Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umushumba wa Diyosezi ya Butare
ukaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda,
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri,
Nyiricyubahiro Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro,
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo,
Basaserdoti,
Baseminari,
Bavandimwe,
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2015 twatangiye urugendo nyobokamana i Kibeho rutuganisha kuri yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda. Iyo yubile izizihirizwa i Kabgayi ku wa 7 Ukwakira 2017. Urwo rugendo twarutangiriye i Kibeho kugira ngo twiragize Umubyeyi Bikira Mariya akomeze atube hafi.
Uwo munsi kandi hasohotse ibaruwa y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda yitwa “Twitegure guhimbaza imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda”. Ni ngombwa ko twebwe abapadiri b’abanyarwanda tuyisoma kenshi tukazirikana kenshi ibiyikubiyemo. Munyemerere ngaruke ku inumero ya 15 y’iyo baruwa :
“Basaserdoti dusangiye ibanga, iyi yubile ni iyanyu. Ku buryo bw’umwihariko rero itubereye koko twese umwanya wo kwivugurura : ‘Ngiki koko igihe gikwiye’ (2Kor 6, 2)
treatments for ED have to be considered in the context oftonically contracted. There is a constant but minimal blood cialis without doctor’s prescriptiion.
. Kwivugurura by’ukuri ni ukugaruka ku isoko y’ingabire y’Ubusaserdoti twahawe, ni ukurangamira Kristu we wadusangije ku Busaserdoti bwe. Iyi yubile rero, nitubere umwanya wo kwikebuka, tumurikiwe n’urumuri rw’Ivanjilli, turebe uburyo dusa na We koko”.
“Ibi bihe turimo birasaba abasaserdoti b’intwari. Twiyibutse ko icyago gikomeye kibangamiye ubutumwa bwa Kiliziya mu isi y’iki gihe ari ukuyoborwa n’ibitekerezo by’isi aho kuyoborwa n’urumuri rw’Imana; icyago gikomeye kibangamiye ukwemera ni ukwitwa umukristu nyamara ubuzima bwawe bukavuguruza amatwara y’Ivanjili. Abasaserdoti turabasaba kurwana urugamba rwo guhamya aho rukomeye. Koko isi yacu ikeneye abapadiri b’intungane, hakenewe abasaserdoti b’intwari berekana ishusho nyayo y’umusaserdoti. Isi ya none ikeneye abahamya kuruta uko ikeneye abigisha, ni uko baba ari abahamya”.
Basaserdoti bavandimwe, gahunda y’ibizakorwa bijyanye n’urugendo rutuganisha kuri yubile yabagezeho. Muri iyo gahunda harimo uru rugendo nyobokamana twakoreye hano mu Nyakibanda aho abapadiri benshi b’abanyarwanda barerewe, natwe turimo. Uyu munsi turazirikana ku burere twaherewe hano, turibuka abarezi batureze, turibuka abo twabanye mu myaka twamaze hano. Twaje gutega amatwi ijwi rya Roho Mutagatifu kugira ngo dukomere ku buzima bwa gisaserdoti. Twaje gusubiza amaso inyuma tukareba bakuru bacu bakomeye ku ibanga ry’Ubusaserdoti; ibigeragezo by’ibihe barimo ntibyatumye bahinyuka.
Bakomejwe n’isengesho, gushengerera Isakramentu ry’Ukaristiya, kwiyambaza bri munsi Umubyeyi Bikira Mariya no gushishikarira kubana neza na bagenzi babo. Bakomejwe no kwishushanya na Kristu muri Kiliziya, ntibigeze babyina banyuranya na Kiliziya. Umusaserdoti muzima ntakorera imirimo ye hanze ya Kiliziya.
Basaserdoti bavandimwe, twakoze uru rugendo nyobokamana ku munsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, umunsi mpuzamahanga wo kwitagatifuza kw’abasaserdoti.
- Kwitagatifuza kw’abasaserdoti ni ukuguma mu rukundo rwa Kristu, ukarangamira buri munsi umutima we wakingujwe icumu.
- Kwitagatifuza k’umusaserdoti ntabwo ari ugukora ibikorwa bidasanzwe cyangwa bihambaye, n’iyo wakora ibikorwa bidasanzwe cyangwa bihambaye ntabwo ari ngombwa kwirata ahubwo bigomba gutuma ubikora arushaho kwicisha bugufi.
- Kwitagatifuza k’umusaserdoti ni ukureka Kristu agakorera muri wowe, ugakurikiza imyitwarire ye, ibitekerezo bye, imyifatire ye, uko yabigaragaje mu buzima bwe bwa hano ku isi
. “Se sanctifier, c’est conformer sa vie à celle de Jésus”. - Kwitagatifuza bigaragarira mu bikorwa bya buri munsi, uko ubikora, umutima ubishyiramo n’umwanya uharira Imana muri ibyo bikorwa. Mutagatifu Yohani Mariya Vianney nta bikorwa bihambaye yakoze; ntiyigeze arenga imbibi za Paruwasi ya Ars. Isengesho ryari rifite umwanya wa mbere mu buzima bwe. Yashishikazwaga no gutegura no gutura neza igitambo cya Misa. Buri munsi yategaga amatwi abamusangaga maze mu Isakramentu rya Penetensiya akabunga n’Imana kandi akabunga na bagenzi babo. Mutagatifu Yohani Mariya Vianney yahoranaga umwete n’umuhate wo gukora neza imirimo ya gisaserdoti.
Basaserdoti bavandimwe, turi mu mwaka wa mbere w’urugendo rutuganisha kuri yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda
• Pelvic / perineal / penile trauma :only by issues such as efficacy and safety but also by the generic cialis.
. Ese muri Paruwasi dukoreramo ubutumwa twararutangiye ? Twarugize urwacu ? Twiyemeje kwivugurura ko ko ? Kuvugurura ibitagenda neza mu mibanire yacu n’Imana? Kuvugurura ibitagenda neza mu mibanire yacu? Uru rugendo ni igihe kidasanzwe Imana iduhaye ngo twitagatifuze kandi twivugurure. Ntitugipfushe ubusa. Tuzahimbaze yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda twishimira ibyiza tuzaba dukesha urugendo twakoze tugana iyi yubile
. Mwese mugire amahoro y’Imana.
Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
akaba Umuyobozi wa Komisiyo y’Abepiskopi
ishinzwe Abapadiri n’Amaseminari Makuru