Paruwasi Muyange yijihije umunsi w’Abalayiki

Ku cyumweru tariki ya 26 kamena 2022, muri Paruwasi ya Muyange hahimbajwe umunsi w’Abalayiki.Mu gitambo cya Misa,Abakristu babyiteguye bakoze Yubile,hakirwa n’abagarukiramana. Nyuma y’igitambo cya Misa cyaturiwe kuri Paruwasi no muri Santrale 2 ,abakristu bose bahuriye mu miryangoremezo yabo n’abari bahimbaje Yubile aba ariho bakorera ubusabane.Abasaseridoti n’Ababikira nabo bifatanije n’abakristu muri bi birori.

Padiri Placide MANIRAGABA,Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muyange, yavuze ko ari expérience nziza bagize mu guhuza abakristu kandi byagaragaje ubuvandimwe dukesha Kristu. yatanze urugero rw’imiryangoremezo 2 yakoreye ubukwe abakene 2 babagarukiramana bashyingiwe nk’abana nabo.Yashoje avuga ko guhimbariza uyu munsi Mukuru mu miryangoremezo ari uburyo bwo guha buri wese uburyo bwo guhura n’abandi bitandukanye no kujya gukorera umunsi mukuru kuri Paruwasi

Byegeranijwe na Padiri Placide MANIRAKIZA