Urubyiruko rwa Paruwasi Mugombo rwasuye urwa Paruwasi Nyamasheke

Ejo ku cyumweru tariki 26/7/2022, urubyiruko rwa Paruwasi Mugomba rwasuye urubyiruko rwa Paruwasi Nyamasheke. Isura byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukarisitiya cyitabiriwe na Omoniye w’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, Padiri Silas Bikorimana . Nyuma ya Misa urubyiruko rwagiranye ibiganiro, igitaramo cy’imbaturamugabo muri salle ya Paruwasi, gusangira ifunguro n’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rw’amaparuwasi yombi aho byarangiye ari ibitego 3 bya Nyamasheke na 2 bya Mugomba. Ibi birori byitabiriwe kandi n’umuyobozi wo ku Karere ka Nyamasheke ushinzwe umuco na sport, ushinzwe isuku n’isukura mu Murenge wa Kagano, abayobozi b’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi n’amaparuwasi. Iri surana ryaziye igihe kuko ryatanze “ambiance” yo ku rwego rwo hejuru no kuvugurura urubyiruko mu bukristu bwabo nyuma ya covid 19.

Byegeranijwe na Padiri Moses Issah DUSENGE