AMASOMO:
Dt 30, 10-14; Ps 18; Col 1, 15-20; Lc 10, 25-37.
Burya ahantu hose hari abantu barenze umwe, kugirango hatagira ubangamirwa, bisabako bagira amabwiriza cyangwa amategeko bahuriraho, n’aho ubundi bitabaye ibyo ubuzima ntibwakoroha. Abatuye urugo bagira amategeko bahuriraho. Habaho itegeko rigenga umurimo bityo bigatuma umukozi n’umukoresha babana nta we ubangamiwe
to facilitate the patient’s and partner’s (if available)Erectile dysfunction is defined as the persistent or recurrent tadalafil.
. Usigaye usanga mu mudugudu runaka cyangwa muri Quartier runaka hari amabwiriza yihariye bakurikiza. Burya mu muhanda hatabaye amategeko ahagenga, buri kinyabiziga kikanyura aho kishakiye, n’abanyamaguru bikaba uko, haba imperuka!!! Amategeko rero uko byagenda kose ni ngombwa. Cyakora akenshi amategeko adutera ubwoba ku buryo byageze n’aho Umunyarwanda avugango “Amategeko arusha amabuye kuremera”. Ariko nyamara amategeko ni ngombwa, amategeko turayacyeneye.
Amategeko si aya none gusa. Amategeko yahozeho. No mu mubano w’abantu n’Imana byasabyeko habaho amategeko kugirango Muntu abashe kubana neza n’Imana. Mu isomo rya mbere twumvise Musa abwira imbaga y’Abayisiraheli ati “Upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose”.
Twibukeko Imana yari yarahereye amategeko umuryango wayo ku Musozi wa Horebu inyuze kuri Musa, kugirango nyine ayo mategeko abashe kubafasha nk’abantu bari mu rugendo bagana mu gihugu cy’isezerano.
Bakiristu bavandimwe, nyamara natwe turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru. Burya iwacu h’ukuri si hano turi, iwacu h’ukuri ni mu ijuru. Natwe rero muri urwo rugendo turimo dukenera amategeko kugirango tubashe kurugendanamo kivandimwe
assessment prior to the treatment of ED and regular cialis prices Effects on gastrointestinal smooth muscle: Because PDE5 and PDE1 are expressed in smooth muscle, the effects of inhibiting these PDE isoenzymes in gastrointestinal smooth muscle have been investigated..
. Nibyo twumvise mu Ivanjili ubwo umwigishamategeko yabazaga Yezu ati “Mwigisha, ngomba gukora iki kugirango ndonke ubugingo bw’iteka?” Nk’uko twabyumvise Yezu yamuretse ngo nawe ubwe yisubirize kuko Yezu yari azi nezako azi ibyo abaza, kuko nyine yari Umwigishamategeko, ari nayo mpamvu batubwiyeko umwigishamategeko yabajije Yezu ariko amwinja. Umwigishamategeko ni byo koko yari azi neza amategeko. Yasubije Yezu ati mu mategeko ko handitsemo ngo “Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imabraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”. Yezu ni ko kumubwira ati “Ushubije neza; ubigenze utyo uzagira ubugingo”.
Nyuma yo kubaza ibyo azi, kugirango yikure mu isoni, umwigishamategeko yabajije Yezu ati “Ariko se mugenzi wanjye ni nde?”. Aha niho ruzingiye muri ino Vanjili ya none. Ubundi mu Bayahudi, mugenzi w’umuntu yabaga ari uwo basangiye idini ya kiyahudi gusa. Abandi bose badasangiye idini nabo, yewe n’imyumvire, bitwaga Abanyamahanga, ndetse akenshi bakanafatwa nk’abanyabyaha. Yezu mu kubwira uriya mwigishamatageko agiye kwagura imiryango maze mugenzi w’umuntu ntabe ari wo basangiye idini gusa ahubwo abe umuntu we, ndetse no kugera ku mwanzi wawe. Ese jyewe mu genzi wanjye ni nde? Ese jyewe ndi mugenzi w’abantu bose?
Yezu rero nk’umwarimu mwiza w’ibihe byose yamubwiye ya nkuru y’umuntu wamanutse I Yeruzalemu ajya I Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. Ngo Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira
. Haza n’Umulevi, na we aramubona arihitira. Ngo Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. Aramwegera apfuka ibikomere bye, amaze kubyomoza amavuta na divayi
. Ngo hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi amwitaho. Bucyeye afata amadenari abiri ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘umwiteho maze ibindi uzamutangaho nzabikwishyura ugarutse’.
Ubusanzwe Abayahudi n’Abanyasamariya ntibacanaga uwaka. Abayahudi bafataga Abanyasamariya nk’abayobye kubera ingoro bari barubatse ku musozi wa Garizimu maze bityo bigatuma basengera ukwabo. Bityo rero Umuyahudi ntiyafataga Umunyasamariya nka mugenzi we. Ndetse kumusuhuza byari bibujijwe. Byongeye uriya muherezabitambo n’uriya Mulevi ntibashoboraga gukora kuri uriya muntu waviriranye amaraso wenda gupfa kuko muri ya mategeko yabo cyaziraga gukora ku murambo ngo batihumanya. Nyamara uriya Munyasamariya we yemeye arenga ku itegeko ryo kudasuhuza Umuyahudi, ahubwo akora no kuwenda gupfa, ndetse yiyemeza no kumutangaho ibye nk’uko twabyumvise. Yezu rero yasoje abwira uriya mwigishamategeko ati nawe genda ugenze nk’uriya munyasamariya. Ese aho jyewe nta bantu njya nshyira mu kato? Ese ntabo njya ndenganya? Ese ntabo njya nirengagiza gutabara nitwaje ko ntacyo nanjye mfite?ko nta cyo dupfana?
Bamwe mu nararibonye za Kiriziya bafashe uriya Munyasamariya nka Yezu. Yezu ni we shusho ry’Imana itagaragara waje kubana na twe, akemera kuba umwe muri twe, akemera kuba mu genzi wacu kugirango adukize bya bikomere byose duhura na byo muri ino nzira turimo igana mu ngoma y’ijuru. N’aho uriya muntu wari waguye mu gaco k’abajura ni twebwe nyine duhurira n’ibibazo bitandukanye muri ino nzira igana mu ngoma y’ijuru. N’aho ruriya rugo uriya muntu yacumbikirishijwemo ni Kiriziya. Mu Kiriziya niho duhurira na Yezu umukiza.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kongera kwigiramo urukundo rw’Imana rugomba kugaragazwa n’urukundo rwa bagenzi bacu tubana, duturanye, abo duhurira kunzira, ariko cyane cyane ababaye, abashavuye, abaciye bugufi, mbese ba bandi iyi si idaha agaciro, ba bandi batujena no kubareba. Twibukeko kuri wa munsi wa nyuma tuzatambutswa n’abo baciye bugufi, infungwa, abarwayi tuzaba twaritayeho. Nyamara turabizi, twebwe akenshi urukundo nyarukundo ruratugora. Twebwe akenshi twikundira abadukunda. Yezu ni we washoboye gukunda yewe no kugera aho asabira n’abishi be. Yarazautse, ni muzima. Mu kanya nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba atwonegerere urukundo. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA