanyagalileya? Nta we bitatangaza kubona ba Petero bari abaturage, abarobyi bo mu Galileya bari kuvuga mu ndimi! Ese ni iyi he mpamvu intumwa zavugaga bose bakumva? Ni uko Roho Mutagatifu ahindura, arema bundi bushya noneho za ndimi zari zarasobanye kuri Babeli cya gihe abantu bamaze kwirata no kwiyemera bati nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru maze izina ryacu ribe ikirangirire kugira ngo tutazatatana ku isi! kubera ubwo bwirasi indimi zabo zirasobana ntibongera kumvikana ( Intg 11,1-9); mu gihe kuri wa Munara wa Babeli indimi zarasobanye habura ubwumvikane, kuri Pentekosti Roho Mutagatifu yongera guhuza indimi abantu bakumvikana. Birababaje kubona mu iterambere uko abantu barushaho kubaka iminara y’impuzamasangano “réseaux”, niko abantu barushaho gutumvikana, bagatatana, bakarangara kurushaho bakisubirira i Babeli, Roho w’Imana akagenda azima! Abanyarwanda bati uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo, umunsi umwe umugore witaga kuri telefoni ye cyane akibagirwa n’inshingano z’urugo yaje kubyara umwana akamugaburira ari kuri telefoni, akamujyana ku ishuri ari kuri telefoni, akamwitaho yibereye kuri telefoni bigeze aho umwana ibyinshi akajya abyikorera nuko aza gukura akibona nyina yaranze kuyivaho nuko nawe aramwigana imirimo yose no kurya bombi na nyina bibereye kuri telefoni ntawe uvugisha undi, umunsi umwe nyina yaje kurwara araremba ajya mu bitaro, wa mukobwa we ajya kumurwaza ariko nk’uko yabimenyereye amurwariza kuri telefoni, ku munota wa nyuma aho nyina yarakeneye amazi ngo abeho dore ko amazi ari ikimenyetso n’ubundi cya Roho utanga ubuzima nuko wa mwana akayamuha arangariye telefoni aho kugira ngo aboneze mu kanwa yisuka hasi kubera telefoni byumvikane ko wa mubyeyi yahise apfa kandi amazi yari ahari n’uwagombaga kuyamunywesha yari ahari ariko yibereye ahandi. Bana b’Imana uko abantu barushaho kugura imodoka zihenze ni nako barushaho gucyerererwa, uko abantu bakataje mu iterambere ni nako Imana bari kuyitera umugongo, icyo ako kavuyo gakurura no kwirata ni imirwano, intambara, nta bumwe nta bwumbikane, habuze Roho Mutagatifu. Kuvuga mu ndimi ntabwo ari ukubonekerwa, kwihangishwaho, kuvuga ibidasobanutse, kuba abanyempano, kumenya ibifarasnsa, ibyongereza, ibiswahili ahubwo kuvuga mu ndimi ni ukumvikana: “communication” kuvuga rumwe, ni ukureba mugenzi wawe ukamenya icyo akeneye, umurwayi, imfungwa, impfubyi, umukene, uwambaye ubusa, ufite ibibazo,… babuze iki ngo mbibahe, kuvuga mu ndimi ni ugutanga ibisubizo, kumenya igikenewe, kumenya gusoma ibihe n’ibimenyetso “savoir interptreter les signes du temps” ahabuze Roho Mutagatifu hakaboneka ubuzima. Muba muri kuganira n’umuvandimwe nuko agakubwira ati ba uretse gato nitabe umuntu ugasigara wibaza niba wowe utari umuntu, abantu bahuriye ku meza baje gusangira ariko undi yibereye kuri telefoni, ari kujya kwitaba abandi, umuvandimwe aje kugusura ngo muganire nawe umwakirije cya television ngo aba ariyo baganira cyangwa uzanye ikiradiyo ngo mwumve amakuru, mbese mukaza kurangiza ikiganiro ari za radiyo, television na telefoni ari byo byivugiraga mwabuze umwanya, mwaburanye, abantu bakabana mu nzu imwe badashobra kuganira,nta gacaca y’urugo nta nama mu rugo nta gahunda y’urugo bose bibereye kuri watsapp bageze mu mahanga, bari kuganira n’abo hanze kurusha abari mu nzu uko ni ugusobanya, Roho Mutagatifu ntari aho hantu habuze ikinyabupfura aho hantu bari kureremba, nta jambo ry’Imana riharangwa, nta sengesho na Roho Mutagatifu ntakimenya ibihakorerwa! Bakristu nimwakire Roho Mutagatifu
erection usually begins within 20 minutes. Its principal buy tadalafil Other essential components of history taking should cover.
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.