Ingingoremezo: « Dore umugati w’ubugingo ».Isomo rya 1: Ivugururamategeko 8,2-3.14b-16a. Zaburi 147, 12-13,14-15, 19-20. Isomo rya 2: 1Korinti10, 16-17. Ivanjili: Yohani 6,51-58
Bana b’Imana, Dore umugati w’ubugingo! None kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu. Uyu munsi witwa “Fête-Dieu, Imana yakoze ibirori. Nk’uko tubimenyereye no muyindi minsi mikuru isanzwe mu bukwe dutondagura inshinga ebyiri “kurya no kunywa” n’Imana nayo kugira ngo yuzurane n’abantu mu munsi mukuru yegera abantu igira ngo ibakize, igakoresha izo nshinga mu bimenyetso by’ifunguro ry’umubiri:Umugati na Divayi kugira ngo yerekeze imitima y’abantu ku ifunguro rya roho umubiri n’amaraso bya Kristu. Ngiyi Misa duhimbaza ishushanya ibirori Imana idukorera hano ku isi bitwerekeza ku birori by’ijuru. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika itwibutsa ko Ukaristiya ari isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose n’umubiri we n’amaraso ye mu bimenyetso by’umugati na Divayi akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Aya magambo 3 : igitambo, ifunguro n’inshuti arakomeye nk’aturangira umugati w’ubugingo tugiye kuyazirikanaho mu nshinga 3: Kugaburira, Gusangira no Gushimira.
Inshinga ya 1: Kugaburira: Yezu yitanzeho igitambo ngo aducungure ubwo yaremye Ukaristiya kuwa kane mutagatifu araye ari budupfire ubwo yavugaga ati iki ni umubiri wanjye iki ni amaraso yanjye ; hari ubwoko 4 bw’ifunguro ryari risanzwe rikoreshwa mu bayisraheli bwagenuraga Ukaristiya: Manu, ifi, umugati na Divayi. 1°Manu Imana yagaburiye abayisraheli nk’uko twabizirikanye mu isomo rya mbere ari byo Musa ari kwibutsa abayisraheli ati Uhoraho yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara maze akugaburira Manu wari utazi n’abasokuruza bawe batigeze bamenya ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho. 2°Ifi: “Muri icyo gihe Yezu amaze kugaburira imbaga imigati itanu n’amafi abiri aravuga ati nijye mugati muzima wamanutse mu ijuru” Abakristu ba mbere bakunze gukoresha hagati yabo ifunguro ry’umugati n’ifi, bigana ahavugwa mu mavanjili (Yh 21, 1-14). Umunsi umwe baje kurabukwa ko ijambo ry’ikigereki “IKhThUS”: Ictus (poisson, ifi) ritanga inyuguti zitangira z’interuro: “Iesous Khristos Theou Uios Soter”: Jesus Christ, Fils de Dieu, Sauveur: Yezu Kristu, Umwana w’Imana, Umucunguzi
activities e.g. walking one mile on the level in 20 cialis online equally.
Inshinga ya 2: Gusangira: Yezu witanga kubera urukundo akihindura ifunguro agira ngo natwe abasangira twunge ubumwe. Kimwe mu bibangamira ubumwe mu gusangira ni umururumba, kugaya, ngo ibiryo ni bike, simpaga! Nibwo usanga ingayi ziri kwijujuta, wa mugani ukabuzurizwaho ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo. Umwana ugira umururumba ngo simpaga ni bike, iyo yumvise mugenzi we uje amugana aho gusangira nawe atangira kubihisha hari na benshi uzasanga mu bukwe bari kwihereza byinshi bagacura abandi kubera ifemba nyamara imfura ni iyo musangira ntigucure nibwo uzasanga wa mwana utahaze wagize umururumba arasuzugura ababyeyi ari kwitwara nabi kuri bagenzi be no ku babyeyi
approach to its assessment and treatment. This consensus buy tadalafil 5 mmHg in diastolic blood pressure..
Inshinga 3: Gushimira: Usibye imbwa ushobora kurangiza kugaburira igahita ikandagira isahani ariko umwana warezwe neza iyo umubyeyi arangije kumugaburira aramushimira ati murakoze, hari abantu badashimira, gushimira ni ngombwa mu buzima. Iri jambo murakoze ni cya gihe twahawe Yezu tukagaruka kumushimira. Ubundi Ukaristiya bivuga gushimira. Habaho Hositiya cya kimenyetso cy’umugati kiri muri sakristiya dutegura mu Misa naho Ukaristiya Eucharistia (mu kigereki) : action de grâce: gushimira, yahindutse Yezu (muri Consécration) iri kuri Altari no muri Tabernakolo. Misa rero nk’ibirori yitwa na none Igitambo cy’Ukaristiya, icyo gikorwa cyo gushimira Imana twumva ijambo ryayo, tugatura Igitambo cy’Ukaristiya, tugasangira umubiri n’amaraso bya Kristu, iyo duhawe umugisha usoza ngo tujye mu butumwa ni ukujya gusangiza abandi ibyiza Yezu yadukoreye, ariko nk’inshuti yacu magara twagiranye igihango twongera kugaruka tukamushimira muri rya sengesho ryo “gushengerera adoration” niho twongera kugaragariza Yezu ubucuti bwacu nka ya mvugo igira iti umwana utaganiriye na Se ntamenya ibyo Sekuru yasize avuze. Mu gihe gisanzwe corona itaratudurumbanya hari abakristu baherukaga mu Kiliziya ku cyumweru abandi bakanaza ku cyumweru kubera itegeko ngo abandi batabareba nabi, abandi bakajya gusenga ari uko babyibukijwe, muvandimwe niba nta mwanya w’umwihariko wawe ku giti cyawe ugenera Yezu ngo ugaruka muganire mwembi mwenyine nta bucuti buri aho, biragoye ko wasobanukirwa n’Ukaristiya, biragoye ko watera imbere mu bukristu niba nta mubano wihariye ugirana na Yezu aribyo mutagatifu Yohani Mariya Vianney yavugaga ati Yezu ari muri Ukaristiya ndamureba nawe akandeba kuko mba nizeye ko ahari. Nawe muntu utemera ko Yezu ari muri Ukaristiya, hagomba imyitozo impande zose, uba umucuzi uri gucura “c’est en forgeant qu’on devient forgéron” kandi ngo “on ne comprend la liturgie qu’en y prenant part” wumva neza iby’Imana, Misa, Ukaristiya ujya mu Misa, usenga, ushengerera. Mukristu rero ntucike intege n’ubwo waba utarasobanukirwa komeza uko ukora iyo myitozo myinshi yo gusenga uyihate,Yezu arakureba, Yezu arahari, Yezu arakuruzi, Yezu igitambo, Yezu funguro, Yezu nshuti yacu aradukunda yifuza kugumana natwe. Yezu m’Ukaristiya, Uragasingizwa ! Icyumweru cyiza !
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.