Tuzirkane icyumweru cya 10 gisanzwe



AMASOMO:

1R 17, 17-24;

Ps 29;

Ga 1, 11-19;

Lc 7, 11-17.

Niba hari ikintu gitera ubwoba abantu bose aho bava bakagera, ni urupfu. Nta muntu n’umwe udatinya urupfu pe. Dutinya urupfu ku buryo n’iyo ari umuntu wacu umaze kwitaba Imana, hari n’abatinya kumukoraho. Kabonwe na babandi bajya bafata icyemezo cyo kwiyahura, burya nabo ntibiborohera, ku buryo hari n’abamara kugifata, kubera ubwoba, bakongera bakisubiraho.

Hari n’abajya bavugango « urupfu, umuntu ararugendana ». « Ngo rimwe umugabo yashuditse n’urupfu, baba inshuti magara, bakajya basangira akabisi n’agahiye. Rimwe nyamugabo afata igiseke, ashyiramwo urwagwa ajya gusura urupfu, ariko harimwo no kwihakirizwa ngo arebeko yazamara kabiri. Mu gihe barimo basangira cya giseke, urupfu rurasohoka rujya hanze gato. Ku meza basangiriragaho hakaba harambitse amadosiye y’abantu bose, n’ukuntu bazakurikirana. Wa mugabo ni ko kugira amatsiko ashaka kureba ari uwakangahe

For patients suspected to be suffering from depression, a cialis no prescriptiion The degree of erectile dysfunction can vary and may range from a partial decrease in penile rigidity to complete erectile failure and the frequency of these failures may also range from “a few times a year” to “usually unable to obtain an erection”..

. Ngo yubure impapuro, asanga ni we utahiwe, kuko nyine dossier ye ariyo yari hejuru y’izindi !!!! ubwoba bwaramutashye na mwe murabyumva
. Ajya epfo na ruguru, abura icyo yafata, aricara abura ibitereko. Niko kwigira inama ati ‘Reka mpiteko ncurika zino dossier zose, bityo mpiteko nibera uwa nyuma’

prescribed appropriately, has demonstrated broadTestes examination : size and consistency buy cialis.

. Nyamugabo abigenza atyo. Urupfu narwo aho ruri hanze rukibaza ruti uyu muntu uhora untura, nakora iki ngo amare kabiri dukomeze twisangirire. Urupfu ni ko kwibwira ruti ubwo uyu muntu ari we wari utahihe, reka ninjire ncurike ariya madosiye, bityo yigire ku mwanya wa nyuma’. Urupfu rurinjira ni ko gucurika za dossier. Ngo rurebe rusanga wa mu gabo n’ubundi ni wo ugarutse ku mwanya wa mbere !! » Ubanza ariho umunyarwanda yakurije kwita umwana we ngo NTAWURUHUNGA naho umuturanyi we akamwita NTIRUGIRIMBABAZI.

Kuba abantu batinya urupfu, si ibya none gusa. Ni kuva muntu yakwitwa Muntu. Impamvu nyamukuru ituma abantu benshi batinya urupfu, ni uko kuri bamwe urupfu ari iherezo. Baziko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Ukwemera konyine ni ko kudufasha gusubiza ikibazo cy’urupfu. Ku bemera, tuzi neza ko Yezu yapfuye ariko ko yanazutse maze agatsinda urupfu, akatugabira ubuzima buhoraho iteka mu ngoma y’ijuru.

Mu ivanjili tumaze kumva ukuntu Yezu yazuye umwana w’umuhungu, w’ikinege kandi nyina akaba umupfakazi. Dore uko umwanditsi Luka yadutekerereje iyo nkuru : « Muri icyo gihe, Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abagishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi ; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati ‘wirira’. Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati ‘Wa musore we ndabigutegetse haguruka !’ Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati ‘Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo”.

Mu muco wa kiyahudi, umugore yagirwaga n’umugabo, yaramuka apfakaye agasigarira k’umuhungu we iyo yabaga amufite. Ni nayo mpamvu iyo umugabo yapfaga nta gahungu asize, basabaga abo mu muryango w’umugabo kwishakamo umwe akaza guhungura uwo mupfakazi kugirango barebeko habonekamo agahungu, bityo izina rya nyakwigendera ntirizasibangane muri Israheli (Dt 25, 5-10). None muri ino vanjili tumaze kumva, uwo mugore wari warapfushije umugabo we, n’agahungu ke kandi k’ikinege nako karahafashe. Mu yandi magambo ni nkaho na wa mugore apfuye kuko ntaho asigariye.

Ariko nk’uko twabyumvise, ngo « Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati ‘wirira’. Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati ‘Wa musore we ndabigutegetse haguruka !’ Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina ».

Ubundi mu muco wa kiyahudi, cyaraziraga gukora ku ntumbi. Uwakoraga ku ntumbi iyo ari yo yose, yamaraga iminsi irindwi yarahumanye, kugirango yongere kuba umuntu nk’abandi, hari imihango yo kwisukura yabagaho (Nb 19, 11). None uku gukora k’umurambo kwa Yezu ntacyo yikanga bishatse kuvuga iki ?  Burya Yezu yemera kwigira umuntu, akambara uyu mubiri wacu wa gikene, kwari ukugirango nyine uwo mubiri awuhe agaciro. Uyu mubiri twambaye si uwacu. Burya iyo tuwukoresha ibihabanye n’ugushaka kw’Imana, tuba duca ukubiri na Yezu wemeye kuwambara.

Ngo abari aho « Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati ‘Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo”. Ni byo koko, Yezu bamufataga nk’umuhanuzi ukomeye. Bamwe bamufataga nka Eliya wagarutse kuko yakoraga ibisa neza neza n’ibyo Eliya yakoraga. Twumvise ukuntu umuhanuzi Eliya nawe yazuye umwana wari wapfuye.

Bakiristu bavandimwe, Yezu ni umugenga w’ubuzima bwacu. Uri kumwe na we agira ubuzima kuri ubu no mu gihe kizaza. Burya usanze Yezu arakira, n’aho umuhunze agapfa. Bariya bantu bajyaga guhamba bahuye na Yezu mu mujyi witwa Nayini. Pawulo mutagatifu twumvise, we yari yarapfuye urupfu rw’ubundi bwoko, ndavuga gupfa umuntu ahagaze, kuko yari atunzwe no gutsemba abakiristu. We yahuriye na Yezu I Damasi, maze arahamukiriza. None jyewe uyu munsi Nayini yanjye ni iyi he ?  Ese jyewe uyu munsi Damasi yanjye ni iyi he? Ese jyewe ni hehe mpurira na Yezu kugirango ankize?

Bakiristu bavandimwe, Yezu duhura kenshi cyane
. Ubu tumaze guhurira na we mu ijambo rye. Mu kanya turaza guhura nawe ndetse tunamuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa tuze kumutura imitima yacu, tumure imibiri yacu, tumutuye abavandimwe bacu barwaye za ndwara zose zaburiwe imiti, ariko cyane cyane tumuture abarwaye kuri roho. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA