Amasomo:
Sg 4, 7-15;
Ps 129;
1Th 4, 13-18;
Jn 11, 17-27.
Uyu munsi tugeze ku cyumweru cya 31 gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya. Kino cyumweru cyanahuriranye n’umunsi wo gusabira abantu bose bapfuye. Nyuma y’uko ku munsi w’ejo, tariki ya mbere Ugushyingo buri mwaka Kiliziya ihimbaza abatagatifu bose, iyo bukeye bw’aho, tariki ya 2 Ugushyingo nyine, Kiliziya idusaba gusabira abantu bose bitabye Imana, babandi bagize ya Kiliziya ikiri mu isukuriro, babandi bategereje kwimukira muri yayindi y’abatsinze, aribo batagatifu twahimbazaga ejo.
Kimwe mu bintu biduhungabanya twese kuri ino si ya Rurema, abe ari ibikomerezwa cyangwa abaciye bugufi, abakene cyangwa abakire, abize bakaminuza, bamwe twita intiti cyangwa abatakandagiye mu kiburamwaka, abazungu cyangwa abirabura, abakuru cyangwa abato, nta kindi usibye urupfu. Nta muntu n’umwe ujya wishimira kuruha karibu. Twese burya rutujyana dufite ibirwanisho mu ntoki. Kabishywe na babandi bahitamo kwiyahura, burya nabo bapfa barwana. Hari numanuka mukabande ngo agiye kwiyahura, yagera ku ruzi akirirwa ahajajaba, akajya ageramo inkoni ngo ari gushakisha ahagufi, agatangira ati kandi uru rukenya wabona runjyana, nkaho yibagiwe icyamuzinduye ko ari ukwiyahura: bimwe imvugo ya gihanga yita ‘kwicwa n’umugozi wimanikiye!’ Urupfu turarutinya pe! Umuhanzi nyakwigendera RUGAMBA Sipiriyane niwe waririmbye ngo “uwamuha kubonana n’Imana, yayibaza ukuntu yaduhanze, ukuntu umuntu avuka ari umwana, ejo akaba umusore w’ibigango, ejo akaba umusaza rukukuri, amatwi atumva, amaso atabona, Ku bwe, ngo iyo Imana ikiza kuduhanga ku buryo umwana, se na sekuru usanga mu bukwerere bareshya! Ni icyifuzo cyiza nubwo kidashoboka. Mwebwe uwabereka Imana si icyo mwahita muyisabira buriya koko? Nyamara umuriririmbyi wa Zaburi niwe wivugiye ati: ‘‘N’uwakwihonga ibya Mirenge, ubuzima bwa hano ku isi bugomba kurangira.’’ Kubimenya uko ni ryo banga ryo kumenya kubwitwararikamo, kandi burya tunivugirako ‘‘umunyarwanda w’intwari ntatinya gupfa, icyo atinya gusa ni ukujya iyo atazi.’’
Kuba tubona umunsi wira, ugacya, ejo hakaza undi, kandi hakaba nta munsi n’umwe wahise wongera kugaruka, ni incamarenga y’uko natwe turi mu rugendo hano ku isi. Umupadiri MUZUNGU Bernardin, niwe wahimbye umuvugo yise “INZIRA YA MUNTU”. Yagize ati “inzira ya muntu ni nk’uruziga, cyangwa inzoka yiruma umurizo. Aho itangirira ni naho irangirira
. Aho ivukira ni naho ipfira. Umunsi umwe, umuntu aravuka, akavuka bamufata mu ntoki, kurya bakamutamika, ejo agakambakakamba, ejo akaba umusore w’igihame cyangwa intarumikwa, ariko burya n’iyo agiye gutaha n’ubundi agenda basigasiye mu ntoki, kurya ari ukumutamika, kugenda ari ugukamabakamba”. Ibyo byose ni incamarenga y’uko kuri ino si turi abagenzi, ko iwacu h’ukuri ari mu ngoma y’ijuru. Ariko nyine, nta yandi mahitamo, tugomba kunyura mu rupfu. Iyo umuntu apfuye, ntabwo rero biba birangiye, ahubwo aba ameze nk’uhinduye page (urupapuro) y’ubuzima, hari n’abagira bati urupfu ntirushyira akadomo ku buzima, ahubwo ni nk’akitso kuko nk’abemera rutwinjiza mu buzima bwuzuye
the majority of patients with ED and can lead to a generic cialis – laminectomy.
. Uva muri ubu buzima aba ameze nk’umuntu uvanaho igitambaro cya rido kugirango yinjire mu kindi cyumba giteguye kuburyo butandukanye n’icyo avuyemo. Hakurya y’imva, ubuzima burakomeza ku bundi buryo. Kuko niba dutera n’imyaka mu butaka, nyamara ikarenga ikongera ikazamuka, Muntu ntabwo ariwe ushobora kuzimira burundu.
Amasomo matagatifu twumvise nayo aradufasha kuzirikana ku iyobera ry’urupfu, muri uwo mu itozo kandi akadusaba kwiga kurangamira Yezu, we warutsinze, akazuka, akaba nyine ariwe zuka n’ubugingo. Umwemera n’aho yaba yarapfuye azabaho
.
Burya nta myaka yo gupfa ibaho. Urupfu ntirurobanura, ntirwinenaguza. Ikigenzi ni uguhora twiteguye. Nk’uko Umunyabuhanga yabitubwiye mu isomo rya mbere, “intungane, n’ubwo yapfa ikenyutse, izanezerwa, kuko ubukambwe bushimwa atari ugusaza cyane, ntibunagereranywe n’ubwinshi bw’imyaka. Ubuhanga ntiburindira ko imvi zimera, ubuzima buzira amakemwa nibwo buhanga bukwiye”.
Bakiristu bavandimwe, ese koko natwe ubuzima bwacu bwa buri munsi buzira amakemwa? Ese aho nta muntu njya mpemukira kumva ntacyo bimbwiye? Ese aho nta muntu twaba dufitanye akantu? Ese Imana impamagaye n’uyu munsi, yasanga ubuzima bwanjye buzira amakemwa koko, ku buryo yahitako inshyira mu batagatifu? Ese kwibuka abapfuye binyibutsako najye umunsi umwe nzava kuri iyi si ? Bindemamo ikizere ko nimva muri ubu buzima nzabana n’Imana ?
Hari umufilozofe w’umugereki Epicure, wabayeho ibisekuruza 4 mbere ya Yezu, niwe wagize ati : ‘‘Igihe twibuka abacu bapfuye, nta mpamvu yo kubikora mu marira, ahubwo ikiza ni ukubikora tuzirikana ku maherezo y’ubuzima bwacu.’’ Bavandimwe, nk’uko Pawulo mutagatifu yabibwiraga abakiristu b’I Tesalonike mu isomo rya kabiri, natwe ntitugomba kuguma mu bujiji kubyerekeye abapfuye. Ntitugomba kujya duheranwa n’ishavu igihe twabuze uwacu nka babandi batagira icyo bizera. Ese twebwe twizera iki? Ese aho ntitwemera abantu, ibintu, amafaranga, politike, kurusha uko twemera Imana? Amiringiro yacu nta handi twagombye kuyashyira hatari muri Yezu Kristu, we wapfuye akazuka
These doses are equivalent to 18. cialis without prescription enhancer) and (6) availability, may critically influence the.
. Ibingibi Yezu yabishimangiye ubwo yajyaga kwa Marita na Mariya Kuzura Lazaro. Yatwibwiriye ati “Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera n’aho yaba yarapfuye, azabaho. Ati kandi byongeye, umuntu wese uriho kandi akamwemera ntateze gupfa”.
Bakiristu bavandimwe, ese imigirire yacu ya buri munsi ijya igaragazako twemera Yezu? Kimwe na Lazaro wari umaze iminsi itatu mu mva, ese aho twebwe ntitwaba twaraheranywe n’inabi, inzika zidashira, amakimbirane? Ishyari, intonganya, ubuhemu, n’ibindi? Ese nta bantu tujya dufungirana mu mva, cya gihe tubashyira mu kato? Cya gihe twumvako tudashobora kuvugana na runaka? Cya gihe twumvako nta kintu na kimwe kiza runaka ashobora gukora? Cya gihe twumvako runaka apfuye kuri twebwe nta cyo twaba duhombye? Natwe nitwemere yezu adukure muri izo mva dufungiranyemo. Niba dushakako Yezu natwe azatuzura ku munsi wa nyuma, nitwemere duhinduke.
Yezu, niwe wivugiye ati ni “Jye mugati w’ubuzima, umpabwa wese nzamuzura k’umunsi w’imperuka”. Natwe mukanya turaza kumuhabwa. Tuze kumusaba aduhe kumwemera no kumukomeraho, maze natwe azatuzure ku munsi w’imperuka. Tubisabirane.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka