Tuzirikane ku cyumweru cya 11 gisanzwe

AMASOMO: 

2 S 12, 7-10.13; Ps 31; Ga 2 , 16.19-21; Lc 7, 36-8, 3.

Karidinali John Herny Newman yaravuze ati “Umunsi umwe, ku bw’ijambo rimwe gusa, Imana yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka, ibivanye mu busa. Ariko aho Muntu amariye gucumura, kugirango Imana yongere ireme byose bundi bushya, byayisabye kwihagurukira, yambara umubiri wa Muntu, isangira na we ubuzima, ndetse kugera no ku rupfu” ( reba J. Ratzinger, Jésus de Nazareth, tome I, 183).  Ano magambo ya Karidinali aratwereka buryo ki kubabarira ari umurimo utoroshye. Ni byo bikomeye kurusha kurema
. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aradufasha kuzirikana ku mpuhwe n’imbabazi by’Imana. Turaza kumva abantu babiri, umugabo Dawudi (mu isomo rya mbere), n’umugore w’umunyabyaha, ushobora ndetse no kuba yari ihabara, utavuzwe izina ( mu Ivanjli), bose bababariwe ibyaha bikomeye.

Burya Muntu wese aho ava akagera, ni umunyantege nke. Ni umunyabyaha. Akeneye impuhwe z’Imana. Mu Ivanjili, Yezu yabwiye umufarizayi Simoni wari wamutumiye inkuru y’umuntu wari ufite abantu babiri bamurimwo umwenda; umwe yari amurimo amadenari Magana atanu, undi mirongo itanu. Babuze icyo bishyura abarekera uwo mwenda. Yezu akabaza ati ‘Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda?’ Simoni ni ko gusubiza ati ‘Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini’. Yezu ni ko kumubwira ati ‘Usubije neza’.

Ubundi twibuke ko mwa kiriya gihe ko igihembo cy’umukozi ku munsi cyari idenari imwe. Bityo umwe yari afite umwenda ungana n’umushahara ukababakaba imyaka ibiri, n’aho undi ari umushahara usaga amezi abiri, ni ukuvuga iminsi mirongo itanu. Nyamara bariya banyamadene bombi, haba uwari ufite umwenda munini, haba uwari ufite umwenda muto, bose babuze ubwishyu, ariko bababarirwa imyenda yabo yose. Ubundi ntibisanzwe ko umuntu akuguriza maze wabura ubwishyu akakubwirango wa mwenda wigumanire. Ahubwo twebwe tumenyereyeko iyo umuntu abuze ubwishyu hitabazwa inkiko. Uriya munyabintu rero ntasanzwe, agomba kuba ari we Mana. Bariya banyamadene ni twebwe twese. Burya twese imbere y’Imana nta bwishyu dushobora kubona, burya twese dukeneye impuhwe zayo.  Mbere na mbere dukwiriye impuhwe z’Imana kubera :

  1. Ukutanyurwa kwa Muntu, aribyo bimuganisha mu irari. Mu isomo rya mbere, twumvise ukuntu Imana yisigiye amavuta Dawudi ngo abe Umwami wa Israheli, ikamukiza ikiganza cya Sawuli; Imana yamuhaye inzu ya Israheli n’iya Yuda, inamubwirako niba ibyo bidahagije ko izamwongera n’ibindi. Nyamara umwami Dawudi we ntiyanyuzwe n’ibyo byose kugera n’aho yicisha inkota Uriya maze afata umugore we amugira uwe!

Bakiristu bavandimwe, kimwe na Dawudi, Imana yaduhaye byose kandi ku buntu. Yaduhaye ubuzima dufite, iduha ibintu, iduha urubyaro, iduha ubutegetsi n’ibindi byose. Nyamara ikituranga nk’abantu ni ukutigera tunyurwa

In addition all doses caused an increase in the total length of the small intestine. cialis sales 30Physical Examination include the following:.

. Ni ukurangwa n’inyota idashira ituma tugera n’aho duhemukirana, ituma bamwe bahitamo kwibera abambuzi na ba bihemu. Ese aho jyewe nta muntu naba narahuguje ibye ? Ese aho jyewe nta muntu naba narambuye ? Aho nza gusanga naragenje nka Dawudi, nimbwire Imana nka Dawudi nti « Ni koko nacumuye kuri Uhoraho ». Imana yiteguye kuduhanaguraho ibicumuro byose nk’uko yabikoreye Dawudi.

  1. Imana ntitubabarira ukutanyurwa kwacu gusa. Imana yiteguye no kudukiza ingeso y’ubwirasi no kwikuza. Kimwe n’uriya mufarizayi Simoni, akenshi twumva turi intungane, akenshi abandi nibo tuba dutunga urutoki. Abandi nibo banyabyaha, abandi nibo batazi gukurikiza amategeko y’Imana. Nyamara nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye, umuntu ntagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo agirwa intungane no kwemera Yezu Kristu. Twumvise ukuntu Yezu abwira wa mugore ati “Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro”. Ese aho jyewe ntabo njya nshinja? Ese aho jyewe ntabo njya ncira imanza ndetse akenshi mbarenganya? Guca imanza nitubirekere Imana yonyine kuko niyo ireba ikagera no ku nkebe z’imitima yacu.

Bakiristu bavandimwe, mu gihe tugitegereje impuhwe z’Imana, turasabwa kwigiramo umugenzo wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ibyananiye byose Simoni, umugore we ni byo yakoze
. Ubundi mu muco wa kiyahudi, iyo umushyitsi w’imena yakugendereraga, wamwakiraga umuhobera, umusomagura, umusiga umubavu. Kandi Simoni ntiyarayobewe ko Yezu ari umushyitsi w’imena, kuko yanamwise ngo “Mwigisha”. None uriya mugore yabikoze mu mwanya w’umufarizayi kuko we yazirikanaga ukuntu Yezu yamugiriye impuhwe maze akamukiza ibyaha bye byose. Simoni yumvaga ko we ari intungane, ko atakagombye gukora ibyo byose. Yezu yaje asanga Simoni, nyamara uriya mugore we ni we wasanze Yezu. Ese twebwe iyo dufite ibibazo tujya twibuka gusanga Yezu? Ese iyo Yezu amaze kudukiza tujya twibuka kumushimira?

Nyuma yo kwigiramo umugenzo wo kwiyoroshya, turanasabwa kandi kugira urukundo nyarukundo. Mu gihe umwami Dawudi yanze kunyurwa n’ibyo yari afite byose, akarenga agafata n’umugore wa mugenzi we, uriya mugore wo mu Ivanjili we yahisemo kwigomwa ibyo yari afite byose
. Umutima we yawufunguriye Yezu kugeza yewe no ku misatsi ye, ndetse n’amarira ye, utaretse umubavu uhenda cyane yamusize ku birenge. Twebwe urukundo ruzira uburyarya ruratugora. Yezu ni we wadukunze kugera n’aho yemera kwitanga kugera ku rupfu. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe kugira urukundo nk’urwe, maze abe arirwo ruturanga ubu n’iteka ryose.  Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA