Tuzirikane ku cyumweru cya 1 cy’igisibo

AMASOMO:

Dt 26, 4-10;

Ps 90;

Rm 10, 8-13;

Lc 4, 1-13.

Kuva ku wa gatatu wa kino cyumweru turiho dusoza, ari wo wa gatatu bita uwa “Gatatu w’ivu”, muri Kiliziya twatangiye igihe kidasanzwe, aricyo gihe k’IGISIBO.
Igisibo ni rwa rugendo rw’iminsi 40 abakiristu bakora bazirikana ya myaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu butayu, ubwo wavaga mu bucakara bwa Misiri ugana muri cya gihugu Imana yari yabasezeranyije, igihugu gitemba amata n’ubuki. Urwo rugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu na none barukora bazirikana ya minsi mirongo ine Musa yamaze ku musozi wa Sinayi mbere y’uko ahabwa ya mategeko y’Imana. Bamwe mu Bahanga ba Kiliziya bavugako ubona mirongwine iyo ufashe 4 (impande enye z’isi ni ukuvuga isi yose), ugakuba 10 (ya mategeko 10 y’Imana). Bityo Yezu amara mu butayu iminsi 40, ashukwa na Sekibi, asiba kandi asenga, yashakaga guheka amateka ya Muntu w’ibihe byose, kandi ku isi yose.
Amasomo matagatifu ya kino cyumweru, aratwereka rero Yezu wisanishije natwe abanyabyaha yemera kubatizwa, ariko nk’aho ibyo bitari bihagije, yemera no kunyura muri bya bishuko byose umuryango w’Imana wagiriye mu butayu, kugirango atsinde sekibi burundu
. Ivanjili yabitubwiye muri aya magambo : « Yezu amaze kubatizwa ava ku Nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi ; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza ».
Turabizi, ubutayu ni ahantu h’agasi hatagira ikinyabuzima na kimwe. Nta mazi ahaba, nta bimera, nta nyamaswa. None kujya mu Butayu kwa Yezu gushushanya iki ? Yezu ni Adamu mushya. Ubwo uyu Adamu yashyirwaga mu busitani burimo byose, yewe no kugera ku mbuto nyamara akarenga agashukwa, agatsindwa na Sekibi, Yezu yahisemo kujya mu Butayu, ahatagira ikinyabuzima namba, kugirango Sekibi utajya ugira isoni n’aho ahamushukire maze amutsinde noneho burundu. Ivanjli yakomeje igira iti :« Ni uko sekibi aramubwira ati ‘Niba uri umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati’. Yezu aramusubiza ati ‘Umuntu ntatungwa n’umugati gusa ».
Tuziko ubwo sekibi yashukaga Adamu, yamufatiye ku nda, ku mugati. Nyamara Adamu ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. Natwe ni kenshi dukunze guhemuzwa n’umugati, n’agafaranga, n’ibintu, mbese natwe tujya duhemuzwa n’inda. Kino gisibo nikitubere umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho maze aho dusanga twarahemujwe n’inda tuhasabire imbabazi. Nitwemere twitungirwe n’Ijambo ry’Imana, kuko ibindi byose bizashira, amasambu, amazu, amamodoka, ariko ryo rizahoraho.
Sekibi amaze kubitsindirwamo ntiyarekeye aho. Niko kujyana Yezu ahantu hirengeye, amwereka ibintu byose byo ku isi, aramubwira ati « Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. Wowe rero nundamya , biriya byose biraba ibyawe ».
Icya mbere ni uko Sekibi yabeshye izuba riva. Ntaho yigeze ahererwa ibyo ku isi byose ngo abihe uwo ashaka. Ariko reka twigarukeho. Inyota y’ubutegetsi, inyota y’icyubahiro, ni igishuko cy’umuntu w’ibihe byose. Nyamara turabizi ikuzo ino isi itanga ni amanjwe kuko ritaramba. Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage. Nibo bazakuzwa.
N’ubundi Sekibi ntiyashirwa. “Noneho ajyana Yezu I Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’ingoro maze aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka!”
Bakiristu bavandimwe, natwe iteka dukunze kugerageza Imana. Ni kenshi dukunze kuyibwira tuti nutampa kiriya ndamenyako utabaho, ndamenyako utari Imana. Ni kenshi dukunze kugerageza Imana. Niba koko dushaka kuzagororerwa, ni tureke Imana ibe Imana, natwe tube abantu. Burya no mu Kinyarwanda ngo “Turareshya irasonzesha”.
Bakiristu bavandimwe, urugendo rw’iminsi 40 tugiye kumara mwa kino gisibo rudufashe kuzirikana ko hano ku isi, turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru. Mu ijuru ni ho iwacu h’ukuri

ED. Alterations in drug dosages or classes may be ofsurgery or radiotherapy, or a defective veno-occlusive cialis without prescription.

. Burya umukiristu aho ava akagera agira ubwenegihugu bubiri: ubwo ku isi n’ubwo mu ijuru. Umukiristu nyamukiristu ari kuri ino si, ariko si uw’iyi si
. Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati atubere koko impamba izatugeza mu bugingo bw’iteka
. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA

Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu