AMASOMO :
Dt 18, 15-20;
Ps 94;
1Cor 7, 32-35;
Mc 1, 21-28.
Tugeze ku cyumweru cya 4 gisanzwe. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku gaciro k’Ijambo ry’Imana mu buzima bw’umuntu. Umwanditsi w’ivanjili Mariko yagize “Ni uko ku munsi w’isabato yinjira mu isengero, arigisha. Batangarira inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo”. Uwo nta wundi wigishaga, ni Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu, maze akabana natwe.
Nta gushidikanya, twese tuzi uburemere bw’ijambo iryariryo ryose umuntu abwiye mugenzi we. Iyo nkubwiyengo nkugabiye inka, kubera iryo jambo ridafite n’inyuguti 20, uhitako ubifata nk’impamo, kuva ubwo ugahita wiyumva mu mubare w’abantu boroye inka. Nanjye uyiguhaye ngahitako ninjira mu nshuti magara zawe. Iyo umuntu abwiye undi ati ‘ndagukunda’, ho birarenga. Ku rundi ruhande ariko, iyo ututse umuntu, kabone naho waba wikinira, biramushavuza, mukagera kure, ndetse mukaniyambaza abandi kugirango mwiyunge! Ng’ubwo uburemere bw’ijambo hagati y’abantu.
N’Imana izi kuvuga. Imana yaravuze. Imana iravuga, Imana itubwira igihe cyose. N’ubungubu iri kubwira umuntu wese wayiteze amatwi, amatwi atari ayangaya buri wese aruzi kuri mugenzi we, ahubwo yamatwi atagaragarira amaso, ndavuga ya matwi y’umutima, ya matwi y’ukwemera. Nta jambo ryayo na rimwe ntiripfa ubusa, kuberako ijambo ryayo ryose rijyana n’ibikorwa. Mu iremwa ry’isi, yaravugaga ngo iki nikibe, ni uko kigatangira kubaho kuva ubwo. Burya ijuru n’isi, nibiyirimo byose, ibigaragara n’ibitagaragara biducira amarenga ko Imana yavuze. Imana kandi yanavugishije abahanuzi. Ariko muri ino minsi yanyuma yatubwirishije umwana wayo (He 1, 2). Yezu rero, ni Jambo w’Imana wigize umuntu. N’ubungubu, iyo tubishatse, ijambo rye riraturema bundi bushya. Mu vanjili, batubwiye ukuntu yigishije bikagera naho rombi itera hejuru iti ‘uradushakaho iki Yezu w’I Nazareti’? Yezu niko kuyibwira ati ceceka kandi uve muri uwo muntu.
Twebwe abantu twemera cyane ijambo mugenzi wacu atubwiye. Nyamara se ni kangahe badusomera ijambo ry’Imana mu Kiliziya nirangariye? Ni kangahe badusomera ijambo ry’Imana nkumva ritandeba? Ni kangahe badusomera ijambo ry’Imana mu kiliziya ninaniriwe, ndi gutsinda ibitego by’imitwe? Ngirango n’ubungubu uwatanga akabazwa gato ko kuvuga ibitabo amasomo matagatifu badusomeye yaturutsemo, abasubiza ni ngerere. Nyamara Ijambo ry’Imana rirakiza, Ijambo ry’Imana ni umuti. Kwa kino gihe turarikeneye cyane. Hari indwara zadashoborwa n’abaganga b’ino si, zazindi n’abo ubwabo badashobora kwikiza. Kugeza uyu munsi nta rukingo rukingingira amakimbirane, inzangano, ubuhemu, intonganya mu rugo, kuroga, kwiba, guca inyuma abo twashakanye ruraboneka. Urwo rukingo nta rundi ni ijambo ry’Imana. Mu ivanjili twiyumvire ukuntu inyigisho ya Yezu yirukanye roho mbi yari mu muntu. Ese jyewe nta burwayi mfite natura Yezu muri kano kanya? Ese muri kano kanya ntacyo mfite namusaba? Ese nta kageso naba naranze kureka namutura ngo ankize? Ese jyewe ntacyo mfite nasabira urugo rwanjye? Abavandimwe banjye? Abaturanyi banjye?

Batubwiye ukuntu Yezu yageze mu isengero I Kafarinawumu akigisha, nyamara ntibatubwiye ibyari muri iyo nyigisho ye. Banze kubisubiramo kuko ari byabindi yavuze ubushize. Yaragize ati “Igihe kirageze none ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza!”
No kuri Pawulo mutagatifu, guhinduka birihutirwa ku buryo nta kintu na kimwe cyakagombye kudutera impagarara tutarahinduka, kabone n’abo twashakanye. Guhinduka ni byo bizatugeza mu ngoma y’ijuru. Abashakanye mbere na mbere basabwe gufashanya guhinduka kugirango bazahabweho ingoma y’ijuru ho umurage.

Bakiristu bavandimwe, Kwa kino gihe, usigaye usanga abantu bose barahagurukiye gusenga, ntetse bamwe basigaye barara no mu masengesho. Abandi muhura munzi bitwaje za Bibiliya mu ntoki
. Ubu ntiwagenda iminota 30 n’amaguru, utaraca ku rusengero. Ariko se kuki abantu tutisubiraho ngo duhinduke? Amakimbirane avahe mu bantu? Ubugizi bwa nabi buturukahe? Inzangano mu bantu ziturukahe? Ubuse twemeze ko ibyo bikorwa gusa na babandi birirwa baryamye ku mbuga ku cyumweru? Turitonde. Bikiramariya abonekera I Kibeho, muri bimwe yavuze, yaravuze ngo ‘twitonde kuko ubuyobe buzaza mu mayeri’Ngubwo bwa buyobe buzaza mu mayeri Bikiramariya yavuze

therapeutic course. Prior to direct intervention, goodGMP then induces calcium to leave the corporal smooth buy cialis.
. Abantu twese ubu turasenga, ariko icyatunaniye ni kimwe, ni Uguhinduka, ni ukwisubiraho
. Ni ugusenga mu kuri.
Bariya bigishwa bari baherekeje Yezu, ni ba bandi bane yatoye ubushize. Bagenuraga Kiliziya. Ni twebwe ababatijwe. Nka Yezu, natwe ababatijwe, icyo dusabwa nta kindi ni uguhuza imvugo n’ingiro. Impamvu inyigisho ya Yezu yakizaga, ni uko yavugaga ibyo akora. Abigishamategeko bo barigishaga ariko gukora ibyo bigisha bikabananira. Twebwe ababatijwe, ntitugomba kumera nkabo. Twebe tugira amahirwe akomeye. Dufite Yezu. Iyo tumwemereye aradukiza. Yezu ni uriya muhanuzi Imana yasezeranyije Musa
. Ngo “Musa abwira Abayisiraheli ati Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mubavandimwe bawe; azabe ariwe mwumva”. Twebwe tugira amahirwe abandi batigeze bagira. Twebwe si ukumwumva gusa, ahubwo no mu kanya turaza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe gukomera ku ijambo rye, maze ridukize bwa burwayi bwacu bwose bwo ku mutima n’umubiri. Tuze kumusaba aduhe kwisubiraho, aduhe guhinduka, aduhe kumubera abahamya mu bavandimwe bacu. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka