Amasomo :
Sg 6,12-16;
Ps 63(62);
1Tes 4, 13-18;
Mt 25, 1-13.
Tugeze ku cyumweru cya 32 gisanzwe cy’umwaka wa liturigiya. Harabura ibyumweru bibiri gusa ngo dusoze umwaka wa liturigija. Uko tugenda dusatira impera yawo, ni ko amasomo matagakifu agenda atwibutsa kuzirikana ku bijyanye n’iminsi ya nyuma, ku maherezo y’ubuzima bwa Muntu, cyane cyane abemera Imana. Akaba ari muri urwo rwego amasomo matagatifu ya kino cyumweru aturarikira kuzirikana ku ngingo yo KUMENYA GUTEGANYA.
Bakristu bavandimwe, kimwe mu bintu Muntu atandukaniyeho n’ibindi binyabuzima byose aho biva bikagera, ni uko azi ubwenge. Aratekereza, areba kure kandi arateganya. Mujya mwumva ku ma radiyo bavuga iby’iteganyagihe, ngo ejo imvura izagwa ku gipimo runaka, ngo ejo izuba rizava, bityo umuntu akamenya uko azitwararika mu kazi cyangwa mu rugendo. Mujya mubona badushishikariza kwiteganyiriza mu bijyanye n’ubuzima, bakadusaba kwisungana (mutuel de santé) kugirango ejo nurwara ntuzarembere ku mbuga. Ibingibi, ibindi binyabuzima ntabwo bibigira. Inyamaswa ntizizi kuzigamira ejo hazaza, byose biza bizituraho. Muntu we rero, iteka aba yibaza uko bizagenda. Aba aharanira ko ejo yamererwa neza kurushaho.
Muri uko guteganya, hari n’abakora igenamigambi ry’ukwezi kumwe, umwaka umwe se cyangwa myinshi, aribyo bita “intumbero” cyangwa “icyerekezo”. Ni muri urwo rwego mu Rwanda dufite ‘‘icyerekezo 2020’’ (vision 2020)
The physician must tailor the laboratory work up basedfrontline health care providers will be exposed to most of buy cialis.
. Ariko se ubwo bwenge Muntu abukomora he? Ubwo bwenge rero, nta handi hantu Muntu abukomora, usibye kuba ariwe wenyine Imana yaremye mu ishusho yayo. Imana yamuhaye isi ngo ayitegeke, anarusheho kuyigira ngiza. Niyo mpamvu rero iyo Muntu akoze igenamigambi, cyangwa iyo agize intumbero itarimo Imana, aba yirengagije ikintu gikomeye bimwe twita kuba ‘Nyamwangiyobyavuye’. Ni koko igenamigambi ryuzuye ryagombye gushingira ku mubano wacu n’Imana, kuko ariyo shingiro n’amaherezo yacu. Mutagatifu Agustini niwe wavuze ati: “Umutima wanjye ntuzatuza bibaho utaratura mu Mana”. Ni byo umuririmbyi wa zaburi ashimangira iyo agiraga ati “ Nyagasani, Mana yanjye umutima wanjye ugufitiye inyota.” Ese koko natwe dufite inyota y’Imana? Ntitwaba turangajwe n’iby’isi nk’ ibintu, amafaranga, ubutegetsi ndetse n’ibindi?
Umukristu nyakuri agomba kumenya kwiteganyiriza ku mubiri ndetse no kuri roho ari byo guteganyiriza nyuma y’ubu buzima. Muti gute ? Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, ibijyanye no kwiteganyiriza ku ba kiristu, Yezu yabisobanuriye abigishwa be igihe abagereranyiriza ibijyanye n’ihindukira rye aho yagize ati “Ingoma y’ijuru igereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo, n’aho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Umukwe yaratinze maze barahunyiza, bose barasinzira. Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo dore umukwe araje, nimujye kumusanganira! Ni uko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. Ababapfayongo basabye abanyamutima ku mavuta, bababwira kujya kwigurira. Maze igihe bakigenda umukwe aba araje, abiteguye binjirana na we munzu y’ubukwe, ni uko umuryango urakingwa. Ba bakobwa b’abapfayongo baraje barakomanga, ngo Nyagasani abakingurire, ariko we ababwira ko atabazi.’’ Yezu agasoza agira ati : ‘‘Nimube maso kuko mutazi umunsi n’isaha”.
Mu gihe cya Yezu, ubukwe mu muco wa kiyahudi, butandukanye cyane n’ubwacu uyu munsi. Mu kiyahudi, umukwe yajyaga kwa sebukwe kureba umugeni we nijoro. Bariya bakobwa twumvise twabagereranya na ba ‘filles donneurs’ bari baje gufasha umugeni kwitegura. Kuko habaga ari nijoro, babaga bagomba kugira amatara ndetse n’amavuta ahagije.Twibukeko icyo gihe nta mashanyarazi yararakabaho cyangwa ibiyasimbura nka générateurs. Niba twakurikiye neza uriya mugani, ntabwo bariya bakobwa b’abapfoyongo bazize ko agatotsi kabatwaye bagasinzira, kuko n’abanyamutima bari basinziriye kimwe nabo. Icyo bazize, ni ukudateganya amavuta yo kongera mu matara yabo. Amavuta yarabashiranye, imuri zabo zirazima, maze bibera mu mwijima. Uwo mwijima w’ijoro ukaba washushanya umwijima wari mu mitima yabo: umwijima ugaragazwa no kutamenya icy’ingenzi mu murimo wari wabazinduye.
Bakristu bavandimwe, ese aho twebwe ntitujya turangwa n’ibikorwa by’umwijima ku buryo Nyagasani aramutse atugendereye yasanga twibereye mu icuraburindi n’ingeso mbi z’ibyaha biturangaza? (intonganya, amacakubiri, kurenganya no guhuguza abandi, guca imanza zibera, guca inyuma abo twashakanye…) Umugani w’aba bakobwa cumi nuduhe kwibuka ko tubatizwa umusaseridoti yaducaniye itara akariduha ngo ritubere nk’urumuri ruhora rutumurikira mu buzima bwacu bwose kugeza ubwo Nyagasani azasanga rutarazima kugira ngo tuzashobore kumwakira, twishimane nawe hamwe n’abatagatifu bose. Ese urwo rumuri twacaniwe umunsi tubatizwa n’uyu munsi ruracyaka? Cyangwa rwazimye tutararenga ku muryango wa Kiliziya?
Bakristu bavandimwe, buri wese Imana yamuremye mu ishusho yayo kandi imuremana ubwenge n’ubwigenge. Ni yo mpamvu buri wese agomba kumenya guteganyiriza amaherezo y’ubuzima bwe, nubwo nyine dusabwa nk’abemera guterana inkunga muri urwo rugamba. Aha umuntu akaba yahita yibaza impamvu bariya bakobwa bafite amavuta batemeye gusaranganya na bagenzi babo batayafite. Uko si ukwikunda gukabije kumwe kuvamo gutererana mugenzi wacu aho rukomeye? Ni koko nta mpamvu n’imwe twakwitwaza dusobanura ko tutarangije ibyo dutegetswe kandi ari twe bifitiye akamaro. Kutarangiza ibyo dutegetswe ni kimwe mu bimenyetso byo kwikunda gucye kumwe kuvamo kubera abandi umutwaro n’umusaraba. Hano binteye kubabaza nti: ‘‘Buriya umuturanyi wawe yarembye ariko akaba adafite Mutuel de santé, aje kuyigutira ngo ajye kwa muganga wayimuha? Ese tuvugeko uyimuhaye, ageze kwa muganga bayimuvuriraho?’’ Ntibishoboka! Binabayeho muganga akamuvura ku burangare nyuma bigatahurwa mwahanwa mwembi. Natwe rero, mu byerekeye Imana ntitugomba kwicara ngo turambye, ngo abandi bazabikora. Niba nshaka kubona Imana, ni jyewe ugomba kuva hasi nyine ngakora, nkayishakashaka
.
