Mu nshingano zikomeye za Kiliziya, uburere ni ingirakamaro. Kurera umwana neza rero bigomba kujyana no kugaragaza ko umwitayeho ukaba wamukorera umunsi mukuru cyane cyane uwo yakwibonamo kurusha iyindi kandi ukagira icyo umusigira mu buzima bwe bwose, cyane cyane mu mikurire n’imibereho ye mu buzima bwa roho n’ubw’umubiri. Muri uyu mwaka wa 2016, habayeho igikorwa ngarukamwaka cyo kwifuriza abana bose umunsi mukuru wa Noheli. Muri paruwasi ya Yove, yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’ijuru n’isi, Noheli y’abana yizihijwe kuwa 29 ukuboza 2016, aho hitabiriye abana 843.
Noheli itwibutsa ivuka rya Yezu kristu umwana w’Imana waje mu bantu kubana nabo kubera urukundo Imana idahwema kutugirira
. Yezu Kristu yaje mu isi kugira ngo adukure ku ngoyi ya sekibi. Ni urukundo rero rugomba kugaragarira bose cyane cyane by’umwihariko abana bato kuko bagombye kumwibonamo cyane. Na We ubwe yaragize ati: “Nimureke abana bansange kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nkabo” ( Lk 18,16)
EMEA 2005 Sildenafil potentiated the hypotensive effects of sublingual and intravenous glyceryl trinitrate; therefore its concomitant administration with nitric oxide donors (such as amyl nitrite) or nitrates in any form has been contraindicated in the SPC.43The treatment selected by a patient, will be influenced not cialis for sale.
. Uwo munsi mukuru rero waranzwe n’ibintu bitandukanye: inyigisho isusurutsa abana, Igitambo cya misa, imikino n’imyidagaduro tutaretse n’ubusabane bwa Noheli kuko na yo icyo itwigisha harimo n’umuco mwiza wo gusangira ibyo dufite kuko Imana yo ubwayo yemeye gusangira natwe kamere muntu ntacyo itwitandukanijeho uretse icyaha.
Igitambo cya misa
Igitambo cya misa cyatangiye 10h00 kiyobowe na Padiri mukuru wa paruwasi. Mu nyigisho hagarutswe ku iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo. Yezu Kristu yavukiye mu muryango nk’abandi bana bose, akura yumvira kandi yubaha Imana n’ababyeyi kimwe n’abandi bantu bose bakunda Imana. Si umuryango ukize by’agatangaza yavukiyemo ni mu bakene kugira ngo bose bamwibonemo kuko n’aba mbere bamwakiriye baje ku mureba ni abashumba basize amatungo bari baragiye ku gasozi. Abana rero nabo basabwe kumufatiraho urugero: bagakunda gusenga, bakubaha ababyeyi, bakubahana hagati yabo ndetse bakanubaha abantu bose. Liturujiya y’uwo munsi yakozwe n’abana: gusoma , guhereza, kuririmba no gutarama
Smokingvariety of methods. Many patients and health care providers cialis sales.
. Byari ibyishimo byinshi kuri bo kandi bigatanga icyizere cyiza cya Kiliziya y’ejo hazaza.
Imyidagaduro
Nyuma y’igitambo cya Misa abana baridagaduye mu mbyino no mu mikino inyuranye
. Insanganyamatsiko yagiraga iti “ Bana duharanire kuba abanyampuhwe kuko natwe tuzazigirirwa”.
Gusangira Noheli
Nyuma yo kwidagadura abana bifurizanyije Noheli Nziza basangira amafunguro yari yabonetse mu bushobozi bwa paruwasi n’abagiraneza bifuje kubaha noheli tutibagiwe n’ababyeyi bagize uruhare mu kubategurira amafunguro. umunsi mukuru wa noheli y’abana wasozwe n’igikorwa gikomeye cyo korozanya amatungo magufi aho abana 25 borojwe inkoko kugira ngo nabo bazoroze abandi kandi zizabafashe kwikenura.