Tuzirikane ku cyumweru cya 16 gisanzwe

AMASOMO: Gn 18, 1-10a; Ps 14; Col 1, 24-28; Lc 10, 38-42.

Mu bihugu hafi ya byose ku isi, umushyitsi ni umuntu ukomeye, ni umuntu wubahwa. Ibyo si ibya none, si ibyejo, ni kuva kera. Hari n’abavugako umushyitsi ari umugisha. Bashobora kuba bavuga ibi ngibi kuko akenshi umushyitsi ari umuntu wakira ariko utamuzi neza, nyuma mwamara kumumenya rimwe na rimwe akaba yakubera igisubizo ku bibazo wari ufite. Hari n’abitwararika imbere y’umushyitsi bagirango atagenda abanyujijemo ijisho. Mu Rwanda ho twageze n’aho tuvugango “Umushyitsi akurisha imbuto”, ngaho namwe nimwibaze!!!! Nyamara uwo muco si umwihariko wacu gusa nk’uko tugiye kubyumva mu masomo matagatifu ya kino cyumweru.

Ngo “Muri iyo minsi, Imana  yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. Aravuga ati ‘Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. Nibazane utuzi mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; mbazanire n’igisate cy’umugati musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu’. Baramubwira bati ‘kora uko ubivuze’. Abrahamu yihuta agana ihema asanga Sara, aramubwira ati ‘Gira bwangu wende incuro eshatu z’ifu, uyikate maze wotse utugati’. Hanyuma abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya

origin cialis than half.

. Yenda amata n’amavuta, n’inyama zako kamasa yateguje arabibahereza; nawe ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo barafungura”.

Nyuma yo kumva ukuntu Abrahamu yabigenje, Ese jyewe nakira nte abashyitsi bangenderera?Ese aho ntabo njya ninuba ku mugani wa Gashuhe wapfuye kumva gusa umuntu yakuye, ati “Iyo niguriye akaro kanjye k’inyama abashyitsi ntibabura?” Nyamara nk’uko nigeze kubivuga, burya “Umushyitsi ni umugisha”. Hari igihe umushyitsi atugenderera mu rugo, akaza ari  igisubizo ku bibazo twari dufite. Muri iri somo, bariya bashyitsi babajije Abrahamu bati “Sara umugore wawe ari hehe?” Arabasubiza ati “Ari mu ihema”. Uhoraho ati “Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu”. Ngaho namwe nimwiyumvire uwo mugisha Abrahamu agize. Iyo akiza kureka bariya bashyitsi bagakomeza bakigendera atabazimaniye, yashoboraga kutabona uriya mugisha wo kugira umwana, cyane ko Sara yarari mu zabukuru, atakigira ibyo abandi bagore bagira. Natwe kuva uyu munsi, kuva kano kanya, niduharanire kwakira neza abashyitsi batugenderera, kuko hari n’igihe aba ari intumwa z’Imana kuri twebwe. Nibo wa mugisha unyuraho.

N’aho mu Ivanjili, “Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro maze umugore witwa marita aramwakira. Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho araza abwira Yezu ati ‘Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!’ Ariko Nyagasani aramusubiza ati ‘Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibyangombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.”

Dukunze gusigara mu rujijo iyo tumaze kumva iyi Vanjili. Mu gihe twari tumaze gushimira Abrahamu wazimaniye abashyitsi, umuntu yakwibaza ati kuzimanira umushyitsi bibaye ikosa gute? Yezu ni we uherutse kohereza abigishwa be mu butumwa ababwira kutagira icyo bitwaza, ko urugo ruzabakira bazarugumamo. None umuntu akibaza ati Yezu nawe yaba ahinduye imvugo?

Kugirango tubyumve neza, iriya nzu yo kwa Mariya, Marita na Lazaro, ni jyewe, ni wowe, ni buri wese, ni umutima wa buri wese. Natwe iteka Yezu aratugenderera. Buriya Mariya na Marita ntabwo ari bantu babiri, ahubwo ni umuntu umwe. Biriya bice byabo bombi, bindimwo. Birashobokako nanjye Yezu ajya angenderera maze aho kugirango muhe akanya, aho kugirango mutege amatwi, ngahitamo kwigumira mu mihihibikano y’iyi si. Yezu yabwiye Marita ko ahihibikanywa n’ubusa kuko ibimuraje ishinga ari iby’iyi si bihita, mu gihe Mariya yahisemo kwigumanira na Yezu
. Ese buriya usanze Marita yarari guhihibikana ategura nk’ibyo abaganga babujije Yezu?? Aha ndavuga nk’umunyu cyangwa amavuta!!! Dore ko n’uwabene atigeze afata n’isegonda imwe ngo amutege amatwi, nibura amubaze icyo yamutegurira. Ndtese Marita ntanavuga ati nibura reka ngume ntegure noneho na Mariya atege Yezu amatwi noneho nzamubaze nyuma ibyo baganiriye nanjye mbimenye. Ahubwo nk’uko twabyumvise yaje abwira Yezu ati “Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!”. Ese jyewe ni uwuhe mwanya njya mpa isengesho? Ese aho sinjya ntwarwa n’imirimo maze nkibagirwa akanya ko kuganira na Yezu?

Ni byo koko Mariya yahisemo umugabane mwiza. Buriya Yezu yarari kuzamuka Yerekeza I Yeruzalemu, hahandi azicirwa. Birashoboka cyane ko yaganirije Mariya ibyerekeye urupfu rwari rumutegereje, ari nayo mpamvu uyu Mariya ari umwe uzasiga Yezu umubavu, agenura iby’urupfu rwe, mbere gatoya y’urupfu rwa Yezu
. Burya nta rindi shuri tuzamenyeramo Yezu usibye nyine kumutega amatwi. Uwateze amatwi Yezu aramumenya ku buryo agera n’aho yishimira umusaraba we, ku buryo agera naho yishimira mu bimubabaza. Urugero ni Pawulo mutagatifu. Ubwo yabwiraga Abanyakolosi, twibukeko hano yarari mu buroko, yagize ati “Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we ari wo Kiliziya.

Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kwikuzamo umuco wo kwakira neza abashyitsi, ariko by’umwihariko kwakira Yezu utugenderera buri gihe cyose. Nitumuhe umwanya maze turebe ngo araduhishurira amabanga y’ingoma y’ijuru, kugirango natwe tuzayitahe. Yezu umaze kutugenderera mu Ijambo rye, mu kanya agiye kutugenderera muri Ukaristiya tuza guhabwa. Tumusabe aduhe kumutuza mu mitima yacu, mu ngo zacu, aho tunyura hose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA