UBUTUMWA BUGENEWE UMUNSI W’URUBYIRUKO GATULIKA MU RWANDA 2015-01-20


INTANGIRIRO

Rubyiruko,
Kuri uyu munsi ngarukamwaka wahariwe urubyiruko mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 2006, ubu turawuhimbaza ku ncuro ya cumi. Nimucyo twongere twiyibutse ubutumire Nyirubutungane Papa Francisco yagejeje ku rubyiruko ku isi yose arutegurira ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ku nshuro ya 31 rizabera i CRACOVIE muri Pologne, umujyi Mt Yohani Pawulo wa II avukamo. Adushishikariza kuzirikana ku nyigisho Yezu yatangiye ku musozi, mu ngingo zayo dusanga mu Ivanjiri ya Matayo 5.
Papa yadusabye gukora urugendo rw’imyaka itatu tuzirikana kuri izo nyigisho zikomeye.
Mu mwaka ushize twazirikanye ingingo nterahirwe igira iti “Hahirwa abakene ku mutima kuko ingoma y’ijuru ari iyabo” Mt5,3.
Uyu mwaka tuzazirikana ingingo igira iti “Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazareba Imana”(Mt5,8).
Umwaka utaha ariwo uzaberamo iryo huriro tukazazirikana ingingo nterahirwe igira iti “Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa” (Mt5, 7).
Rubyiruko rero turarikiwe gufata Bibiriya zacu tugasubira ku isoko , aho tuvoma imbaraga za roho n’iz’umubiri tugakomeza gukura twizihiye Imana.
Iyi myiteguro kandi tuyihuze n’imyanzuro ya sinode y’umuryango twiyibutsa uruhare urubyiruko rufite mu gushyigikira indangagaciro z’umuryango nyarwanda muri rusange, n’uw’abakristu by’umwihariko. Muri izo nyigisho zose biragaragara ko Kiliziya ibakunda kandi ibatezeho byinshi. Ibi bigaragazwa n’umwanya udasimburwa mwahawe mu nama zose za Kiliziya.
1. HAHIRWA ABAKEYE KU MUTIMA, KUKO BAZABONA IMANA.
Rubyiruko , dusoza umwaka ushize twagize amahirwe yo kuzirikana ingingo nterahirwe ya mbere “Hahirwa abakene ku mutima kuko ingoma y’ijuru ari iyabo”. Twibukijwe ko abakene bavugwa aha atari abatindi nyakujya cyangwa se babandi basigaye inyuma mu majyambere. Abakene ku mutima ni abatiyuzuza mu mutima no mu bitekerezo kubera kwikunda, ni abafite umwanya mu mutima , aho bateguriye gutuza Imana n’imigenzo ikomeza ubusabaniramana
. Ntagushidikanya rero iyi ngingo twazirikanye umwaka ushize iruzuyanya neza n’iyuyu mwaka.
§1. Abakeye ku mutima.
Mu masomo y’ibinyabuzima mwabwiwe byinshi ku mutima nk’urugingo rukomeye mu mubiri w’umuntu. Iyo ruretse gukora ubuzima bwose buba burangiye. Abahanga muri Bibiliya bavuga ko ijambo Umutima rigaruka inshuro 876 muri Bibiriya. Mu mvugo ya Bibiliya umutima ukaba usobanura izingiro ry’ubusabanira mana n’ishingiro ry’ubuzima bwacu (Imigani : 4, 23). « Mwana wanjye , witondere amagambo yanjye , utege amatwi ibyo nkubwiye. Ntibizakujye kure y’amaso, uzabibike mu mutima wawe , kuko ubizirikanye, bimubera ubugingo kandi bikamukomeza. Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe , kuko ariwo ubuzima bushingiyeho. » (Imig 4, 20-24). Ni icumbi ry’umuntu nyirizina, mu bitekerezo, mu bushake no mu mbaraga. By’umwihariko ni aho Imana yinjira ngo ihahurire n’umuntu, igamije kumwereka ikuzo ryayo. Ubwiza bwaho nibwo Imana iha agaciro kurusha uburanga bw’umuntu w’inyuma. Uhoraho abwira Samuel ati: «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye , njye siwe natoye simushaka : kuko uhoraho atareba nk’abantu , bo bareba imisusire , naho Uhoraho akareba umutima.» (1S16, 7). Ni hahandi kandi umuntu ushaka kumenya Imana yinjirira agasabana nayo imbona nkubone.
«Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye , Data azamukunda , maze tuzaze iwe tubane nawe» (Yh 14, 23).
Rubyiruko rero ngo «Akuzuye umutima gasesekara ku munwa». Ni imvugo ya kinyarwanda ihuye neza n’ibivugwa mu Ivanjiri ya Matayo igaragaza ko umutima w’umuntu ari isoko y’imico imuhuza n’abandi
. Uko abana nabo n’uko ababanira bigaragaza icyo ahatse muri we.
Ijambo ry’Imana ridushishikariza kugira Imitima isukuye niba twifuza kubona Imana cyangwa ingabire zayo. « Mwana w’umuntu, abo bantu bahindanyije umutima wabo bayoboka ibigirwamana , mbese rwose ibibatera gucumura nibyo bashyize imbere. Birakwiye se ko bagira icyo bambaza? » (Ezek.14, 3).
Ni ngombwa rero ko dutangira urugendo rwo gusaba Imana ngo idufashe tubone imbaraga zo gusukura Imitima yacu. Dawudi muri zaburi ya 50 atwigisha gusenga dusaba Imana ngo ibidufashemo.
§2. Nibo bazabona Imana.
Umugani w’umubibyi usobanura neza ko imitima isukuye ariyo ituma ijambo ry’Imana muri twe rirumbuka imbuto nyinshi. Amasakaramentu duhabwa ntacyo yatumarira tudafite imitima yigoroye n’Imana. Inyigisho za Kiliziya zaba zamarira iki umuntu wiyemeje gukataza ahunga Imana?
Bavandimwe , Imana yiyeretse abantu, irabibwira, ariko iracyakomeje uwo mugambi kuko ari wo tuzakiriramo. «Koko kukumenya ubwabyo ni ubutungane bwuzuye, kumenya ububasha bwawe bikaba isoko y’ukudapfa» (Ubuhanga 15, 3).
Dufite ubuhamya bufatika bugaragaza ko Imana yigaragariza aha hantu 4 h’ingenzi :
-Ijambo ry’Imana.
Umugani w’umubibyi usobanura neza ko imitima isukuye ariyo ituma ijambo ry’Imana muri twe rirumbuka imbuto nyinshi. Abaryumva bafite ibindi bimirije imbere ntacyo bibamarira. Twitoze kuryumva tugamije kuvomamo ibitunga roho zacu. Bibiliya tuyigire intwaro ikomeye twitwaza igihe cyose.
-Amasakaramentu
Bikomeje kugaragara ko urubyiruko rugenda rwambura agaciro amasakaramentu. Uretse no kuba rutayahabwa neza, ntirunitabira inyigisho zikomeza kubasobanurira neza iby’ingabire Imana iyatangiramo. Ababatijwe bagahabwa ukaristiya , hari abarekera aho ntibumve ko isakaramentu ry’ugukomezwa ari ngombwa. Abahawe amasakaramentu 3 y’ibanze barekera iyo ntibumve ko Penetensiya ari ngombwa kenshi mu buzima. Ni bangahe bakenewe gutabazwa isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi ariko batarihabwa. Kwiyambura ishema ry’ubusugi n’ubumanzi biteguriza ugushyingirwa cyangwa ukwiyegurira Imana bikomeje gufata intera ndende mu rubyiruko.
Ni byiza rero rubyiruko ko mwegera inzego zibashinzwe mu maparuwase n’amasantarari mugashyiraho gahunda yo kwihugura mu nyigisho zerekeranye n’amasakaramentu.
-Inyigisho za Kiliziya.
Muri iki gihe cy’umuvurungano w’iterambere ryihuta, hari byinshi urubyiruko rushishikariye kumenya kandi bya ngombwa kugira ngo rushobore guhangana n’ejo hazaza hatarasobanuka neza. Muri ubwo bumenyi ntihagomba kuburamo ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha kuko aribyo biha icyerekezo n’urumuri ibyo bindi byose bisigaye. Inyigisho za Kiliziya nizo zituma tumenya uko twifata muri iyi isi rimwe narimwe itubeshya ko aribwo iterambere ribayeho, cyangwa se ko aribwo ibyiza bigezweho. Ibihe bihora bisimburana iteka, ariko umuntu yubakwa n’ikizere afite mu mana. Inyigisho za Kiliziya rero ni indorerwamo z’icyo cyizere, bityo koko ikaba idashobora kuyoba no kutuyobya.
2. SINODE Y’UMURYANGO
Mu mpera z’umwaka ushize i Vatikani habereye Inama ya sinode idasanzwe y’Abepiskopi bo ku isi , kugirango basesengure ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe. Mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko , turasabwa gutega amatwi inyigisho za Kiliziya ku muryango. Turasabwa kandi kongera kwiyibutsa indangagaciro nkirisistu zerekeye umuryango. Nk’urubyiruko twongere tuzirikane ko turi amaboko mahire y’imiryango yacu. Kuyihunga cyangwa kuyitererana ngo ni uko irimo ibibazo by’ubukene, indwara n’ibindi sibyo. Kwicarana n’abo dusangiye umuryango tugafatanya kurebera hamwe umuti w’ibibazo nibwo butwari dukwiye kugaragaza. Turasabwa kandi guharanira kugira imiryango yubaha ubuzima
Abanyantegenke tukabarengera. Umwana ntahutazwe kuva agisamwa kugeza avutse, ndetse n’uwavutse akubahirizwa mu burenganzira bwe.
• Urubyiruko rutumwe byumwihariko kuri bagenzi babo bishoye mu ngeso mbi z’ubusinzi ubusambanyi, kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwicuruza…
• Urubyiruko kandi rutumwe kwita ku basheshe akanguhe cyane cyane abatagira kivurira. Muzabigiraho kwihangana, gutwaza no gucisha make; nabo babigireho kwizera ibyiza biri imbere.

