Tuzirikane icyumweru cya 12 gisanzwe

AMASOMO:

Za 12, 10-11; 13, 1;

Ps 62;

Ga 3, 26-29;

Lc 9, 18-24.

Umuntu wese aho ava akagera, agira undi muntu cyangwa ikintu yemera, ku buryo bigera ndetse n’aho yihambira kuri uwo muntu cyangwa icyo kintu
. Iyo uwo muntu cyangwa icyo kintu bibuze, nyir’ukubemera arasuherwa ndetse akabura amahoro. Kuri ubu hari abo usanga bemera aba star runaka, ku buryo usanga amafoto yabo bayagendana, ndetse baranayamanitse mu mamodoka yabo, abandi bakayandika inyuma, aho buri muntu wese abona.  Hari n’abo usanga bakunda ibihangano runaka cyangwa se ari abakunzi b’amakipe runaka, baremeye rwose kurwara imitima!!!!

None twebwe “abakiristu twihambiriye kuri nde?” Cyangwa “tugomba kwihambira kuri nde?”

Kino kibazo Pawulo mutagatifu yagishubije ubwo yabwiraga abakiristu bo mu Bugalati. Yagize ati “Mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu”.

None umuntu akibaza ati “Uko kwihambira kuri Kristu kugomba kurangwa n’iki?”

  1. Buri mukiristu wese agomba kwisubiriza mu izina rye. Hano gutuma abandi ntibishoboka. Mu ivanjili twabyumvise. Ubwo Yezu yamaraga kubaza abigishwa ati “Rubanda bavuga ko ndi nde?”, yarakomeje arababaza ati “Mwebwe se muvugako ndi nde?”. Najye, na we, buri wese, twese muri kano kanya nitwe Yezu ari kubaza kiriya kibazo. Ese kuri jyewe Yezu ni nde? Ese Yezu aho ndamuzi? Ese Yezu ndamwemera? Cyangwa namusimbuje aba Star. Cyangwa namusimbuje inshuti, ibintu, amafaranga, ubutegetsi. Hari igihe usanga Yezu tumufata nk’ugomba kudukorera ibitangaza gusa, maze ibyo bitangaza byabura tukamwihakana. Ubwo Yezu yabazaga abigishwa be ngo amenye uko rubanda rumufata, hari cya gihe yari amaze gutubura imigati maze bagashaka kumwimika. Kuko rero Yezu ubwami bwe atari ubwo kuri ino si, niyo mpamvu araza no kwihanangiriza abigishwa be kutagira uwo babibwira. Yezu intebe ya cyami ye yabaye igiti cy’umusaraba, n’aho ikamba rye riba ikizingo cy’amahwa

    Sexual counseling and education35Management algorithm of ED in the patient with cialis prices.

    . Kandi n’uwiyemeza wese kumukurikira ntatana n’umusaraba nk’uko yabyivugiye.

  1. Ikindi kizagaragaza ko twihambiriye kuri Yezu, ni ukwiyibagirwa, maze tugaheka imisaraba yacu, tukamukurikira, nk’uko yabibwiye abigishwa be
    . Hano kwiyibagirwa Yezu atubwira, ni ukureka kuyoborwa na kamere yacu, n’imbaraga zacu, n’inyungu zacu; ahubwo tukemera kuyoborwa n’ivanjili, tukemera kuyoborwa na we. Twebwe, akenshi iyo twihambiriye ku nyungu zacu, birangira Yezu tumushyize ku ruhande nk’uko abakuru b’umuryango n’abaherezabitambo n’abigishamategeko babigenje. umuhanuzi Zakariya ni byo yari yarahanuye agira ati “N’aho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza”.
  1. Kwihambira kuri Yezu bigomba kandi no kugaragazwa n’urukundo rwa kivandimwe. Buri muntu akumvako mugenzi we ari umuntu nka we, ko na we yaremwe mu ishusho ry’Imana, ko basangiye gupfa no gukira. Ni byo Pawulo mutagatifu yavuze agira ati “Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu”. Ese jyewe aho nta muntu naba narashyize mu kato? Ese aho nta muntu naba ntagicana nawe uwaka? Ese aho sinjya mbika inzika
    . Umuntu wese wambaye Kristu agomba kuzibukira bene iyo migenzereze.

Nyamara twebwe turiyizi. Twebwe turi abanyantegeke. Kwiyibagirwa, akenshi biratugora. Imana yonyine niyo yabidushoboza. Nibyo umuhanuzi Zakariya yahanuye agira ati “Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’I Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Kurangamira Yezu nta handi bikorerwa usibye nyine mu isengesho. Nk’uko twabyumvise mu ivanjili, ngo “Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be”. Ese jyewe njya mfata akanya maze nkihererera nkaganira na Yezu? Burya isengesho ni ryo shuri ryonyine twigiramo kumenya Yezu. Uwamaze guhurira na Yezu mu isengesho maze akamwihambiraho, nta nyota, nta nzara y’ibyo muri iyi si yongera kugira. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe kumwihambiraho, maze tuzabane nawe ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA