Ubwo isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Corona virusi (Covid-19), u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira icyo cyorezo hafatwa ingamba zirimo gusaba ko abantu baguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryayo. Abantu benshi bari batunzwe no gukora akazi k’umunsi ku munsi (bita Nyakabyizi) bagize ibibazo by’imibereho. Mu bagizweho ingaruka zikomeye harimo abakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto bazwi ku izina ry’Abamotari.
Caritas ya Diyosezi Cyangugu, nk’ishami rya Diyosezi rishinzwe ubutabazi, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2020, muri stade y’Akarere ka Rusizi, yagobotse imiryango 60 y’Abamotari . Inkunga yahawe buri muryango yahawe buri muntu yari igizwe n’ibiro 10 by’ umuceri, ibiro 10 by’ ibishyimbo, Litiro ebyiri z’amavuta,amasabune n’imfashanyigisho nto yanditse iriho amabwiriza yo kwirindinda Korona virusi. Ibyatanzwe byose bifite agaciro k’ibihumbi maganacyenda na mirongo icyenda na bitandatu (996000frw).
Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, Padiri Théogène NGOBOKA Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu hamwre n’Umunyamabanga-nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Vincent de Paul NSENGIYUMVA bashishikarije abamotari kwirinda no kurinda abandi baba imiryango yabo ndetse n’abo bahura n’abo cyane cyane mugihe bazaba basubukuye akazi kabo cyane ko kabahuza n’abantu benshi
During natural erection, nitric oxide (NO) is released and this triggers the synthesis of cGMP which, in turn, relaxes the corpora cavernosa (a key point in the erection process).recommendations. tadalafil online.
Iki gikorwa cy’ubutabazi cyaje cyiyongera ku bindi Caritas yakorewe mu maparuwasi icumi (10) kuri cumi n’ikenda (19) agize Diyosezi ya Cyangugu.
Ibi bikorwa byose bikorwa hubahirizwa amabwiriza atangwa n’inzego z’ubizima yo kwirinda kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya Korana virus.
Caritas ikomeje gushimira abakristu bayitangira ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza, bayitera inkunga mu gukora ibikorwa by’ubutabazi.
Désire NTIRUSHWAMABOKO