3. UMWAKA W’ABIYEGURIYE IMANA
Rubyiruko, ni kuri iyi ngingo ngira ngo nsoreze mbibutsa ko Nyirubutungane Papa Francisco yifuje ko muri Kiliziya ku isi hose twakongera kuzirikana ku KWIYEGURIRA IMANA.

Isomo ryambere ry ‘uyu munsi ryatweretse ukuntu Imana yifashishije Yonasi igahindura abanyaninivi. Mu kwiyegurira Imana dusangira nayo umugambi wo gusanga abavandimwe bacu ntakituziga kugirango tubasangize ku byiza by’impuhwe z’Imana. Isi ikeneye kuzumva no kuzakira. Mu kwiyegurira Imana kandi dutanga ubuhamya bwo kunyurwa n’ukuri kw’Imana itagaragara ariko iriho, kandi tugatanga urugero rwo gusogongera ku munezero uduteganyirijwe mu ijuru

statistics, the number of men with moderate and completeThere were atrophic and degenerative changes around the hepatocytes and central vein, which was dilated and contained lysed red blood cell (Mag. cialis without doctor’s prescriptiion.

.
Rubyiruko rero, uretse no gusabira abihayimana gusa, uyu mwaka tuzabegere mu rwego rwo gushishoza no kugisha inama kubijyanye n’umuhamagaro wacu. Bazatubera abayobozi b’indahemuka ba roho zacu n’ingero nziza mu bwizige n’ukwifata bikwiye umwari n’umusore wizihiye Kristu.
Isomo rya kabiri ryatwibukije ibyo tugomba guha agaciro. Igihe kirageze ngo imitima yacu tuyerekeze ku by’ijuru aho kwibanda gusa ku byiza bihita.
Umukiro twamenye tuwukesha abakurambere bacu, nimucyo natwe tuwusangize bene wacu, maze twese tuzishimire gutaha mu ijuru dukeye.

4. MUTAGATIFU YOHANI PAWULO WA II, UMURINZI W’IMINSI YURUBYIRUKO

Kuva ubwo Papa Fransisko atangarije mu butumwa yageneye urubyiruko umwaka ushije wa 2014 ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II abaye umurinzi w’Iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko (Parton des JMJ), urubyiruko rwarabyishimiye cyane, by’umwihariko urubyiruko rw’abanyarwanda bahuriye kuri stade Amahoro tariki ya 8 nzeri 1990 ubu abenshi bakaba bubatse ingo abandi barabaye Abihayimana. Ubu twatangiye Yubile y’Imyaka 25 ishize Papa asuye u Rwanda
. Urubyiruko mwese mumwisunge, mumusabe abasabire gutsinda ibishuko bibugarije, abahe ikizere cyo kubaho. Ni umwe mu batagatifu bagaragaye ko bitangiye urubyiruko, musome ubuzima bwe, mubwigishe abana babumenye kandi buri Paruwasi mu rwego rw’urubyiruko izarebe uburyo yahimbaza iyo Yubile y’Imyaka 25 ishize asuye u Rwanda bityo ingabire yadusigiye zisakare hose.
Mugire amahoro y’Imana

Mutagatifu Yohani Bosco, umurinzi w’urubyiruko adusabire!

+Mgr Serviliyani NZAKAMWITA
Umwepiskopi wa Byumba akaba na Perezida w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe Iyogezabutumwa mu rubyruko