AMASOMO:
Gn 18, 20-32; Ps 137; Col 2, 12-14; Lc 11, 1-13.
Abantu batari bake bibwirako gusenga ari umurimo woroshye
failure in individuals who experience minor erectile tadalafil without prescription mechanism, either congenital or acquired. Less commonly,.
. Nyamara si byo
urologists or other related specialists will also provide what is cialis that are not interested in pharmacological therapy or.
. Gusenga birakomera, ndetse biranigwa. Si twebwe gusa bikomerera, ni kuva kera.Yohani Batista yari yarigishije abigishwa be gusenga. Mu Ivanjili ya kino cyumweru, tumaze kumva umwe mu bigishwa ba Yezu amubwira ati « Natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be ». Hari nyuma y’uko Yezu nawe yari amaze gusenga.
Nuko Yezu arababwira ati « Igihe musenga mujye muvuga muti : Dawe izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe nibuze, ifunguro ridutunga uriduhe buri musi. Utubabarire ibicumuro byacu, kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese, kandi ntudutererane mu bitwoshya. »
Iri sengesho rya Dawe uri mu ijuru ni isengesho abantu hafi ya bose bazi kandi bahuriraho. Ese umwihariko waryo waba ari uwuhe ?
Nk’uko twabyumvise, ntabwo uriya mwigishwa yabwiye Yezu kubabwira isengesho bazajya basenga
. Ahubwo yamubwiye ati « Natwe dutoze gusenga. » Dawe uri mu ijuru si isengesho tugomba gufata mu mutwe gusa kugirango tujye turisubiramo, ahubwo Dawe uri mu ijuru yagombye kutubera urugero rw’andi masengesho.
Nk’uko twabyize muri Gatigisimu, « gusenga ni ukuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we ». Nk’uko isengesho rya Dawe uri mu ijuru rimaze kubitwereka, mu masengesho yacu yose twagombye kujya dutangira twita Imana Dawe, tuyita umubyeyi wacu.
Akenshi twebwe mu masengesho yacu, turikunda cyane. Akenshi duhita duhera ku byifuzo byacu gusa. Nyamara muri Dawe uri mu ijuru si ko bimeze. Muri Dawe uri mu ijuru tugomba gutangira dukuza Imana, tukifuzako ingoma yayo yakogera hose kandi ugushaka kwayo ariko kwakorwa munsi no mu ijuru.
Iyo tumaze rero guha rugari Imana ngo ugushaka kwayo abe ariko gukorwa gusa, tujya twayitura noneho ibyifuzo byacu. Ikindi kintu gikomeye cyane muri rino sengesho ni uko ibyo Muntu byose asaba Imana atabisaba yireba wenyine. Ibyo asaba byose abisaba mu bwinshi asabira n’abandi. Ese mu isengesho ryanjye njya nibuka n’abandi ? cyangwa ndireba gusa ? ese njya nibuka gusabira urugo rw’umuturanyi ? ese njya nibuka gusabira urubyaro rw’umuturanyi ? Burya isengesho rizima n’irisaba ariko rigasabira n’abandi. Hano Abrahamu twumvise mu isomo rya mbere yagombye kutubera urugero. Twamwumvise ubwo yatakambiraga Imana ngo yere kurimbura umugi wa Sodoma kubera ingeso mbi zawo
. Imana yamwumvise n’ubwo bwose bitabujije uriya mujyi kurimbuka kuko na zantungane icumi yivugiye Imana yahageze ikazibura.
Uwabitijwe rero wese aho ava akagera, yahambanywe na Kristu anazukana nawe nk’uko Pawulo mutagatifu yabitwibukije. Yakagombye kwerekanako ari umuntu mushya nyine mu myumvire ye y’isengesho. Guhera uyu munsi nazuke, abe mushya, maze mu isengesho rye ajye yibuka n’abandi aho kwireba ubwe wenyine.
Yezu yasoje atwereka ukuntu Imana itabura kutwumva igihe tuyitakiye. yaduhaye urugero rw’umuntu ubyuka n’ijoro akajya gusaba mugenzi we umugati kubera umushyitsi wari umugezeho ; maze Yezu akavuga ati uwo muntu natawumuherako ari inshuti ye nibura azagirireko yamubujije amahwemo. Yanakomeje ati niba mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye ? »
Bakiristu bavandimwe, ese twebwe iyo dusaba dusaba iki ? tugisaba dute ? tugisaba tumeze dute ? Mutagatifu Agustini yaravuze ati « Impamvu dusaba ntiduhabwe ni uko tugomba kuba dusaba turi babi, tugasaba bibi, cyangwa tugasaba nabi ». Ese aho rwa rugi Yezu yatubwiye ntiwasanga njya nkubitaho cyane ? cyangwa se gahoro cyane ? Abantu batari bake ibyo gusenga barabiretse burundu kuko Imana itabaha na rimwe ibyo bayisabye, ku buryo babona ibumvira ibusa, bityo bakabonako kuyegezayo ari byo byabaha amahoro. Nyamara uko ni ukwibeshya. Burya iyo dusaba tugomba no gusigira umwanya Imana ngo hakorwe ugushaka kwayo. Twibukeko na Yezu kuri Getsemani yageze aho abwira Imana ati « Iyi nkongoro yicishe kure yanjye », ariko ahita anongeraho ati « Ntibibe uko nshaka ahubwo bibe uko wowe ushaka ». Umuntu arebye ibyakurikiyeho yakwibwirako Imana yumviye Yezu ubusa ariko siko biri, ahubwo yamuhaye ibitambutse ibyo yamusabye, kuko yamuhaye Pasika, imuha gutsinda burundu urupfu.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru twinginge Yezu maze atwigishe isengesho rimunyura kandi aduhe no kujya twihangana dutegereze kugirango ugushaka kw’Imana abe ariko gukorwa kuri twe ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA