Tuzirikane ku masomo y’Icyumweru cya Gatatu



Amasomo:

Jon 3, 1-5. 10;

Ps 24;

1 Cor 7, 29-31;

Mc 1, 14-20

Cell death in response to toxins occurs as a controlled event involving a genetic programme in which caspase enzymes are activated (Waters et al. cialis no prescriptiion 33Table V: Management Algorithm according to.

.

 

Tugeze ku cyumweru cya 3 gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya. Kwa kino cyumweru, Kiliziya y’isi yose inahimbaza umunsi w’ihinduka rya Pawulo mutagatifu. Kuri Kilizaiya yo mu Rwanda, ni n’umunsi wahariwe ku kuzirikana umwanya w’urubyiruko muri Kiliziya. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo yo GUHINDUKA. Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Yonasi yabwiye abantu b’I Ninivi ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Ninivi ikarimbuka”. N’aho mu isomo rya kabiri Pawulo mutagatifu yabwiye abantu b’I Korinti ati “Bavandimwe, igihe kirabashirana”. Mu ivanjili ho, Yezu yagize ati “ Igihe kirageze none ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere inkuru nziza”.
Guhinduka ni ukugenza gute? Umuntu ahinduka agamije iki? Ese guhinduka birashoboka?Ni nka nde wahindutse?
Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, umuntu ashobora guhindura imyumvire ye, imitekerereze ye cyangwa se imigirire ye ku kintu runaka. Umuntu ashobora guhindura umwuga yakoraga kugirango akore umuteza imbere kurushaho. Umuntu ashobora kuba yari nk’umuhinzi, ejo akaba umwubatsi; ashobora kuba yari umwarimu, ajo akaba umuganga, umucamanza n’ibindi. Guhinduka nyako ni uguhinduka ntera intambwe ngana imbere. Nta muntu wagombye gutera intambwe asubira inyuma.
No mu buzima bwa gikiristu, guhinduka birakenewe, ndetse biranihutirwa
. Ku bakirisitu, guhinduka ni ugutera intambwe mu kwemera, ni ukuba nari nkataje mu kibi, nkisubiraho

being asked by their doctors about sexual functioning.perceptions and expectations. cialis online.

. Ni ukuba nagengwaga na kamere yanjye, yayindi inkoresha ibikorwa by’irari ry’umubiri, maze nkabivaho nkemera kuyoborwa na Roho mutagatifu. Ni ukuba nari mfashe inzira mpunga ikiza, mpunga Imana, ngahindukira nkagaruka, nkongera nkiyunga n’Imana. Ni ukuva mu icuraburindi ry’urupfu riterwa n’icyaha, umuntu akagana urumuri rw’ubuzima, ni ukwakira Yezu. Urugero rw’umuntu wahindutse Kiliziya yaduhaye none, ni Sawuli, ariwe Pawulo mutagatifu. Mwese ngirango muzi amateka ye. Mbere yatotezaga abakiristu, abahora gukuza izina rya Yezu, umuntu wapfuye urw’abagome. Nyamara aho uwo yezu wazukiye amariye kumubonekera ari mu nzira ajya I Damasi, yahiseko ahindukira, aba uwa Yezu, amwamamaza ku isi yose, ndetse yemera no gupfa amuhowe.
Bakiristu bavandimwe, ese jyewe, wowe, twese turi ba miseke igoroye, turi intungane ku buryo nta kintu na kimwe twagombye kwisubiraho? Mu kinyarwanada baravugango ‘Nta muzindutsi wa cyane watashye ku mutima w’undi’, ngaho buri wese niyisuzume. Ese aho nta kageso naba nibanira nako nkaba naranze kukareka? Ese nta muntu n’umwe naba nararenganyije? Naramuhuguje utwe? Ese nta muntu naba naravuze nabi cyangwa naba narabeshyeye? Cyangwa naramugambaniye?
Muri iki gihe, usigaye usanga abantu bose barahagurukiye gusenga. Ubu ntiwagenda iminota 30 n’amaguru, utaraca ku rusengero. Ariko se amakimbirane avahe mu bantu? Ubugizi bwa nabi buturukahe? Inzangano mu bantu ziturukahe? Gutwara inda warangiza ugafata n’icyemezo cyo kuyivanamo bikorwa gusa na bamwe batagira amadini, ba bandi birirwa baryamye ku mbuga ku cyumweru? Cyangwa n’abafata iya mbere mu nsengero bazivanamo.
Bakiristu bavandimwe, burya gusenga tuvuga amasengesho byonyine ntibihagije. Igipimo cy’isengesho twavuze tubikuye ku mutima nta kindi, ni uko twagombye kumara kurivuga twamaze no gufata icyemezo cyo kwisubiraho no guhinduka. N’aho ab’undi niba bitabaye ibyo, amasengesho yo tuzakomeza tuyavuge, ariko ingoma y’ijuru yo ikomeze yibere kure yacu nk’ukwezi.
Bakiristu bavandimwe, guhinduka birihutirwa. Ntitugomba kubishyira ejo. Guhinduka ni uyu munsi, ndetse ni kano kanya. Nk’uko twabyumvise ku bantu b’I Ninivi, bahiseko bahinduka. Igihugu cya Ninivi ngo cyari kinini cyane ku buryo kukigenda n’amaguru byasabaga iminsi itatu. Nyamara umuhanuzi Yonasi ntiyagombye kugenda iyo minsi itatu yose
. Yabaye akigenda umunsi wa mbere gusa, ngo ni uko arigisha maze abantu b’I Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira kuva ku mukuru kugera ku muto. Yababwiyengo hasigaye iminsi 40 Ninivi ikarimbuka. Ntibategereje iminsi 39 ngo bicuze ku wa 40, ahubwo bahiseko batangira inzira yo guhinduka. Na Pawulo mutagatifu yatweretse ko guhinduka byihutirwa ku buryo ndetse byakagombye ko kuza mbere y’ibindi. Yagize ati ‘Aho bigeze abafite abagore nibabeho nk’aho batabigeze, abarira babe baretse bamere nk’aho batarira; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze’. No mu ivanjili, bariya bigishwa Yezu yabwiye ati nimunkurikire, bahiseko basiga inshundura zabo nta no kuzuyaza, basiga se Zebedeyi, baramukurikira. None jyewe muri kano kanya, ni iki nemeye kureka? Ni iki nemeye kuvaho? Ni akahe kageso nemeye gusezerera. Jyewe inshundura nemeye gusiga ni izihe?Ni nde Zebedeyi ngiye gusiga? Ese aho nta nshuti mfite twahuzwaga n’ingeso mbi nagombye kureka muri kano kanya?
Twebwe usanga kenshi guhinduka tubishyira ejo. Reka mbanze nkore na kiriya. Reka mbanze nibonere n’ariya mafaranga maze njye nahinduka. “Ikirura ngo ni cyo rimwe kicaye, cyumva nacyo gikeneye kwicuza. Ngo kiba kirakugendeye no kwa Padiri kiti mpa penetensiya. Padiri ni ko kucyakirana rwose ibyishimo byinshi. Kiratangira kirarondora, gisozereza kun tama z’abaturanyi. Mu gihe Padiri arimo akigira inama, cyumva imirindi hanze imeza n’iyi ntama, ubwo nyine akaba ari intama zakizwaga n’amaguru zimaze kumenyako ikirura kiri mwako gace. Ikirura niko kubwira Padiri, ati aoroshya numve. Ati ubwo izo si intama? Ati araramuka untindije nkaza kubwirirwa, urabyirengera. Ati kwanza reka mbanze ngende, ndagaruka unshire ikiru hamwe”

 

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA