Inyigisho y’Icyumweru cya 33


AMASOMO:

Pr 31, 10-13.19-20.30-31;

Ps 127; 1

Th 5, 1-6;

Mt 25, 14-30
.
Tugeze ku cyumweru cya 33 gisanzwe cy’umwaka wa liturigiya. Harabura icyumweru kimwe gusa ngo dusoze umwaka wa liturigija, kuko ugira ibyumweru 34. Uko tugenda tugana ku mpera yawo, ni ko amasomo matagakifu agenda atwibutsa kuzirikana ku bijyanye n’iminsi ya nyuma, n’amaherezo y’ubuzima bwa Muntu, cyane cyane ku bemera, abakiristu. Ibyo dusabwa ni byinshi ariko icy’ingenzi ni ‘kuba maso’. Ku cyumweru cyashize, ubwo twazirikanaga ku mugani w’abakobwa cumi, ivanjili yasoje dusabwa guhora turi maso kuko tutazi umunsi n’isaha by’ukuza kwa Nyagasani. Nyamara ariko ntibatubwiye uko tugomba kuba maso. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru abidusobanurira ku buryo bwihariye.

Kuba maso bivuga iki?
Mu gusubiza iki kibazo hari uwahita agira ati kuba maso ni ukutigera ugoheka, kudasinzira na gato. Undi ati ni ukugira amaso mazima, yayandi atigeze arwara namba; yayandi atigeze akenera ibiyunganira nk’indorerwamo cyangwa amataratara, nk’uko bamwe babivuga. Hari n’uwagira ati kuba maso ni ukugira amaso manini! Oya. Simpamya ko aribyo Yezu adukangurira mu masomo Liturgiya itugezaho muri iyi minsi. Uwashishoza neza yasanga Yezu arimo gushimangira ibyo umunyarwanda yivugiye ati: « Gukanura (amaso) cyane siko kubona! » None kuba maso Yezu adusaba kwaba ari ugukora iki ?

Nubwo bigoye guhita ubona igisobanuro cy’iyi mvugo, kuba maso Ivanjili idusaba birenze ibyo gukanura, kureba muri rusange. Kandi igisubizo kiri mu nyigisho ya Yezu mu mugani yaduciriye uyu munsi. Ni kokoYezu yaduhaye igisubizo ubwo yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze akabacira umugani w’amatalenta twese tuzi neza. Yagize ati: « Iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. Umwe amuha amatelenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye maze aragenda. Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha maze yunguka andi atanu. Uwari wahawe abiri nawe yunguka andi abiri. N’aho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja (…) ». Twumvise ko igihe shebuja ahindukiriye, yagororeye abakoresheje neza amatalenta yabo, naho wa mugaragu mubi kandi w’imburamumaro wahisemo gutaba italenta ye akajugunywa hanze aho azahora arira kandi agahekenya amenyo. Muti none se gucuruza no kuba maso bihuriye he?
Bakristu bavandimwe, buri wese atekereje neza ku by’uyu mugani yatahura igisubizo kuri cya kibazo twibazaga ku bijyanye no kuba maso. Kuba maso ni ukumenya ko Imana yaturemye idushyira hano ku isi kuko idufiteho umugambi
. Bityo rero tugasabwa kumenya gukoresha neza ingabire (amatalenta) cyangwa ubushobozi n’imbaraga Imana yaduhaye; tukabikoresha kandi duharanira ingoma y’ijuru. Mutagatifu Agusitini niwe wagize ati: « Imana yaturemye itatubajije, nyamara ntizadukiza tutabigizemo uruhare, tutayifashije ». Ni koko kuba maso turindiriye amaza ya Nyagasani si ugushyira amaboko mu mifuka tukituriza ngo aha isi igiye gushira, maze tukabaho twidamarariye. Ni nabyo umunyarwanda yabonye kare aho yagiraga ati : « Amaboko yicaye ubusa, nyamunsi (shitani) iyashakira imirimo!» Kuba maso rero dusabwa ni ugukora ugushaka kw’Imana, iyo bitabaye ibyo shitani iratuyobya tukazibona mu marira y’urupfu rw’iteka.

Ubundi ntibisanzwe ko umuntu ugiye mu rugendo rwa kure, asigira imitungo ye abakozi cyangwa abagaragu. Tumenyereyeko imitungo iragizwa abana, abantu bo mu muryango ba hafi, cyangwa se inshuti magara ntunsige

Effects on platelet function: Sildenafil had no effect per se on platelet aggregation induced by a range of aggregatory agents, but consistent with inhibition of PDE5, sildenafil potentiated the antiaggregatory and disaggregatory actions of SNP both in vitro and ex vivo. cialis online events that are regulated by corporal smooth muscle.

