Tuzirikane Amasomo y’Icyumweru cya 2 Gisanzwe


AMASOMO:

1S 3, 3b-10.19;

Ps 39;

1Co 6, 13b-15a.17-20;

Jn 1, 35-42.

Tugeze ku cyumweru cya kabiri gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya. Amasomo matagatifu tumaze gutega amatwi araturarikira kuzirikana ku ngingo y’UMUHAMAGARO, ari nayo bita UBUTORWE.
Dusanzwe tumenyereye ko umuntu ahamagara uwo azi, kuko nyine amuhamagara mu mazina ye, kandi ko nta muntu ushobora guhamagara mugenzi we adafite icyo ashaka kumubwira. Bityo nta muntu wakagombye guhamagarira mugenzi ubusa. Ukoze atyo, abandi bamwita umwana cyangwa umusazi.
N’Imana nayo, burya buri kanya iba iduhamagara. Iduhamagara mu mazina yacu kuko ituzi kurusha uko twiyizi. Iyo iduhamagaye, ni uko nayo hari ubutumwa iba ishaka kuduha. Ni koko n’ubwo akenshi bitugora kumenya ko ari ijwi ry’Imana riduhamagara, ntibitworohere kumenya gutandukanya ijwi ryayo n’andi majwi, nta bwo Imana iduhamagarira ubusa.
Mu isomo rya mbere twumvise ukuntu Imana yahamgaye umwana Samweli wari wiryamiye mu ngoro. N’aho mu ivanjili twumvise ukuntu Yezu yatoye abigishwa be ba mbere, ba bandi bari aba Yohani Batisita. Ku ikubitiro yatoye babiri aribo Andereya n’undi batatubwiye izina. Andereya yageze imbere ahura na mwenenyina Simoni, ngo ni uko amugeza kuri Yezu. Gusa igitangaje muri iyi vanjili ni ukuntu aba bigishwa ba mbere bakurikiye Yezu badashidikanya nk’aho bari bafitanye umugambi. Ibi kigaragaza ko Imana ariyo idutora, kandi ko uwo yahisemo nta mpamvu n’imwe cyangwa urwitwazo byakagombye gutambamira uwo muhamagaro w’Imana.
Bakiristu bavandimwe, ese jyewe, wowe, aho tujya twumva ko natwe twatowe n’Imana, imwe yadutoye mbere na mbere iduha impano y’ubuzima. Imana rero iratuzi, kandi idufiteho umugambi. Yaba umusaza, umukecuru, umwana, umukire cyangwa se umukene, uwize cyangwa utaragize ayo mahirwe, umuzungu cyangwa umwirabura, aho njya niyumvisha ko hari ubutumwa Imana insaba kugeza ku bandi uko naba ndi kose? Buri wese Imana imutuma kuri mugenzi we, imutuma ku bantu. Ni nayo mpamvu Imana nta n’umwe yigeze irema nka mugenzi we, ibyo ikaba ibigirira kugirango umwe agire icyo ageza kuwundi, abe intumwa y’Imana ku bandi bityo Imana ibashe kwigaragaza muri bose. Nta n’umwe yigeze iha impano ku buryo bwa mugenzi we. Ibyo nta kindi yabikoreye kwari ukugirango tujye twuzuzanya.
Mu isomo rya mbere twabonye ko uwafashije umwana Samweli gutahura uwamuhamagaraga ko ari umuherezabitambo Heli. Naho mu ivanjili twabonye ko uwafashije bariya bigishwa ba mbere kumenya Yezu ko ari Yohani Batista ubwo yabonaga Yezu atambutse akamutunga urutoki ati Dore “Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu”, hanyuma nabo bakamukurikira. Nyuma twabonye kandi ko ari Andereya wayoboye mwenenyina Simoni kuri Yezu. Nguko uko Imana ikora ari na cyo idusaba: kuyibera ba ambasaderi mu bantu, tubafasha kuyigana, kuyobora bagenzi bacu ku Mana. Babyeyi, nk’uko Heli yafashije Samweli, umwishywa we yarashinzwe kurera ku mubiri no kuri roho, kumenya ijwi ry’Imana, ese mwebwe abana banyu mujya mubatoza ubukiristu hakiri kare? Ese mujya mubigisha amasengesho, nk’uburyo muntu yiga gutega amatwi Imana no kuyiganiriza? Nk’uko twabonye ukuntu Andereya yagejeje mwenenyina ku Mana, ese twebwe abavandimwe bacu tujya duhurira ku isengesho? Cyangwa iteka tuba turi mu ntambara z’imitungo? Ngo ni kanaka ukunzwe? Ni runaka bagabaniye hanini? Ni runaka ukize? Ni runaka wabyaye neza? Kugera uyu munsi, guhera kano kanya Imana irasaba buri wese kugeza mugenzi we ku Mana, kuba nk’iteme cyangwa ikiraro gihuza Imana n’abavandimwe.
Umuntu ashobora kwibwira ati se iyo twamaze gushyikiriza bagenzi bacu Imana, bamaze kumva ijwi ryayo bakagenda bayigana, ikiba gisigaye ni iki? Ese ntibiba bihagije? Mu ivanjili, twabonye ko Andereya amaze kugeza mwenenyina kuri Yezu, ngo Yezu yamwitegereje, aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Petero” (bisobanura urutare). None kuba Imana yamuhaye irindi zina bishatse kuvuga iki?
Icyo bishatse kuvuga nta kindi ni uko iyo Imana iduhamagaye tuba tugomba kuva mu byo twari turimo kugirango tubashe kuyikurikira ntakindi tuyibangikanyije
. Tuba tugomba gusiga byose. Tuba tugomba kuba bashya. Tuba tugomba guhinduka kugirango tubashe kuyikorera. Mwibuke ko n’igihe tubatijwe ko hari amazina y’amatagatifu twigombye, ikimenyetso cy’uko natwe tuvutse bundi bushya. Ese ko twivugira ko ‘Izina ari ryo Muntu’, aho tujya twibuka gukurikiza ingero z’abatagatifu tuba twariyambaje? Cyangwa duheruka tuyahitamo, kuko avugitse neza, ko adasanzwe cyangwa ko hari benshi mubakomeye bayitwa? Ni uko twajya guhitiramo abana bacu amazina, ntitubanze kureba neza ibyo abo batagatifu bakoze, ahubwo tukifatira amazina agezweho, ya yandi avugitse neza, amwe y’ibihangange nka ba Messi, Ronaldo, Obama, n’ayandi. Ba Venansiya, ba Lawurensiya, bene ayo mazina nta muntu ukiyakoza umwana we, ngo ni amazina y’abakecuru!!!! Hari umusaza wigiye batisimu akuze, amaze kubarizwa batisimu, yanatsinze rwose, ikibazo kiza kuba icyo guhitamo izina. Ni uko ubwo umukateshiste yamubazaga izina azitwa, undi yasubijeko ashaka kuzitwa ‘plastique’, ubwo umukateshiste we mukumusiganuza yakekaga ko ahari ashaka kuvuga Placide, umusaza ati ni Plastique, bitaba ibyo iyo batisimu yanyu mukayihorera. Ubwo yari agendeye ku ma publicités yacaga kenshi kuri radiyo yamamaza ibikoresho bya Industrie Mironko plastique. Yiyumvishaga ko Mironko ari iry’ababyeyi naho plastique rikaba irikirisitu.
Bakiristu bavandimwe, umuhamagaro wa muntu, ntuhera muri batisimu gusa, uhera mu kuvuka, aho buri wese ku giti cye, kabone n’abavuka ari impanga, yinjira mu buzima kandi akazagira n’igihe cyo kubusohokamo. Nta we uhitamo kuvuka ari umuhungu cyangwa umukobwa. Ntawe uhitamo aho avukira. Nta we uhitamo ababyeyi avukaho. Nta we uhitamo igihugu n’umusozi avukiramo. Uyu mubiri twambaye, ni impano y’Imana. Ntawakagombye kuwukoresha uko abyishakiye. Uyu mubiri ni ingoro ya Roho mutagatifu nk’uko Pawulo mutagatifu yabyibukije abakiristu b’I Korinti, natwe kandi abitwibutsa, ko umubiri twahawe uzira gufatwa nk’igikinisho kugera aho muntu yawukoresha ibyo yifuza byose. Ni koko abakristu b’i Korinti bumvaga ko gusambana ari igikorwa cy’ubunyangamugayo nk’uko umuntu akenera kuhagira umubiri we, akawusiga, akawurimbisha awambika ibyiza cyangwa awugaburira neza. Pawulo mutagatifu niyo mpamvu twumvise ababwira ati muramenye! Yagize ati “ Umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani. Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bubasha bwayo”. Pawulo mutagatifu yashakaga kubagenurira ko roho nziza imwe izazuka ku munsi wa nyuma ikeneye gutura mu mubiri mwiza, umwe uzira icyitwa ubwangavure cyose

economic position and educational attainment.initial diagnostic work-up and evaluation. This evaluation buy cialis.

.
Bakiristu bavandimwe, ngira ngo kariya ka geso, natwe nk’abambaye umubiri tutakitondeye, kadusenyera muri ino si.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru, uyu munsi, muri kano kanya, Yezu arahamagara buri wese mu izina rye, ngo amutume ku bandi. Ariko icyo bidusaba nta kindi kitari uguhinduka. Ni ugukurikiza ingero za ya mazina y’abatagatifu twisunze. Aradusaba kandi kumenya ko umubiri wacu ari ingoro ya Roho mutagatifu, ko umubiri wacu utahamagariwe ziriya ngeso mbi zose, ko ahubwo wahamagariwe gukorera Imana no kuyisingiza
. Ibi kubivuga biroroshye, nyama kubishyira mu ngiro kenshi biradutsinda. Yezu ni we wabishoboye we wumviye Imana se kugera gupfa, ndeste apfiriye no ku musaraba, bityo akaba nk’iteme ridasaza rihuza abantu b’ibihe byose n’Imana. Uwo Kristu waduhuje n’Imana mu rupfu yarazutse, n’ubu ni muzima
. Nituza kumuhabwa mukanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe kumva ijwi rye riduhamagara. Kuko muri kino gihe hari amajwi menshi aduhamagarira icyarimwe, tumusabe aduhe kumenya gutandukanya ijwi rye n’ayandi menshi aturangaza. Ni uko nitwumva ijwi rye nk’umwana Samweli, tumwitabe tuti “Vuga Nyagasani umugaragu wawe arumva”. Tubisabe kandi tubisabirane. Amen