Tuzirikane amasomo y’icyumweru cya 5 gisanzwe, umwaka C



AMASOMO:

Is 6, 1-2a.3-8;

Ps 137;

1Cor 15, 1-11;

Lc 5, 1-11.

Tugeze ku cyumweru cya gatanu gisanzwe. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku bagabo bahuye n’Imana maze ikabiyereka, amaso yabo yamara guhumuka, bakemera, maze ikabatora, ikabatuma. Abo ni Umuhanuzi Izayi, Pawulo mutagatifu na Simoni Petero.
Ivanjili uko yanditswe na Luka yagize iti “Umunsi umwe, Yezu akaba ahagaze ku Nkombe y’ikiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamuniganaho bashaka kumva Ijambo ry’Imana

12Erectile dysfunction can be effectively treated with a- laminectomy tadalafil for sale.

. Nuko abona amato abiri ari ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo
. Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara maze yigisha abantu ari mu bwato. Amaze kwigisha abwira Simoni ati ‘Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe’. Simoni aramusubiza ati ‘Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura’
. Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. Nuko Yezu abwira Simoni ati ‘Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.’ Nuko bagarura amato yabo ku Nkombe, basiga aho byose baramukurikira”.
Uwari kujya muri Palestina, mu gihe cya Yezu, umwe mu mirimo y’ibanze y’abagabo baho bwari uburobyi. Abahanga mu kuroba, batubwirako uwo murimo utanga umusaruro iyo ukozwe mu ijoro. Bityo byatumaga barara ijoro ryose baroba, ari nayo mpamvu hagomba kuba nta bagore baba barakoze uriya mwuga kubera imvune yawo.
Mu ivanjili tumaze kumva, ngo Simoni ari kumwe na bagenzi be, bari baraye bagotse ijoro ryose ariko babura namba!!! Ibintu bibabaje. Mu yandi magambo umwuga wabo byari byanze, bari bameze nk’ikipe imaze gutsindirwa ku kibuga yitorezaho. Icyajyaga gukurikiraho nta kindi usibye guhindura umwuga

Sildenafil is mainly cleared from the plasma non-renally (clearance around 41 l/h, comparable to hepatic plasma flow), with a mean terminal half-life of approximately 4 hours.- Vacuum constriction devices cialis no prescriptiion.

. Ngo Yezu amaze kwigishiriza mu bwato bwa Simoni niko kumubwira ngo “Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe”. Yezu ababwirango barohe inshundura zabo mu mazi magari, ni uko yabonagako bo batinye ahari amazi maremare, ko bigumiye ku nkombe, ahatari namba.
Bakiristu bavandimwe, kuba umukiristu ni urugamba nk’uko tujya tubiririmba, ni ugushora mu mazi magari, ni ukugera n’aho dushobora guhara amagara yacu kubera ukuri Yezu yatuzaniye. Ariko uwemereye Yezu akamuyobora, uwumvise Ijambo rye, byose biramuhira. Niko byagenze kuri Simoni. Yagize ati “Ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura’. Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika.” Nta kintu na kimwe kiza twakwigereraho tudafashijwe n’Imana. Kuriya kurara ijoro ryose baroba nyamara bakabura ba mba , bishushanya ya nyota y’ibintu, amafaranga, ubutegetsi, ibyubahiro, duhorana, nyamara itazigera ishira. Imana yonyine niyo ishobora guhaza imitima yacu. Imitima yacu yaremewe Imana iyo dushatse kuyishyiramo ibindi bitariyo, ntiyuzura bibaho. Nibyo Mutagatifu Agustini yavuze agira ati “Umutima wanjye urahangayitse kandi ntuzigera utuza bibaho utaratura mu Mana”.
Bakiristu bavandimwe, ni uwuhe mwanya duha ijambo ry’Imana mu buzima bwacu? Ese tujya twibukako nta na gito twakora mu byo dushinzwe tutabifashijwemo n’Imana? Imbaraga za muntu burya ni nkeya, ndetse ni nke cyane. Iyo twirengagije Imana mu buzima bwacu, natwe birangira tugokeye ubusa ubuzima bwacu bwose.
Ririya joro ryose Simoni na bagenzi be baraye nyamara bakabura na mba, rinashushanya ijoro ryari mu mitima yabo. Yezu, we Rumuri rw’amahanga ahageze, barobye inshundura zenda gucika. Ese jyewe, wowe, buri wese, ni uwuhe mwanya duha Yezu mu buzima bwacu ? ese Yezu ni we Rumuri rwacu ? Cyangwa dufite ibindi twimitse mu mitima yacu ? ibintu, amafaranga, politike, abantu b’ibikomerezwa n’ibindi.
Ubundi tumenyereyeko Yezu yigishirizaga mu nsengero. Nyamara yahisemo kwigishiriza mu bwato. Ibintu bitari bisanzwe. Ni ikimenyetso ko buriya bwato bwashushanyaga Kiliziya. Kiliziya ni ababatijwe bose. Ni jyewe, ni wowe. Natwe uyu munsi turasabwa gushora mu mazi magari, maze turohore bagenzi bacu bakiri mu nyanja y’icyaha, y’inzangano, y’ubusinzi, y’ubusambo, y’ubuhemu, mbese ba bandi bataramenya Imana, babandi bataragerwaho n’urumuri rw’Ivanjili.
Nuko Yezu abwira Simoni ati ‘Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.’ Nuko bagarura amato yabo ku Nkombe, basiga aho byose baramukurikira”. Bakiristu bavandimwe, ese jyewe uyu munsi ni iki ndaza gusiga kugirango nkurikire Yezu? Hari byinshi binzitira mu bukiristu, hari ingeso zananiye kureka. Uyu munsi nanjye ndasabwa kureka bya bindi byose bimbuza kubona Yezu.
Ikintu kiranga umuntu wese wahuye n’Imana, wahuye na Yezu, ni uguhinduka. Ngo Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yezu avuga ati “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha”. Mu isomo rya mbere ubwo umuhanuzi Izayi yahuraga n’Imana, yaragize ati “Ndagowe! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye”. Pawulo mutagatifu we ati “Sinkwiriye no twitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya y’Imana”.
Bakiristu bavandimwe, natwe tumaze guhura na Yezu mu Ijambo rye. By’umwihariko, mu kanya ntabwo turaza guhura nawe gusa, ahubwo turaza kumuhabwa wese mu kimenyetso cy’umugati. Tuze kumusaba aduhe guhinduka maze tubashe kujya kumwamamaza mu bataramumenya, ubu n’iteka ryose. Amen.

Padiri Fidèle Nshimiyimana

Umurezi mu Iseminari nto ya Cyangugu