. Uriya muntu we rero yahisemo kuyisigira abagaragu be. Ntasanzwe. Buriya umuntu arebye neza yasanga ari Imana, kuko n’ubundi ibitekerezo byayo si byo byacu, n’imigenzereze yayo ikaba itandukanye cyane n’iyacu abantu. Imana iradukunda ku buryo itadufata nk’abagaragu bayo, ahubwo idufata nk’abana bayo. Itugabira byose nta kiguzi. Yaduhaye ubuzima, urubyaro, imitungo, imirimo, n’ibindi byose dutunze. Nyamara igishuko gikomeye Muntu w’ibihe byose ahora agwamo, ni ukugaya Imana, ni ukutiyakira uko ari, ni ukwibwira ko ntacyo Imana yamuhaye, ko yamukuye mu bandi, mbese ni kiriya gishuko cy’uriya muntu wari wahawe italenta imwe agahitamo kujya kuyitaba mu gitaka… Nyamara italenta imwe cyari ikintu gikomenye cyane: Buriya ngo italenta imwe yanganaga n’ibiro 41 by’amabuye y’agaciro nka zahabu. Ibyo biro 41 byabaga bifite agaciro k’amadenari (ifaranga ryo muri icyo gihe) ibihumbi bitandatu (6000). Kandi twibukeko umubyizi w’umuntu wari idenari imwe ku munsi. Bityo italenta imwe yari ifite agaciro k’igihembo cy’imibyizi ibihumbi bitandatu. Ugabanyije mu myaka, italenta imwe yanganaga n’igihembo cy’imyaka 25 umuntu ari mu kazi. Nyamara uriya mugaragu we, afata ibyo byose akuba na zeru, abitaba mu gitaka ngo ni bike. Ngo koko imboga zibona abana! Kandi tunazirikane ko bariya bantu uko ari batatu, buri wese yari yagiye ahabwa ku rugero rwe, bishatse kuvuga ko ntawari wahawe ibisumbije ibya mugenzi we.

Bakristu bavandimwe, ese jyewe aho sinaba njya ngaya Imana ko ntacyo yampaye ? ko itampaye akazi nk’abandi ? ko abandi aribo babyaye neza ? ko abandi aribo bahinga bakeza ? ko aribo bacuruza bakunguka naho jye ndangura mpenzwe ngacuruca mpomba ? ko jyewe nta kintu kiza namba Imana yampaye ? Ibi ni ugutera Imana urubwa no kuyikora mu jisho. Kimwe n’uriya mugaragu mubi, ibyacu bijya kumera nk’ibya wa mugabo w’umukene nigeze kubabwira. Rimwe ngo ‘‘umugabo w’umukene wari uri kwigendera ahura n’umwami, n’uko umwami aramubaza ati urumva ari iki nakumarira? Undi ariyumvira, ati nanjye unyoroje agaka, kakazajya kampa agafumbire, nkakamira abana, ati nazakwitura, nazajya nkwirahira. Undi arakamuha. Akagejeje iwe karamuhira, karabyara, agira amashyo, aratunga, aratunganirwa. Nyuma yaje guhura na wa mwami ni ko kumubaza ati se ko utaje gukura ubwatsi? Undi areba ikintu yazaga kumuha amurusha arakibura. Ni ko kwikura urushyi rufatika ararumusekura, igihe umwami akibaza ibiri kumubaho, asanga undi yamuramije umugeri, ajugunya hepho y’inzira. Aho Umwami aje kuzanzamukira, ati ni uku kunyitura? Undi ati narebye mu bintu byose, mbura ikintu naguha, kuko ibintu byose ni ibyawe: amashyo meza ni ayawe, abagore bose beza ni abawe, ubukungu bwose ni ubwawe… Ati nabonye rero ikintu utarabona mu buzima bwawe, ari ugukubitwa. Ni koko kandi uhora ubona abandi iteka bakubitwa, cyangwa nawe ubikubitira ariko wowe wari utarumva uko bigenda! Ngiyo inyiturano y’abatagira umutima.

Burya iyo tugaya Imana ko ntacyo yaduhaye ntaho tuba dutaniye n’uyu mukene cyangwa wa mugaragu mubi. Ese aho twebwe ntidujya dutinyuka kubwira Imana yaremye byose ko isarura aho itabibye ? ko yanura aho itanitse ? Iyo twabuze abacu ntitujya tuvuma Imana ko ari yo yabishe kandi ijya kubarema itaratugishije inama? Iyo tumaze kugaya Imana ko ntacyo yaduhaye, igikurikiraho ni ugucika intege, tukiheba, na duke dufite tukadupfusha ubusa, ngo niho hahandi ntiduteze gukira. Tumaze kumva uko byagendekeye uriya mugaragu mubi, uyu ni umwanya wo kwisuzuma tukibaza niba natwe nta mpano Imana yaba yaraduhaye nyamara tukaba twarazipfukiranye: ese aho twebwe nta bukungu Imana yaduhaye twakagombye kuba duhaho abandi, nyamara tukaba twarabuhambye mu gitaka? ese aho ntibajya bambwira kuyobora umuryangoremezo, korari, ngahita ntangira gushaka impavu zidafashe bimwe bigera naho ndeba iyo mba ntorokeye? ese inshingano zanjye mu rugo, mu kazi n’ahandi nzirangiza neza mbigiriye ingoma y’Imana?

Bakristu bavandimwe, niba dushakako Nyagasani azasanga turi maso, nitwemere dukoreshe ubwenge n’imbaraga yaduhaye, tubikoreshe duharanira ingoma y’ijuru

• Recommended: tests of proven value in the tadalafil generic Development of the formulation and the manufacturing processes (roller compaction, compression and film-coating) are well described..

. Nitureke kuba nk’uriya mugaragu mubi, ahubwo tumere nk’uriya mugore w’umutima igitabo cy’imigani cyaturatiraga. Ngo ikiganza cye agicyamurira ku rubohero, maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo. Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe. Niba rero dushakako umunsi wa Nyagasani utazadutungura, nitwemere turangwe n’ibikorwa by’urumuri nk’uko Pawulo mutagatifu yabitwibukije. Nyamara twebwe nk’abantu, usanga kenshi na kenshi twikundira ibikorwa by’umwijima cyangwa ibitworoheye gusa bimwe bitagira icyo byungura. Yezu ni we Rumuri n’Imbaraga zacu, umukurikira ntateze kuyoba cyangwa ngo akorwe n’isoni. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe inema yo gukoresha neza ubwenge n’imbaraga twahawe, aduhe kwiyakira uko turi kose no guhora turi maso kugeza igihe azagarukira mu ikuzo.

Amen.