Paruwasi Katedrali ya Cyangugu yatanze inkunga y’ihene 100 mu gufasha abatishoboye kwiteza imbere.


Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/11/2014, Paruwasi Katedrale ya Cyangugu yatanze inkunga y’ihene 100 ku miryango y’abatishobye mu rwego rwo kubafasha kwifasha ku buryo burambye. Iyi nkunga yatanze n’abagiraneza bo muri paruwasi ya Torino mu butariyani bakaba inshuti za Paruwasi Katedrali ya Cyangugu.

    IMG_20141115_095118

Nk’uko byatangajwe na Padiri Ignace KABERA, Padiri mukuru wa paruwasi katedrali ya Cyangugu, bahisemo gutanga imfashanyo y’amatungo magufu nka kimwe mu bisubizo birambye bashakira abatishoboye basanzwe bafashwa na paruwasi

in the erection pathway, an arterial disorder, as in cialis online • There is no evidence that currently licensed.

. Abahawe izi hene ni bamwe mu batishoboye paruwasi isanzwe ifasha mu bwisungane mu kwivuza, ikigamijwe akaba ari ukubongerera ubushobozi no kubafasha kwikenura bahereye kuri aya matungo bagenewe. Ibi kandi si inzozi, kuko umwe mu bafashijwe muri iyi gahunda mu myaka 2 ishize yavuze ko ubu afite ihene 4 ziva ku ihene 1 yahawe na paruwasi, akaba ashobora kwibeshaho n’umuryango we.

IMG_20141115_090836

Kimwe n’abandi bahawe aya matungo, Mukanyangezi Marthe utuye muri centrale ya Munyove, yashimye cyane, ababahaye inkunga ndetse anashimangira ko ari amahirwe babonye azabafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere

questionnaire is as follows (see Table I) (7,8)Given the reduced clearance of sildenafil when coadministered with HIV protease inhibitors, a starting dose of sildenafil 25mg should be considered. cialis for sale.

. N’ibyishimo byinshi yagize ati “Najyaga numva ibitangaza bya Yezu Kristu muri Bibiliya ariko noneho ndabyiboneye, nta gatungo nagiraga ndatekerezo ko iyi hene mpawe nzayifata neza ku buryo mu gihe kitarambiranye izamfasha nkagera ku rwego rwo kwigurira n’inka ya kijyambera”.

IMG_20141115_093320
Nk’uko bikunze kuvugwa ko “Aho guha umuntu ifi wamwigisha kuyirobera”, Padiri Ignace KABERA yakomeje asobanura ko gutanga aya matungo ari imwe muri gahunda zo gufasha abakristu kwishakamo ibisubizo, by’umwihariko gufasha abatishoboye kuva mu bukene mu buryo burambye. Mu rwego rwo gukomeza gufashanya aba bahawe aya matungo biyemeje ko nabo bazoroza abandi nk’ikimenyetso cyo gushimira ababateye inkunga
. Ibi akaba ari na bimwe mu byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi banyuranye bari muri iki gikorwa barimo Mgr Prudence RUDASINGWA, Igisonga cy’Umwepiskopi na Padiri Jean Robert RUBAYITA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu.

IMG_20141115_095259IMG_20141115_094443
Padiri Lolli VINCENZO ubwo yaganiraga n’abagenewe aya matungo, yavuze ko abakristu ba Paruwasi ya Torino bakusanyije iyi nkunga mu rwego rwo gufasha abatishoboye bo muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu babifuriza imibereho myiza kuri buri wese. Izi hene bazitanze nk’ikimenyetso cy’ubucuri n’ubuvandimwe bafitanye n’abatuye paruwasi ya Cyangugu
. Yashimiye Abasaserdoti bagize uruhare muri ibi bikorwa, akaba yarifuje ko umubano ku mpande zombie wakomereza no mu bindi bikorwa by’iterambere.

IMG_20141115_100934IMG_20141115_094038

Paruwasi Katedrali, ni imwe muri paruwasi 14 zigize Diyosezi ya Cyangugu. Usibye iyi nkunga y’amatungo magufi, iyi Paruwasi ibifashjwemo n’abafatanyabikorwa banyuranye ifasha abatishoboye kwiteza imbere mu bikorwa birimo: gufasha mu bwisungane mu kwivuza ku bantu basaga 1000, amatsinda arenga 3 y’ababana n’ubwandu bwa SIDA akora ibikorwa byo kwizigama no kugurizanya, gufasha abana b’imfubyi kwiga amshuri asanzwe n’ay’imyuga, kubakira abatishoboye n’ibindi, muri rusange ikigamijwe ni ugufasha buri wese kugera ku rwego rwo kwifasha kandi ku buryo burambye.

IMG_20141115_090054