Bakristu bavandimwe, umukiristu nyakuri agomba kumenya guteganya akanateganyiriza nyuma y’ubu buzima. Kuko, ku bakiristu, iyo umuntu apfuye ntabwo azimira, ntabwo biba birangiriye aho, aho aba agiye mu bundi buzima.Umuntu ntabwo apfa nk’itungo ripfa bagatera imirwi, bakagabana, bikaba birangiriye aho. Ni koko iyo twiteganyiriza ibya hano ku isi gusa ntitwibuke no guteganya ibya nyuma y’ubu buzima, aba ari ikimenyetso cy’icuraburindi ku byerekeye izuka ry’abapfuye. Pawulo mutagatifu niwe wabwiraga abanyafilipi ati: “Ntabwo mugogomba kuguma mu bujiji, kubyerekeye abapfuye”
. Bakristu bavandimwe, ni twebwe aya magambo abwirwa muri kano kanya. Aratwibutsa ko kuba Yezu yarapfuye akazuka, abapfyue bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe nawe. Ng’iyi mpamvu idutera kuzigamira nyuma y’ubu buzima.
Aha twakwibaza icyo dusabwa guzigama cyazatugoboka nyuma y’ubu buzima: Ese amavuta tugomba gushyira mu matara yacu ateye ate? Igisubizo turagihabwa n’isomo rya mbere twumvise. Umunyabuhanga yagize ati: “Ubuhanga burabengerana kandi ntibujya bucuyuka, bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza, n’ababushakashaka bakabubona.’’ Bakristu bavandimwe, buriya Buhanga buvugwa nta wundi ni Yezu, Shusho ry’Imana itagaragara, Jambo Imana yaremesheje ibintu byose. Muri batisimu, twabaye abigishwa n’abasangira-murage be
. Ni twebwe yaciraga uriya mugani. Muri batisimu twiyemeje kwanga icyaha no kumukurikira. Niba rero dushaka kwiteganyiriza nyuma y’ubu buzima, nidukomere ku Ijambo rye. Rya tegeko riruta ayandi ari ryo gukunda Imana na mugenzi wacu, niturigire ishingiro ry’ubuzima bwacu. Mu kwisuzuma niba ibi tubiharanira, umuntu yakwibaza niba tujya duhura na Yezu kenshi mu Ijambo rye no mu Masakaramentu cyane cyane Penetensiya n’Ukaristiya? Ese tujya tubona Yezu muri bagenzi bacu, cyane cyane babandi baciye bugufi?
Bakristu bavandimwe, igishuko Muntu akunze kugwamo, ni icyo kwishimira kuzigama ubukungu bw’iyi si gusa: imitungo, amafaranga, amasambu…, ku buryo ibyo biduhuma amaso, bikaturangaza tukibagirwa ko hari n’ubukungu bwo mu ngoma y’ijuru, bwa bukungu butazashira. Kwigobotora ingoyi y’iby’isi ni intambara itoroshye. Ku bwacu ntabwo twabyishoboza. Yezu ni we wabishoboye, we wavukiye mu kiraro cy’amatungo kandi ari Imana yaremye byose, akemera kubaho mu buzima buciye bugufi kandi ari Mwene-Musumbabyose. Nk’aho ibyo bidahagije, yemeye gupfira ku musaraba w’isoni kugira ngo urupfu n’izuka rye bituronkere ikuzo ry’ijuru mu ngoma ye. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe ubutwari bwo kwiyaka iby’iyi si bihita maze twibande ku by’ijuru bizahoraho iteka. Amen.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA