Umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita I Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabyeko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya yari ababwiye.
Nyamara kwa kino gihe, iyo umuntu yitegereje, kuba abantu bahazwa ari benshi cyane, si cyo kimenyetso gifatika cy’urukundo n’inyota abantu bafitiye Yezu uri mu Karistiya
. Ahubwo natwe kuri uno munsi, ni umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma maze tukareba uburyo duhabwa Yezu. Ikigaragara, ni uko akenshi hari igihe dushidikanya kuri Yezu uri mu karistiya, cyane ko binarenze kure ubwenge bwacu, bikaba byanatuviramo intandaro yo kutamuhabwa neza.
Nyamara nta gushidikanya, Yezu ari mu karistiya rwose. Uriya mwami wa Salemu Malekisedeki watuye umugati na Divayi Abramu ubwo yari avuye ku rugamba, yagenuraga Yezu.
Mu ivanjili, twumvise ukuntu Yezu yagaburiye imbaga y’abantu akoresheje imigati itanu n’amafi abiri gusa, nyamara bakarya bakanasigaza ibigera ku nkangara cumi n’ebyiri.
Iriya migati Yezu yagaburiye rubanda rukarya ndetse rukanasigaza, yashushanyaga Yezu ubwe. Nk’uko Pawulo mutagatifu yabivuze : “Nyagasani Yezu araye ari butangwe yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura avuga ati ‘Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora na mwe bibe urwibutso rwanjye’
Furthermore, analytical results of the blend and the tablets without (17 batches) or with clear overcoating (5 batches), manufactured from different sites, indicates that the manufacturing technology has been successfully transferred to the commercial production facility.- renal and hepatic dysfunction buy cialis usa.
. Barangije kurya n’inkongoro ayigenzereza atyo”. Burya umuntu agizwe n’umubiri n’amaraso gusa. Ibyo byombi iyo ubyambuye umuntu, nta kiba gisigaye. Bivuze y’uko burya na none umuntu wemeye kuguha ibyo byombi, nta kindi aba agukinze, aba aguhaye ubuzima bwe bwose. Rero natwe Yezu yaduhaye ubuzima bwe bwose, ari nayo mpamvu ari we wenyine kuri ino si ya Rurema ushobora kutumara inzara n’inyota. Impamvu abantu badashobora kutumara inzara n’inyota, ni uko bo iyo bagiye kuduha, babanza kuzigama ibizababeshaho nabo. Yezu we yatwihaye wese.
Yezu ni we wenyine rero ushobora kutumara inzara n’inyota dufitiye ubukungu, amafaranga, ubutegetsi, ibintu, icyubahiro, n’ibindi byose umuntu yarondora. Uwahuye na Yezu nta nyota y’ibyo byose yongera kugira. Mu gihe ba cumi na babiri bumvaga ko igisubizo kiri mu gusezerera imbaga, Yezu we yaberetse ko kumuhunga ko ari aguhunga Imana, ko bityo kumuhunga ari ukwibeshya cyane. Nyamara igitangaje kwa kino gihe, ni uko abantu batagiha umwanya Imana, ni uko abantu batagiha Yezu umwanya, ariyo mpamvu tuzahora twiruka ku bintu kugeza igihe bitagwiriye. Ese ni uwuhe mwanya njya mpa Yezu mu buzima bwanjye? Ese ni uwuhe mwanya njya mpa isengesho, nk’inzira ingeza ku Mana? Yezu wenyine niwe ushobora kutumara inzara n’inyota duhorana. Ziriya nkangara cumi n’ebyiri zasigaye zari zigenewe ya miryango cumi n’ibiri ya Israheri, kandi iyo miryango ni twebwe twese. Kudahabwa neza Yezu burya ni ukwivutsa amahirwe akomeye cyane.
Kimwe mu bipimo bizagaragaza ko twahawe neza Yezu, ni urukundo rwa kivandimwe ruzaturanga. Twumvise ukuntu Yezu yabwiye abacumi na babiri ati “Mwebwe ubwanyu nimubahe ibyo kurya”
. Ese ni bangahe njya ngirira impuhewe? Ese jyewe ni bangahe njya mfungurira? Indushyi n’imbabare tuzaba twarakiriye, nizo natwe zizatwakira ku munsi wa nyuma. Ese ibyo tujya tubizirikana? Ba bakiristu b’I Korinti twumvise Pawulo abwira, bari bafite umuco wo gusangira, ariko abakire bakicara ukwabo bakarya ibyabo, n’abakene bakicara ukwabo, bakarya ubusa bwabo nyine. Ese twebwe ni bande dusangira nabo? Ese iyo twagize ubukwe ni bande dutumira?
Ikindi kigomba kuranga umuntu wahawe neza Yezu uri mu karistiya, ni ukuva ku ngoyi y’ubucakara bw’icyaha. Nk’uko Ivanjili yabivuze, ubwo Yezu yahazaga iriya mbaga, bari bari mu butayu. Ubu butayu bwibutsa bwa bundi banyuzemo bava mu bucakara bw’Abanyamisiri berekeza mu gihugu cy’isezerano. Natwe rero, kimwe mu bizagaragaza ko twahawe neza Yezu, ni uko tuzava kuri ya ngoyi y’ubucakara ubwo ari bwo bwose. Bushobora kuba intonganya mu rugo ya buri munsi, ubusinzi, ubusambo, ubusambanyi, n’ibindi.
Bakiristu bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbaza umunsi mukuru w’isakaramentu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe ingabire yo kujya tumuhabwa neza kuko ni we wenyine ushobora kutumara inzara n’inyota y’ibintu duhorana. Tubisabe kandi tubisabirane
. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA